Digiqole ad

KBS na Royal Express bavuga iki ku gutendeka no GUKORAKORA abagore

Hashize iminsi mike, Umujyi wa Kigali utangaje ko ufatanyije na Polisi y’igihugu, bagiye guhagurukira abagabo bakorakora abagore mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi. Sosiyeti za Kigali Bus Service (KBS) na Royal Express zatunzwe agatoki kuko arizo zifite imodoka nini zigendamo abagenzi benshi, ziravuga ko nta muntu n’umwe uragaragaza ko yakorakowe, ndetse ngo no gutendeka ni ibintu nabo barwanya.

Mu gihe hatabayeho kurenza umubare w'abagenwe ngo izo ngeso zivugwa ariko zitararegerwa zagabanuka (Photo/Martin NIYONKURU/UM-- USEKE)
Mu gihe hatabayeho kurenza umubare w’abagenwe ngo izo ngeso zivugwa ariko zitararegerwa zagabanuka (Photo/Martin NIYONKURU/UM– USEKE)

Uhagarariye inyungu za Sosiyeti ya KBS, Ngarambe Charles avuga ko kuba ikibazo cyo gukorakora abagore cyaravuzwe bifite aho byavuye. Avuga ko bo nka KBS bagiye gufatanya n’izindi nzego mu kukirwanya.

Yagize ati “Nibyo koko, ikibazo cyahagurukiwe, iyo ibintu byavuzwe biba bifite impamvu, twahagurutse nk’abandi na twe muri KBS ngo tubirwanye. Twahagurukiye gukangurira abagenzi kuvuga icyo kibazo igihe cyabaye kugira ngo ntibahishire uwaba yabikoze.”

Ahanini abavuga ko abagore bakorakorwa mu modoka bavuga ko niba binaba biterwa n’uburyo muri izi modoka nini rusange bapakira abantu benshi bamwe bicaye abandi bahagaze zikarenza umubare w’abantu zagenewe.

Charles Ngarambe, avuga ko izo modoka nini za KBS zifite ubwishingizi bw’abantu 71. Avuga ko n’ubwo bishoboka ko abashoferi bazo bapakira abantu bakarenza, ngo ni icyaha cyo gutendeka kandi barakirwanya.

Ati “Mu by’ukuri urengeje abantu ku bwishingizi bw’imodoka, ni icyaha turimo turabirwanya, dukumira icyaha icyo aricyo cyose cyatuma umuntu arenza umubare w’abantu bagenewe imodoka, no gusaba abashoferi gutwara neza abantu bakabageza aho bajya.”

Ngarambe avuga ko umugenzi ugize ikibazo akwiya guhamagara kuri nomero 07 27 30 03 50 agahabwa ubufasha.

Muneza Nilla, uhagarariye sosiyete ya Royal Express na yo itwara abantu mu mujyi wa Kigali ifite izi modoka nini, kimwe na Ngarambe avuga ko batarakira umugore cyangwa undi wese uvuga ko yakorakowe mu modoka zabo, avuga ko ikibazo atari imodoka ngo kuko n’iyo umuntu yaba yicaye afite ingeso yo gukorakora abagore yabikora.

Yagize ati “Sinavuga ngo ikibazo ntigihari kuko natwe tutari twakoze ubushakashatsi, ariko Abanyarwanda bafite umuco mubi wo guceceka. No gufata ku ngufu abana byarabaga ntibabivuge, ariko nyuma biza kugaragara, ni muri urwo rwego dusaba abantu kuvuga ibikorerwa mu modoka dufatanye na Polisi mu kwamagana ababikora, nibyaba bidahari dukomeze gukumira.”

Muneza avuga ko ikibazo kitari ku kuba imodoka yatandeka, ati “Ikibazo ntigifite imodoka, ahubwo gifite Abanyarwanda baceceka bakavuga ibintu mu matamatama, kuki ubikorerwa atabivuga cyangwa ubibona ngo abivuge? Uwicaye n’uhagaze bijya gusa, kuko ukorakoye umuntu wicaye ni kimwe n’uko yaba ahagaze, uwo hirya yakubona.

Simpamya 100% ko bikorwa na buri wese, kuko imodoka ifite aho bafata kujya gukora ku mugore byaba ari ingeso, iyo ni ingeso igomba gucika. Gufata bitandukane no gufatafata, icyo ni icyaha gihanirwa.”

