Digiqole ad

i Kigali hari aho bita ‘Mukubitumwice’ (bahita kandi muri Suwani)

*Agace ko muri Kigali gatuwe ahanini n’abantu bafite amikoro make.

*Indaya zidafite ubushobozi bwo kuba mu Migina niho zibera.

*Haba urugomo n’inzoga zitemewe.

*Nta bwiherero buhagije buhaba abayobozi barasaba Leta kugira icyo ikora.

Mukubitumwice cyangwa muri Suwani, ni agace gato kagizwe n’akajagari karimo inzu zishaje gaherereye mu murenge wa Kimironko, bavuga ko haba indaya zitabasha kwigondera amazu y’ahitwa mu Migina (i Remera), ndetse ngo hakunze kuba urugomo nk’uko bitangazwa n’abahatuye.

Ako gace niho bita muri Mukubitumwice
Ako gace niho bita muri Mukubitumwice

Aka gace kari mu mudugudu wa Buranga, mu kagari k’Agatuwe n’Urugwiro, mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Ni munsi y’ahahoze irimbi ry’i Remera ahahana urubibi n’akagari ka Nyagatovu.

Uri muri aka gace ukareba hakurya gato Kibagabaga ubona urwererane rw’inzu zigezweho zihubatse, ni abaturanyi b’amaboko atareshya.

Impamvu bahita muri ‘Suwani’ (ijambo bavuga bashaka kuvuga Soixante) ngo ni uko hari ubuzima buciriritse cyane n’ibintu bimwe wagura amafaranga nk’ayo.

Kugira ngo aka gace kitwe Mukubitumwice nk’uko bivugwa na Theogene Bicamumpaka, Umuyobozi w’umudugudu wa Buranga ngo izina ryaje mu mwaka wa 2010 bitewe n’urugomo, ndetse ngo icyo gihe ubuyobozi bwaho nta kintu bwashoboraga gukora.

Bicamumpaka ati “Dusabwa cyane kuba hafi y’abaturage bacu kuko aka ni agace gatuwe n’abaturage bafite imyumvire ikiri hasi cyane kuko usanga abenshi mu batuye hano babana n’ubwandu bwa SIDA bitewe n’umwuga w’uburaya baba barahozemo bityo bigatuma batitabira gahunda za Leta, ndetse n’isuku ugasanga ntayo kuko baba barahisemo kuza hano mu buzima buciriritse kubera amikoro make.”

Uyu muyobozi avuga ko muri Mukubitumwice haba ingo 400, ariko ngo habarurwa abaturage 3 000 batuye mu bucucike bukabije ku buryo ushobora kurenga imiryango 15, nta bwiherero urahabona.

Ku bwe nk’umuyobozi yifuza ko inzego zo hejuru za Leta, zabafasha kubona ubwiherero bwa plasitike nk’uko, Abasenateri n’Abadepite ubwo babasuraga, bifuje ko nibura mu ntera ya metero eshanu haterekwa bene ubwo bwiherero.

Bicamumpaka avuga ko we n’abo bafatanyije kuyobora muri ako gace, bifuza ko izina Mukubitumwice ryasibangana hakitwa muri Vision Umukindo w’Amahoro, dore ko bahateye n’igiti cy’umukindo.

Bosco Makuza Umuyobozi w’umutekano muri uyu mudugudu wa Buranga, asaba inzego z’umutekano cyane Polisi kujya ibaba hafi igihe bayiyambaje, ngo kuko ahanini usanga iyo habaye ikibazo bakiyambaza Polisi y’igihugu ishobora kumara umwanya munini itarabageraho.

Makuza avuga ko aka ari agace karangwa n’urugomo cyane ku buryo rudashobora gucika igihe Polisi idaha agaciro imirimo inzego zo hasi zishinzwe umutekano ziba zakoze. Avuga ko usanga abakora ubu bugizi bwa nabi baba bitwaje inzembe, ibyuma,… kandi ngo baba banyoye urumogi, ikindi ngo indaya zirara zigenda ijoro zikajujubya abashinzwe irondo.

Muri aka gace, ngo haba umugabo witwa David, indwanyi ifite umukandara w’umukara muri Karate, ngo akaba akekwaho gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse ngo akorana n’indaya zimurangira abagabo zabonyeho amafaranga kugira ngo ayabambure, nk’uko bivugwa n’uyu muyobozi ushinzwe umutekano.

Aha mbere warakubitwaga kukarinda witaba Imana utarabona ugutabara
Aha mbere warakubitwaga kukarinda witaba Imana utarabona ugutabara
Abenshi mu rubyiruko rwaho bazinduka bifatira ku gatabi
Mu gitondo uyu musore utuye Mukubitumwice arasogongera isegereti
Inzu zaho mbere y'uko hagera umuriro zakodeshwaga Frw3000 kuri ubu ni Frw 6000 ku kwezi
Inzu zaho mbere y’uko hagera umuriro zakodeshwaga Frw3000 ku kwezi, ubu ni Frw 6000 umuryango
Ibiyobyabwenge nibyo ahanini ntandaro y'urugomo ruhaba
Ibiyobyabwenge n’urugomo ngo birahahora
Kubera imiturire yaho baramesa bakanika hejuru y'inzu
Imiturire y’ubucucikirane buteye ubwoba, ntaho babona banika imyenda uretse aho bashyikira
Ahantu hose ukandagira haba hari amazi
Umwanda uri buri hamwe unyura muri Mukubitumwice
Aho batekera naho ni mu mazi mabi aturuka mu zindi ngo
Mu muryango winjira iwe ni naho mu gikoni ni naho amazi mabi amenwa
Aya mazi ni yo benshi bifashisha mu turimo two mu rugo
Hepfo gato naho mu ngo hari akantu kemeze nk’agasooko k’amazi, niyo bifashisha mu turimo
Umuyobozi w'umudugudu agenda urugo ku rundi abakangurira kugira isuku
Umuyobozi w’umudugudu agenda urugo ku rundi abakangurira kugira isuku

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • hahhahha iyi nkuru ndayikunze kabisa

  • Iriya quartier nayo yakagombye kwitabwaho hakajya imihanda, cyangwa waba ari umujyi mu wundi.

  • Yeeeeee !!!!!!!! Ni muri mukubitumwice koko !

  • Bikwivuna bahatunganya…, basenye byose batange ibibanza.

    • Munyarwanda, sinzi niba uba mu Rwanda cg ujyayo nka ba mukerarugendo.Ngutuye indirimbo ya Masabo Nyangezi yitwa KAVUKIRE.

  • Yayaya mbega Kigali!!!

  • Imana ijye imuha umugisha

  • YAMPAYINKA!!! ntibyoroshye!!

Comments are closed.

en_USEnglish