Njarama: Safari atunzwe no gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga
Safari Rachid w’imyaka 23 y’amavuko atuye mu kagari ka Kigomba, umurenge wa Njarama mu karere ka Ngoma avuga ko yiteje imbere kubera ubuhanga bwo gufasha abaturage mu kubasanira ibikoresho by’ikoranabuhanga biba byangiritse.
Safari asana ibikoresho bitandukanye birimo amaradiyo, amateleviziyo, amasaha, amatelefoni, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Safari, afite umugore n’umwana, avuga ko aka kazi kamutunze kandi kamufashije kwiteza imbere kuko amafaranga yagakuyemo yabashije kugura isambu, yubaka n’inzu.
Avuga ko abona abakiliya batari bake, yagize ati “Ku munsi nkorera abantu bagera kuri 20, hagati ya 500 Rwf na 3500 Rwf niyo nca buri muntu mpa serivisi.”
Ibi bikorwa byo gusana ibikoresho by’ikonanabuhanga yabyinjiyemo nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza ishuri aho yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Aragira ati “Nabuze ubushobozi bwo gukomeza ishuri, mbona umugiraneza ampa ubumenyi bwo gukora aka kazi, nize kubikora amezi atandatu, maze kubimenya nanjye ntangira kwikorera.”
Igishoro Safari yagikuye ku itungo rigufi (ihene) yari yarahawe n’inshuti, amafaranga yakuyemo ni yo yaguzemo ibikoresho byo gutangirana.
Safari agira inama urubyiruko yo guha agaciro ubumenyi bwose bw’ibyo bize kandi bakarangwa n’umwete mu byo bakora byose.
UM– USEKE.RW
0 Comment
aho kugira ngo uzajye kwiba wakora uko ushoboye ugacyura duke cg se twinshi maze ugahazwa n’ingufu zawe , uyu musore ndamushyigikiye
Comments are closed.