Muneza avuga ko Royal Express yafashe icyemezo cyo gukoresha abakonyayeri (convoyuer) biganjemo ab’igitsina gore, ngo kuko baba bafite ubushishozi, kandi bikaba byakorohera abagore kwisanzura bakababwira ikibazo bahuye nacyo.

Avuga ko mu modoka bashyizemo, camera zifasha kugenzura uko abagenzi bameze mu modoka ariko ngo ahanini zashyiriwemo kugenzura abashobora gukora mu mifuko y’abandi.

Nyamara ariko, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée avuga ko uburyo abagenzi batwarwa muri izi modoka, abashoferi bakirebera ku nyungu zabo gusa, bishobora gutuma habaho ihohoterwa ku bagore.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko uko abagenzi baba begeranye cyane, bishobora kuviramo bamwe kugira irari ry’umubiri, bakaba bakorakora abandi bikaba ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Byakabaye byiza ari uko Police yo mu muhanda yarebye niba koko abari mu modoka bangana n’umubare wagenwe igomba gutwara, bityo nibikurikizwa ndizera ntashidikanya ko iri hohoterwa tuvuga rizacika mu ma bus.

Jean Paul NKUNDINEZA & Bertrand NIWEJAMBO
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • ariko ubwo wapfa gukorakora umukobwa utazi mutanavuganye abavuze biriya barahubutse rwose baribakwiye guhanwa tu

  • Njye iki kibazo ndagishinja umujyi wa Kigali ndetse n;umuyobozi bushinzwe transport muri Ministeri y’Ibikorwa remezo.Ntabwo kugenda duhagaze aribyo bikemura ikibazo ahubwo bongere imodoka twese tujye tugenda twicaye.ikindi kandi bakaze ibihano kuri za company(KBS,Royal) kubarengeje umubare w’abagomba guhagarara.

    • Njyewe nsanga harimo ikimenyane kugirango umuntu umwe abe ariwe ufite iryo soko kandi Dodo muzi uwaliwe.Kuki Onatracom itagikora kandi ko kera yaribishoboye? leta yagombye guha ingufu zihagije Onatracom.Ariko uzi imirongo iba iyo bigeze 18h? Ubuyobozi bukareba bugaterera agati mu ryinyo kuko ako kaga batakabamo.

  • Indi mpamvu ndashobora kugenda muriyi bus ngiyi! hagize unkoraho….sorry kuvuga nabi ariko namuca intoki

  • Mbega Umushinga wizwe nabi!!!!ESE ubundi babakorakoraho ibiki? Kugirango bigende gute? Bavuga ko bakunze kubakorakora hehe?? Ziriya buses iyo uhagaze uba ucunganwa na equilibre kugirango utagwa unacunga imifuka yawe ngo benengango batakwiba jyewe nabonye ari umuriro utazima.

  • Ariko nuko umuteto uganza abanyarwanda…, bus ziteye nkizi nizo zikora iyi milimo n’ahandi ndetse hanateye imbere nk’iburayi hose henshi muri Asie, america…, guhagarara mo ni bisanzwe gusa bahagurukira umunyantege nke !!!

    Ahubwo koko iba harimo ababikorera mo amarorerwa nibahanywe bizacika.

  • Kuba nyine abantu bagenda bahagazebitiza umurindi iryo tendeka kuko police ntiyahagarika buri kibus ngo ibare
    Nanone kd ntibagakabye abantu bicaye ntibakorakorana nkakuriya bahagaze muri ruriya rubus umuntu yinjira agusunika ngo abone aho ahagarara nawe ukigirinyuma bigatuma usa nugonga uwinyuma ‘
    Bareke kwi kunda bazane imodoka zituma abantu bicara doreko umuntu abaanoriwe yiruka muri rwishi kuburyo ugihagararamo ukananirwa ugasa nkuwegamye kumuntu bitaguturutseho.

  • Iyo numero ntikibaho kbs ivuga be kujya batubeshya. kimwe niya RURA irasona ntawe uyitaba. Bikosore p

  • Mureke imiteto

    Ubuse ko turi mwitera mbere.., ejobundi nibaza TRAM cg METRO mwiki gihugu muzavuga angana iki ???

    Tram cg Metro nibwo buryo bwo gutwara abagenzi bugezweho bwihuta, buhendutse, butica ibidukikije kuko bukoresha amashanyarazi…, bwo rero hicara 5% ya bagenzi barimo abasigaye bagahagarara.
    Kwinjira mo cg gusohoka mo urihuta kuko ihita ikomeza muri 5min !!!!

    Ahubwo iyo musaba muti mwiyi bus. Nini tugabanyirizwe ibiciro kuko iyo itwaye benshi yunguka byinshi !!!

