Greenwich Hotel ikitegererezo mu mahoteli i Kigali
Greenwich Hotel ni Hoteli y’ikitegererezo muri Kigali kubera serivisi zitandukanye kandi zinoze itanga ku bayigana, ibanga rizwi n’uwahigereye. Iri i Remera ku muhanda uva Gisimenti werekeza mu Giporoso mu nsi gato y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) muri Metero 300 uvuye ku Gisiment ugana i Kanombe. Ni mu rugendo rwa 800m uvuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Ku baraye mu byumba byaho niho honyine ushobora kuruhukira ukanasinzirira neza, wahasanga ibyumba by’umuntu umwe cyangwa “ Single-Room”, ndetse n’ibyumba by’abantu babiri “Double-Room”.
Mu cyumba cyo muri Greenwich Hotel nta rungu, ukurikirana ibibera ku isi yose wirebera amakuru kuri chaines zose, ku nyakiramashusho zifite ifatabuguzi rya DSTV ukabasha no gukoresha interineti na telephone ku buntu.
Hiyongereyeho ifunguro rya mu gitondo ni ku giciro kiri hasi cyane kuko wishyura amadorali 55$ kuri “ Single-Room” cyangwa 75$ kuri “Double- Room”.
Muri Greenwich uhasanga ifunguro riteguranye ubuhanga, ukabasha kwihitiramo indyo wifuza, yaba indyo wategetswe na muganga cyangwa iyo wifuza wowe ubwawe. Ku ifunguro naho igiciro kiri hasi cyane aho Buffet iboneka kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu ku mafaranga 2500 y’u Rwanda ugahabwa n’ikinyobwa ku buntu.
Ca ukubiri no kwicwa n’inyota uri muri Kigali, gana Greenwich Hotel bagufashe kwica inyota ku binyobwa by’ubwoko bwose byaba ibisembuye cyangwa ibidasembuye.
Ku bisembuye; uhasanga inzoga zigezweho kandi z’ubwoko butandukanye nka Leffe-Bronde na Leffe-Brune, hakaba kandi n’izisanzwe zose zimenyerewe mu Rwanda.
Za Cognac, Remy Martini, Courvoisie, Hennessy izi zose zirahari zaguteguriwe. Champagne bifashisha mu bukwe kimwe na Moet-Chandon zose zirahaboneka. Ntuzagire impungenge zo kubona aho gutegurira ubukwe, ibirori nk’amasabukuru Greenwich Hotel ihari, ibafitiye Salle ebyiri; imwe yakira abantu bari hagati ya 30 na 50 n’indi yakira abagera kuri 250.
Akarusho mu myidagaduro, Greenwch Hotel buri wa gatanu igutegurira igitaramo ngo nk’umukiriya wabo ugire akanyamuneza hamwe n’abahanzi barimo Franky Jones ubarizwa mu itsinda rya Torelance Music na bagenzi be baba bakugezaho umuziki unogeye amatwi.
Buri kwezi bakuzanira Mani Martin na Kesho Band bakagucurangira muzika nyafurika ukishima. Aha kandi abakiliya bose baba bahawe ikaze aho habaho n’igabanuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe muri ayo masaha yo kwishimisha.
Greenwich Hotel iherereye I Remera, uva ku Gisimenti ugana mu Giporoso ni mu kaboko k’iburyo urenze inyubako ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (MHC) gikoreramo uhita ubona icyapa cya Greenwich Hotel.
Uva mu Giporoso bwo, ni ibumoso bw’umuhanda mugari, urenze mu masangano y’imihanda y’aho bita ‘Prince House’ i Remera ni muri 300m uzamuka aho ibumoso ubona icyapa cya Greenwich Hotel.
Ngwino muri Greenwich Hotel ubone itandukaniro.
0 Comment
Wenda iyo bavuga inzoga z’ubwoko bunyuranye, ariko kuvuga BWOSE baba biraririye.Ndabona hari agasuku kabisa.
Ubwo se Hotel iri ku muhanda gutyo mwavuga ngo umuntu yaharuhukira koko!!!!!!!!
can we have job there?
nibyiza pe.ariko nkumuntu urimo kwiga hospitality nshirwa uruko ngeze kuri terrain. mukomerezezaho mbarinyuma. mwanyemerera nkazaza kwihera amaso?
nibyiza pe.ariko nkumuntu urimo kwiga hospitality nshirwa aruko ngeze kuri terrain. mukomerezezaho mbarinyuma. mwanyemerera nkazaza kwihera amaso?
njye narahasohokeye ariko icyiza nahabonye nisuku yaho kabisa kandi banafite customer care mukomerezaho tubarinyuma ntimugacike intege.
niheza ariko tuzababwire ngo bakokereze ikirayi 12hoo baraguhima
kandi bararondana hachise amezi agera kuri 4 nagiye kugura ibiryo mbaga kuserva pu digendera uriya murongo wose no muri daugt aut restaurant nubwo waba ufite amafranga barironda abaserver baho bicha service
Iyi ni nkuru cg ni advertisement?!?!
Comments are closed.