Rwanda: Kuyobora hisunzwe itegeko bigeze kuri 81, 68% – Raporo

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyasohoye icyegeranyo cya gatatu cyerekana uko imiyoborere ihagaze mu nzego za Leta ‘Rwanda Governance Scorcard 2014’, iki cyegeranyo kiravuga ko kuyoboresha itegeko mu Rwanda biri ku bipimo bya 81,68%, mu gihe kigaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego z’ubukungu iri hasi kuri 72%. […]Irambuye

Mahirwe ku myaka 20, ageze kure yandika ibitabo, arifuza kuzayobora

Uganira na Mahirwe Patrick w’imyaka 20 utugnurwa n’ibitekerezo bye n’uburyo abikurikiranya mu mvugo, wakwibaza ko ari umuntu w’ikigero cy’imyaka 35, nyamara yiga mu mwaka wa gatandatu gusa w’ayisumbuye. Ubuhanga bwe abukesha gusoma cyane no kwandika. Ku myaka ye amaze kwandika ibitabo bine. Mu nzozi ze harimo kuzaba umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima OMS. Mahirwe […]Irambuye

Abashoramari bo muri ‘Commonwealth’ barashaka gushora imari mu Rwanda

Abashoramari 50 baturutse mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) harimo n’Ubwongereza bateraniye mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe, 2015 mu nama ihuje abanyamuryango ba Afurika y’Iburasirazuba (The Eastern Africa Association), n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB). Iyi nama abashoramari beretswe kandi basobanurirwa amahirwe bafite mu gihe bazashora imari yabo mu Rwanda. Bamwe muri bo […]Irambuye

i Kigali hari aho bita ‘Mukubitumwice’ (bahita kandi muri Suwani)

*Agace ko muri Kigali gatuwe ahanini n’abantu bafite amikoro make. *Indaya zidafite ubushobozi bwo kuba mu Migina niho zibera. *Haba urugomo n’inzoga zitemewe. *Nta bwiherero buhagije buhaba abayobozi barasaba Leta kugira icyo ikora. Mukubitumwice cyangwa muri Suwani, ni agace gato kagizwe n’akajagari karimo inzu zishaje gaherereye mu murenge wa Kimironko, bavuga ko haba indaya zitabasha […]Irambuye

KBS na Royal Express bavuga iki ku gutendeka no GUKORAKORA

Hashize iminsi mike, Umujyi wa Kigali utangaje ko ufatanyije na Polisi y’igihugu, bagiye guhagurukira abagabo bakorakora abagore mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi. Sosiyeti za Kigali Bus Service (KBS) na Royal Express zatunzwe agatoki kuko arizo zifite imodoka nini zigendamo abagenzi benshi, ziravuga ko nta muntu n’umwe uragaragaza ko yakorakowe, ndetse ngo no gutendeka ni […]Irambuye

FDLR ngo irahunga imirwano ijya muri Province Orientale

Imiryango itari iya Leta muri Kivu ya Ruguru iramagana urujya n’uruza rw’inyeshyamba za FDLR zitangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa, ubu zikaba zihunga ibyo bitero zerekeza muri Province Orientale. Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’iyo miryango itari iya Leta, Omar Kavota, avuga ko uko guhunga urugamba kw’inyeshyamaba za FDLR zigakwira imishwaro, bishobora guha akazi katoroshye […]Irambuye

England: Imyitwarire y’abana b’abakobwa kuri Internet iteye inkeke

Icyegeranyo cyakozwe cyagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 10 mu Bwongereza, bashyira kuri Internet amafoto y’urukozasoni abagaragaza bambaye ubusa, ahanini ayo mafoto bayafatisha camera ntoya bari ku buriri ngo baba bashaka kwiyerekana. Aba bana ngo bashuka n’abantu bakuru bareba filimi z’urukozasoni kuri Internet, ariko ngo bo ntibaba bazi ko amafoto cyangwa amashusho yabo yagwa mu […]Irambuye

S.Africa: Abajura bibye umunyamakuru wa televiziyo arimo avuga amakuru live

Umwe mu banyamakuru bazwi cyane kuri Televiziyo ya Leta mu gihugu cya Africa y’Epfo, yibwe n’abajura mu maso ya camera ubwo yarimo atangaza amakuru imbona nkubone mu mujyi wa Johannesburg. Amashusho ya camera yagaragaje abagabo babiri begera umunyamakuru Vuyo Mvoko, wa televiziyo ya Leta SABC, ubwo yari hanze y’ibitaro byitwa Milpark Hospital atangaza iby’urugendo rwa […]Irambuye

Kigali: Bishop n’Umuvuzi gakondo ntibumvikana ku uwavura amashitani

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari abantu bavuga ko baterwa n’amashitani, bamwe na bamwe bagahakana ko amagini n’amadayimoni bibabaho, abahagarariye amatorero atandukanye ndetse n’amavuriro gakondo atandukanye bemeza ko amgini n’amashitani bibaho bikaba byatera umuntu bikamugirira nabi, gusa kumenya ufite ububasha bw’ushobora kuyavura byateje kutumvikana hagati yabo. Bishop Rugagi Innocent umushumba w’itorero ‘Redeemed Gospel Church’ rikorera […]Irambuye

en_USEnglish