    Naho ibyo guhagarara ntakizahinduka …

    Guhana uwatendetse bireba police ijye ibara niko kazi kayo ishinzwe ,buri mugenzi aba yasoze ibyo asabwa na leta nabo bajye bakora ibyo basabwa nu muturage kubwu mutekano we.

    • Uwitise Munyarwanda ndagira ngo mwibarize utubazo tubiri: Iyo uvuze ngo ziriya bus nizo zikoreshwa mu burayi, Asie no mu bindi bihugu byateye imbere, wowe iyo urebye ibyo bihugu ubigereranya ute n’u Rwanda? Ibyo bihugu uvuga bifite imihanda yabugenewe, nta gare bagira ahubwo zisanga abantu aho bazitegera mu gihe hano mu Rwanda iyo utategeye KBS muri gare ubwo byaba bivuze ko ugenda n’amaguru cg moto. Ikindi wavuze ngo ni za TRAM n’ibindi ngo bikoresha amashyanyarazi. Sinzi niba ujya unakurikirana cg ngo umenye amashyanyarazi tugira mu Rwanda uko angana n’ingamba zihari zo kuyongera kugira ngo nibura umubare munini w’abanyarwanda ubashe ducana mu ngo, ahubwo wowe ugahita wivigira za TRAM. Ntabwo u Rwanda ari i Kigali gusa kuko izo TRAM niziza zizakorera i Kigali gusa mbere y’uko zigera mu bindi bice by’u Rwanda kandi nabwo nyuma y’ibinyejana, ariko amashyanyarazi nibura yo gucana yo akenewe hose mu gihugu.

    • None se bwana Munyarwanda si uguteta cg kugira amagambo menshi. None se kutangiza ibidukikije niyo mpamvu itwara bacye bicaye nk’aho abahagaze bo ibiro byabo moteur y’ikinyabiziga/minyururu kitabyumva? Ikibazo cyagaragajwe ni ugupakira abantu nk’ibicuruzwa (mumbabarire) biteza ibyo bibazo byose bitandukanye byavuzwe haruguru.Gusa urakoze kudusangiza ku makuru ya Metro na Tram ku batararenga imbibi z’Urwagasabo!

  • @Munyarwanda,reka gushinyagure uvuga métro na Tram,abarimu bahembwa nyuma y’ibyumweru bitatu,Aéroport yo mu Bugesera wapi,convention center yagombaga kurangira 2012,umushinga Wa gaz méthane wapi, byose biterwa n’amikoro yacu.Metro,tram? Cyakora kuri umuntu afite uburenganzira.no kurota birimo

  • Mana yanjye nimba umunsi wanjye ujya umbihira niyo nagenze murizi bus nukuri.imodoka itagira umubare ipakira uzwi,nukuri turasaba umugi wa kigali,rura,police nizindi nzego kudutabara birakabije kuko umunsi izi bus zakoze accident nabantu ziba zipakiye zizagarika ingogo.nukuri kbs bayigabanyirize ligne ikoramo bongeremo izindi campanies kuko yo mubyukuri yamaze gutsindwa.ntaburenganzira bwa muntu buba muri ziriya bus na buke kandi nyakubahwa Ngarambe numero waduhaye ntigicamo nagato

  • Ariko ubundi ndabaza nimba leta nabayobozi bacu baragurishije abanyarwanda bose na kbs cyangwa loyar babitubwiye.kuko njye sinumva ukuntu abaturage bahora bataka akarengane bakorerwa muraya ma bus ariko nibumvwe icyo ababishinzwe bamaze.mperutse kuyigendamo abantu bamwe bari kuvuga ngo nibashaka bavuge gute ngo ni bus zabanyembaraga bivuze ngo abakabarengeye nibo ba nyiri amabus

  • Ariko njye ndabaza umugi wa kigali,rura,police ndetse na ministere ifite munshingano zayo gutwara abantu bamariyiki abanyarwanda???nukuri ba nyakubahwa muzanyaruke mugere muri gare ya remera mucunge izi bus ihagurutse mubare abantu iba ipakiye biteye agahinda njye hariyo mperutse kubara abo ipakiye nsanga ari 109 none ngarambe we ngo 71.ngaho natubwire zimwe ntoya abo zemerewe gupakira?

