Amazi ashobora kuba ingume ku baturage miliyoni 250 muri Afurika
Mu mahugurwa yahuje abanyamakuru n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga amazi muri Afurika y’Ibirasirazuba (Global water Parterneship Eastern Africa), Dr Munyaneza Omar umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gishobora kugira ingaruka mbi ku baturage bari hagati ya miliyoni 75 na 250 bo muri Afurika mu mwaka wa 2020.
Impamvu nyamukuru ikaba ari uko bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane, bidakoresha neza umutungo w’amazi, aho bimwe muri byo biyasesagura ibindi bikaba byiharira amazi menshi ku buryo kuyasaranganya n’’ibindi bihugu bisa n’ikibazo kigoranye kuri ibi bihugu.
Dr Munyaneza akomeza avuga ko mu gihe za leta z’ibi bihugu zidafashe ingamaba zo guhangana n’ibi bibazo by’ibura ry’amazi, uyu mubare ushobora kwiyongera, gusa ku birebana n’uko u Rwanda ruhagaze mu guhangana n’ikibazo cy’amazi, harakorwa ubushakashatsi ku buryo mu gihe cya vuba buzashyirwa ahagaragara.
Yagize ati “Bimwe mu bihugu by’Afurika nta ngamba zihamye byashyizeho zo guhangana n’ingaruka mbi ziterwa n’ibura ry’amazi kubera ubushobozi buke, hari ibindi muri byo bidafite ubushake.’’
Safari Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga amazi muri Afurika y’Iburasirazuba, (GWPEA) yavuze ko nubwo hari ingamba u Rwanda rwashyizeho zo gusaranganya amazi, mu duce dutandukanye tw’igihugu bidahagije kubera ko hakiri bamwe mu baturage bayasesagura bumva ko mu Rwanda nta kibazo cy’ibura ry’amazi gihari akavuga ko byaba byiza ari uko inzego zifite aho zihurira n’imicungire y’amazi zarushaho kwita kuri iki kibazo.
Yagize ati “Ni ngombwa ko haba za komite zishinzwe imicungire y’amazi, kuko iyo habayeho imicungire mibi y’amazi bishobora guteza amakimbirane mu baturage ndetse n’ibihugu.’’
Aya mahugurwa yabereye mu karere ka Rubavu, taRiki ya 1-2 Nzeli 2014 agamije kwerekana uko ikibazo cy’amazi ndetse n’ingaruka zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda by’umwihariko, no mu karere mu muri rusange gihagaze.
Raporo ya Banki Nyafurika Itsura amajyambere (BAD) igaragaza ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2001 amazi angana na Km3 0,8 atakoreshwaga neza.
Ubuhinzi bwihariye amazi angana na 68%, akoreshwa mu ngo ni 24% na ho akoreshwa mu nganda akaba agera ku 8%.
Ubwiyongere bw’abaturage n’imihindagurikire y’ibihe yagiye ituma habaho imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu inangiza imyaka n’amazu by’abaturage mu turere twa Rubavu, na Nyabihu, mu gihe mu karere ka Bugesera hakunze kuba amapfa aturuka ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
amazi se ko ari ubuzima , twizereko ubwo ibuye ryabotse riba ritakishe isuka iki kibazo gikomeye gutya kigiye gutangira gushakirwa umuti bitabaye ibyo twaba tugana habi rwose
twizereko ubuyobozi bwigihugu cyacu buhora buhangayikiye imibereho yabaturage babo , yatangiye kureba uko izahangana niki kibazo kuko , iki kibazo ni ingume , erega amazi ni ubuzima
Comments are closed.