  • NDABASUHUJE ,NJYEWE MBONA IZI BUS KUVA I NYABUGOGO KUGERA REMERA BIGUFATA AMASAHA 2 NIYO MAKE,USHOBORA NO GUKORESHA ATATU WARANGIZA NGO IRI NI ITERAMBERE .IZI MODOKA NI IZO KUGENDAMO ABANTU BADAFITE ICYO BAKORA NI UKUVUGA BADAFITE GAHUNDA.SINIBAZA UKO WABA UGIYE KUKAZI UGAFATA IMODOKA IGUFATA AMASAHA ABIRI MUGIHE COASTER YAKORESHAGA NIBURA NK’IMINOTA MIRONGO INE.IYI NI ECHEC K’UMUGI WA KIGALI.IZI ZIRUTWA NA COASTER NIBURA WAGENDAGA NEZAKANDI WICAYE.
    URUGERO MUBUHINDE BAGIRA IMODOKA BAGENDA BAHAGAZEMO ARIKO ZIBA ZIHUTA CYANE KUBURYO UZUYAJE WASIGARA NTAMINOTA ITATU CYANGWA IBIRI ZIMARA ZIHAGAZE KURI BUS STOP.CONVOYEUR YISHYURIZA MU MODOKA BANTU BAGEZEMO NINACYO KIBAZO DUFITE.IZI NI IMODOKA Z’ABAKENE BADAFITE MUMUFUKA

  • Abantu bigishwe kbs ese ubundi ukorakora inyungu afitemo ni iyihe ?mumfashe gucukumbura tugamije kwigisha mbaye mbashimiye

  • @munyarwanda: uravuze uti:”bus ziteye nkizi nizo zikora iyi milimo n’ahandi ndetse hanateye imbere nk’iburayi hose henshi muri Asie, America”
    Muvandimwe rero ribara uwariraye, wowe umenya utagenda muri izi modoka. Ibyo bihugu utugereranya nabyo bifite uko biteye n’umuco wabyo. Ntawe urwanyije ziriya modoka. Aliko abantu barakubwira ko zitendeka, abagore n’abagabo, abasore n’inkumi bakagenda bafatanye kandi bahagaze. Bakagenda bafashe hejuru ku twuma duhari, imodoka yafata feri abahagaze bose umwe akaryama ku wundi ba rusarurira mu nduru bakamanura amaboko bagakora ku bagore b’abandi, amabandi yo agashora amaboko mu mifuka kuko abantu baba bafashe hejuru, imifuka igaragara neza.
    Icyakorwa: Hagenwe umubare ntarengwa ujya muri izo bus, utuma abantu bagenda bahumeka, niba ari nke muzongere, cg muhe uburenganzira abafite ubushobozi bose bashyire bus mu muhanda batware abantu mu mahoro. Sibyo?

  • Nta kundi ni ukubyemera uko biri mukanazirikana ko mugomba kwirinda ko ibihano bibageraho kuko mwamaze kubiteguzwa.

  • Erega ibyo campanies zivuga zibyubahirije byafasha abagenzi. Ikibazo kirimo ni ugupakira abanttu nk’upakira imizigo. Mwumva gukorakora mukagirango ni intoki zibikora. Reka da! uba wihagarariye wagira ibyago inyuma yawe hakaba hahagaze umugabo. Uko imodoka igenda mwitsiritanaho wajya kumva ukumva byamukomeranye agakuba 2 mouvements imodoka ikora. Washaka kwinyagambura ngo umukwepe ukabura urwinyagamburiro. n’abavuga ngo bamuhana baribeshya, nta gihamya wabona kuko ubivuze ubwoba bwahita bumusubiza mu bihe bitamugaragaza ukaba ubaye injajwa. Rwose n’amatungo basaba ko atwarwa neza mu modoka ntabwo abantu aribo bakwiye gutegezwa. Murakpze.

  • Njye mbona ahubwo ababishinzwe bahagurukira ikibazo cyo gutendeka muri bus za Royal na KBS. Abagenzi si imitwaro bagerekeranya uko bishakiye! Biravugwa kenshi n abagenzi, ariko nnta gikorwa kigaragara ngo birwanywe.Muzarebe bus ya Royal imanuka Gatenga, cg KBS ya Remera Kabuga,…

  • Umuntu ushaka ko azagenda ntawundi umukozeho azagure iye modoka. Muri bus ni gute uzicarana n’umuntu ukagenda utamukozeho? Ahubwo karabaye bagiye kongera gutekinika ibyaha, uwo bashakaho impamvu bavuge ngo yakoze kumukobwa cg umugore muri bus ubundi bafunge. Muri bus haba habona, harmo abantu benshi. Muretse gukabya n’ibiki bidasanzwe umuntu yakoreramo bihohotera igitsina gore. Niba bus ikase cyane mu ikorosi wajya kugwa ugafata uwo mwegeranye ubwo ni icyaha, none se we nagufata bizagenda gute?

    Please !!!! please please tureke gukabya , niba umuntu agukozeho cg akakwegera cyane kandi ubona hari umwanya utabisha uzamwiyame, bus ntijya igenda itarimo abantu barenze babiri. Iki si ikibazo kigomba guhagutsa inzego za Leta

  • @kwihangana noneho ndabyumvise muri ziriya abagabo babi batseta ibitsina byabo ku mabuno y’abagore babandi dore ko ayabanyarwandakazi yo anateye ukwayo bisobanuye ko harimo no kurangiza(ejacuration) mbega ishyano muri kigali!!!

  • ariko ubundi bazjya bafata ibyo babonye byose iyo za buraya babituzanire ngo ni iterambaera batabanje ngo barebe naho babijyana?? kuki twigereranya ariko,izi bus ndazanga uretse kubura uko umuntu agira sinakayigiyemo!

    • Ikikibazo cyarakabirijwe nkaho nta bibazo nya bibazo bihari; amashyengo gusa.

  • Ikigaragara cyo ni uko abagenzi nabo atari shyashya ,Uri iy'[ iminsi narindimo ngenda muri izo modoka ngo ndebe ko koko ibivurwa ko byaba aribyo nsanga abagenzi nabo ubwabo babighiramo uruhare (Si shyashya ) .Icya mbere muri izo modoka harimo atangazo rimenyesha abagenzi bahuye n’ikibazo ko barya bahampagara POLICE ; RURA ;ndetse naba nyiri Company mu gihe bahuye n’ikibazo icyari cyo cyose,Icya kabiri abagenzi nibo ubwabo bipakiramo bakishindagiramo barangiza ngo barabapakira .Ese niba koko babapakira nkupakira imizigo kuki badahampagara inzego zibishizwe.

  • TUVUGISHIJE UKURI,TUKIRENGAGIZA IMISORO ZITANGA KUKO NA COASTER ZARAYITANGAGA,IMIKORERE YA KBS NA ROYAL NTABWO ARIYO IKENEWE MURI UYUMUGI NO MURI IKI GIGHE.BITEYE N’ISONI KUZIRATA NGO NI UKO ARI IBIMODOKA BININI NTIBIHAGIJE.KUGENDA UMUGORE AHETSE UMUGABO,AGENDA AMUKUBA HO IGITSINA CY’UMUGABO ARIKO ATABISHAKA (UMUGABO) MWARANGIZA NGO UZAKORAKORA UMUGORE AZAHANWA GUKORA KUMUNTU MURI KBS NA ROYAL NTAGITANGAZA KIRIMO;BAKORE IBISHOBOKA BAREKE IRI PAKIRA ABANTU NKA EX ONATRACOM HANYUMA BAHANE UZAKORA K’UMUGORE KANDI BADAPAKIYE NK’IMIFUKA.

  • Bwana wiyise Munyarwanda,

    Tureke kwigereranya n’abanyaburayi kuko ibyo dukora hano mu Rwanda ntabwo aribyo abanyaburayi bakora, imyitwarire y’abanyaburayi n’imyitwarire y’abanyarwanda iratandukanye. Imico y’abanyaburayi itandukanye n’umuco nyarwanda. Mu burayi bus zose ziba zifite umubare w’abantu zigomba gutwara ntizirenze uwo mubare, ndetse uwo mubare banawandika kuri izo bus. Batanga amatike /”tickets” angana na wa mubare. Iyo wa mubare bawugezeho nta ticket yindi batanga. Iyo shoferi utwaye ya modoka abonye wa mubare wagezweho ntabwo ashobora guhagarara ngo ashyiremo undi muntu. Bategereza ko hagira abavamo kugira ngo bongeremo abandi ariko buri gihe ntibarenze wa mubare.

    Twumvikane neza: Ubundi mu burayi bazana bus zifite aho abantu bashobora guhagarara, babikoze bagamije kugoboka abantu bumvaga barushye kwicara, noneho bakaba bahagarara, ariko ubundi umubare w’imyanya yo kwicaramo wabaga ungana n’umubare w’abantu iyo bus yemerewe gutwara. Iyo habaga hagize uwicaye akumva arushye kwicara yarahagurukaga agahagarara akananura amaguru, ariko wa mwanya we avuyemo intebe igasigara nta wundi uyicayeho, yakumva ashaka kongera kwicara akaba yakongera kuyicaraho. Ni muri ubwo buryo abanyaburayi bumvaga icyitwa bus ifite aho abantu bahagarara. Ntabwo bashyizeho aho bahagarara muri bus bagamije kongera umubare w’abantu bagenda muri bus. Oya rwose.

    Bivuze ko mu Burayi, umubare w’abantu bajya muri bus wabaga ungana buri gihe n’umubare w’intebe zirimo, ariko hakaba harimo n’imyanya mike yo guhagararamo igenewe ko mu gihe uwari wicaye yumva ashaka kwihagararira, yabona aho ahagarara ngo aruhuke kwicara (aruhure ikibuno cye).

    Hano mu Rwanda rero ho, baguze ariya ma bus KBS ifite, bagamije gusa gupakira abantu mu myanya iriho intebe bakanapakira mu myanya y’aho bahagarara ugasanga ikigamijwe ari ukwishakira amafaranga gusa, nta kwita ku bantu utwaye. Ikibabaje ni uko RURA, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ndetse na POLICE ubona ntacyo bibabwiye, kandi abantu bahora batakamba ko babangamiwe na ziriya bus zibapakira nkizipakiye amakara.

    Hari hakwiye kujyaho “policy’ cyangwa amabwiriza agena uburyo abantu bagenda muri bus “de transport en commun” hano mu Rwanda. Abantu bose bakagenda bicaye bishobotse ushaka guhagarara akaba ariwe ubikora ku giti cye atari agahato. Ibi rwose ntacyo byaba bitwaye abanyarwanda. Kandi bus nini zifite imyanya yo kwicaramo ihagije zirahari, KBS ishatse yaba arizo igura.

    Ubundi mu burayi cyangwa muri Amerika icyo bita za METRO/SUBWAY nizo ubona zirimo imyanya myinshi yo guhagararamo. Izo METRO/SUBWAY rero mu Rwanda ntazihari, ntiziteze no kuhagera mu myaka ya vuba kuko ubushobozi bwo kuzubaka ntabwo dufite. Igihe zizaramuka zigeze mu Rwanda (tubonye ubushobozi) wenda nibwo abantu bazagenda bahagaze. Ariko nabyo, muri izo METRO/SUBWAY usanga naho abantu bahagaze ntawe uba yegereye undi cyane ku buryo haba harimo sentimetero runaka (cm) zibatandukanya zihagije zigatanga uruhumekero. Ikindi kandi METRO/SUBWAY zirihuta cyanee bitangaje ku buryo nkiyo ugenda mu mujyi gusa (circulation en ville) utajya mu ntara, umuntu uhagaze agera aho agiye mu kanya gato cyanee (nko guhumbya) atarananirwa. Ntanubwo ashobora kuvuga ngo yakerewe ku kazi kubera METRO/SUBWAY kereka iyo habaye “panne” isanzwe. Nyamara muzarebe ino aha ukuntu abakozi bamwe bakererwa ku kazi kandi bari bazindutse, kubera ziriya bus za KBS.

    Ibyo gukorakoranaho byo rwose mbona ari urwenya, kuko muri ziriya bus za KBS urebye uko abantu baba bapakiye uvuze ngo ntushaka umuntu ugukoraho simbona ko byashoboka, keretse wenda ababa bicaye. Hari ubwo uba wiyambariye agashati kawe cyangwa agakoti, kubera uwo mubyigano no kwitsiritanaho ugasanga kajemo imipfunya (la chemise/la veste devient froissée). Ntabwo umuntu akora ku wundi abishaka, ahubwo imitere y’uko abantu baba bapakiye niyo ituma bagenda bitsiritanaho, banahoberana rimwe na rimwe batabishaka, umugore urimo rero akaba yavuga ati barimo kunkorakora.

    Iki kibazo nigishakirwe umuti mu maguru mashya n’abagishinzwe. Iterambere tugezeho hano mu Rwanda ntabwo rwose rijyanye n’uburyo abantu bagenda bapakiye nk’amakara muri bus za KBS.

  • ni ikibazo gikomeye yenda mwebwe muvuga ngo barakabya ngo ntabyabaye ndaguhamiriza neza ko njyewe ubwanjye mvuye mu mugi muri kbs imbere yanjye hari umwana w umukobwa wiyambariye ijipo ndetse itari na ngufi cyane, doreko hari saa 18 badupakiye nkupakira imifuka.tugeze mu kanogo twagiye kumva twumva umukobwa aravuza indura ati’ mana we ibi ni ibiki umenyweho ati mpanagura vuba turebye tubona umusore wari inyuma ye akuyemo umupira yari yifubitse atangira kumuhanagura, umukobwa abura aho akwirwa yiruka ajya imbere kwa Chaufri, abantu baramutuka bati wowe uri umurwayi wamuhunguwe uzajye kwivuza. none ngo ntabibaho icecekere.

    • Uwacu,

      Ibyo uvuze niba byarabayeho, urabona nyine ko byerekana ko intandaro yabyo ari uko KBS ipakira abantu nk’ipakiye amakara.

      Urabona ibyo byabaye kuri uwo mwana w’umukobwa wavuze, uretse ko wanze kubyatura, ni uko inyuma ye hari umuhungu bose bahagaze muri bus ya KBS. Kubera ko bari begeranye cyaneee, umuhungu buriya ibintu bye byo mu pantaro (penis) byitsiritaga ku mabuno cyangwa ku matako y’uwo mukobwa kugezaho ubwo uwo muhungu “amasohoro” ye asohoka, noneho akameneka ku kibuno cyangwa ku matako y’uwo mukobwa. Nibwo uwo mukobwa yiyamiriye ati: “mana we, ibi ni ibiki umennyeho”. Ariko ubwo murumva neza aho ibintu bigeze??

      Iyo uwo muhungu n’uwo mukobwa baba bicaye muri iyo bus badahagaze kandi begeranye, ntabwo ibyo bintu byari kuba byarabaye. Nimurebe rero ingaruka zo kugenda muri izo bus abantu bahagaze bacucitse bitsiritanaho batabishaka. Uretse ko uwo muhungu, mu gihe yamwitsiritagaho, n’ubwo wenda bitari ku bushake, hari ibindi yatekereje mu mutwe we, kuko iyo atabitekereza ntabwo yari gusohora ayo masohoro ku myenda y’uwo mukobwa.Ariko kuvuga ko uwo muhungu ashobora kuba arwaye (kugeza aho abandi bagenzi bavuga ngo azajye kwivuza) ibyo ntawabihamya. Bishobora kuba no ku muntu muzima, none se abikinisha bagasohora baba barwaye??.Oya. N’uwo muhungu rero, à force yo gutsirita umubiri we (ubugabo bwe) ku mabuno y’umukobwa begeranye cyane mu modoka, byatumye “asohora” atabishaka, cyangwa abishaka, kimwe muri byo. Ariko intandaro ni ya bus ya KBS bagiyemo nk’abagenzi, bagenda bahagaze kandi begeranye cyaneee. Ubwo urabona neza aho ikibazo kiri!!!

    • http://www.ububeshyi.com. Uwacu ndahamya ko uri kubeshya ,gusa wasanga uri muri bamwe bajya kubeshya ibukuru .Ubwo ni uburyo bwo kumvikanisha ko icyo kibazo kibavurwaho ngo murakorakorwa ;babikubaho n’ibindi ntazi iyo muvana ko biriho.Njye ndahamya ko nta narimwe ndabona icyo kibazo kibaho kuko ni kenshi nagenze muri izo modoka .Mureke ubwo butetsi bukabije rwose koko turabizi ko mufite ubudahangarwa bukomeye ariko mureke ubwo bushotoranyi .

  • Ntimubigire urwenya,ntimwigeze kumva se inkuru yabasambaniye mumodoka bicaye inyuma, chauffeur akababonera muri ya ndorerwamo iba imbere ye! bageze za Shyorongi! ni akumiro ahubwo

  • RAYON na KABANDA ; sinzi uburyo musoma mo !!!
    Ntaho nigeze mvuga ko dukoresha METRO na TRAM mu Rwanda birahenze ndetse ni migi yacu ni mitoya ntiturabikenera cyane.

  • BAZIKI ;

    Jye nyobewe ibyo uvuga nibo ubisobanukiwe !!!!

    2003 kugera 2006 natwaye Bus muri Bxl ibice byinshi icyo gihe niho nigaga nahatuye ndavuga ibyo twakoraga nasanze ndanabisiga nubu uko ngiyeyo mu jyendo zisanzwe niko mbisanga nkumenyesheje yuko Bus na Tram na Metro twapakiraga ababashije kujya mo bose barabyigana cyane rwose yaba muri STIB , DELIJN , TEC byose nuko iba warageze yo warabibonye iba utahazi sobanuza uwuzi ubayo.
    Ikimenyimenyi nuko buriya assurance yabyo nta yindi company ya assurance iyitanga iyo habaye impanuka wishyurwa na na Company yari gutwaye STIB, TEC cg DELIJN

    2006 kugera 2007 natwaye Tram muri Paris kuri ligne 3 naho nuko uwinjiyemo wese turamutwara ibyo byama tocket unavuga ntabyo uzi kuko abenshi bakoresha abonnement ntaho bahurira na chauffeur !!!

    Bref tram, metro, bus uwonjiye mo wese aratwarwa iyo bahengamiye uruhandecrumwe icyo chauffeur akora arabashika muri micro ngo mwikwegera inzugi burya aba agamije kubona balance yi biro kuri buri ruhande akabona gutsimbura yirinda ko ihengamura hamwe.

    MY ADVISE ;

    iyo abantu batatse nuko baba babaye !!!
    Banyiri company zitwara abantu bategekwe gushyiraho team ya securite.
    Abagenzi natwe twibuke yuko ibishya byose bivuna kubimenyera…, muribuka Mme Rosa Kabuye atangiza isuku mwiyu mujyi yaravumwaga ariko uyu munsi buri wese anejejwe no kwitwa umunyarwanda kubwi isuku ni terambere tugeze ho, nizi bus tuzageza ubwo tuzikunda.

    Ikindi gikwiye gukosorwa izi bus zishyirweho itegeko ryo kwihita, zikorere kuri horaire izwi kandi yubahirizwe.

    Bivuze yuko hakosorwa amakosa ari mu mikorere yizi bus kuko niho hari ikibazo mu
    GUKERERWA no GUKORAKORWA.

    Ibyo rero ni task force yashyirwa ho bigahita bikemurwa.

    Mpamya ko nkuwo mukobwa muzuve bamennye ho amasohoro iyo muhita mufata ubikoze agahanywa byintangarugero nta wari bubisubire, aho guca igikuba mwagomba kumufata.

    Naho kugereranya ibikorerwa iburayi america na asie mbitewe nuko tugomba kwihuta ngo tugere ku byiza ntabwo nakwifuza ko tuba nka Congo cg SOUDAN,…
    Hoya ngomba gukopera ibyiza nka byifuriza u Rwanda.

    Murakoze

  • Jojo

    Ibyo mwakoze byo kudatabara umuntu uri mukaga n’icyaha gihanirwa n’amategeko.

    Mwahombaga gufata iyo nyamabi ,nziko mwiyi minsi uwabifatirwa mo yabonabona bikomeye bityo ni tutishakira uwo mutekano tugahitamo gusakuza gusa kutagira ibikorwa bibirwanya nitwe batirage tuzabigirira mo ingorane.

    None umva mwaretse inyamabi irigendera ubwose mwifuza ko bigenda bite !!!

    Mwigaye mwakosheje

  • ndumva byose byabazwa shoferi utwaye imodoka kukibazo kijyanye ni gutendeka naho kukibazo cyo gukorakoranaho muri Bus POlice izakoreshe ubushishozi buhagije kuko hari nigihe abakobwa n’abagore nabo bakora kubagabo ariko ikibazo cya KBS na ROYON EXPRESS nyirabayazana muri byose n”abashoferi barenza umubare wagenwe ikindi biragiye cyane gukora kumuntu ufashe hejuru Police izabyitwaremo neza mw’iperereza by

  • Hahah…,mwe ntabyomusi ababa depits ntimubona ko baba bishakira akazi ,topic bavugaho kugira NGO birire amafaranga y’ogihugu nawe se NGO mu modoka NGO abantu bakorakora abakobwa nahayari mu modoka bazarya bababuza kubakakorakora ko nibintu ntawababujije kuyarya Baretse kwitwaza Izo modoka ra! Ibindi se ibyo babakorakoraho ni ibiki ntibaka bure ibyobakora NGO bahimbe akazi kadafite inyungu NGO mater aba Chaumeurs tubone akazi gusa ndi umusaza president paul nararase mbakuho biriya si ibintu

  • @Baziki: nta kuntu wakwandika article yawe yihariye aho gukora comment isumba uburebure inkuru nyirizina? hhhh

  • guhagarara si ikibazo nahandi hose barahagarara ahubwo bajye bashyiramo abakwirwamo bicaye , nabakwirwamo bahagaze . ikibazo cyoroshye cyane. intebe zirazwi numubare wabahagararamo bazawumenye kubury abahagaze bagira urwinyagamburiro, aho niho iyo ziguye nta nurokoka.

Comments are closed.

en_USEnglish