Iki gikorwa kigayitse cyabaye ku itariki 9 Werurwe mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro, ho mu karere ka Gatsibo, aho umugabo w’imyaka 18, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa k’imyaka itatu gusa y’amavuko. Polisi y’igihugu yatangaje izina ry’uyu mugabo nka Temahagari Samuel ivuga ko amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mugabo, uturanye n’iwabo w’uyu mwana, yamusambanyije […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) zagiranye n’abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereza y’umutungo wa Leta (PAC), kuri uyu wa kabiri tariki 10 Weururwe, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri Sayinzoga Kampeta Pichette yavuze ko uturere aritwo dutinda kuzana lisiti z’imishahara bigatuma na mwarimu atinda guhembwa. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari yatumijwe n’Abadepite bagize […]Irambuye
Ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu karere ka Ruhango ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier yasabye abagabo gufata neza abagore babo bakamenya ‘gutanga care’, hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu. Mu murenge wa Mwendo hahuriye abaturage b’akarere ka Ruhango batandukanye baturutse mu mirenge yo hirya no hino mu Karere, […]Irambuye
*Iri tegeko riteganya ko Perezida wa Repubulika riwe uzavana mu gisirikare abasirikare bakuru *Abasirikare bafite amapeti mato n’abasanzwe bazavanwa mu gisirikare na Minisitiri w’ingabo *Imyitwarire mibi ikabije ishobora gutuma umusirikare yirukanwa mu ngabo za RDF *Iri tegeko riteganywa n’itegeko nshinga ariko hari hashize imyaka 12 ritarajyaho Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2015, Komisiyo […]Irambuye
Mu mujyi wa Cairo, umwana w’umuhungu yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye na mwarimu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yitabye Imana ku cyumweru nyuma yo kuba yari yakubiswe bikomeye na mwarimu we ku wa gatandatu nk’uko byatangajwe. Mu Misiri ngo hatangiye iperereza kugira ngo uburyo uwo mwana […]Irambuye
Kuba abanyeshuri barangiza muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bivugwa ko badafite ubushobozi buhagije bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga, i Gabiro Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Itorero ry’Igihugu bateguye itorero ry’iminsi umunani ku bayobozi n’abarimu bafite ibyo bahagarariye muri Kaminuza bose hamwe 250 biga ku bibazo by’ireme ry’uburezi nk’icyo kivugwa. Aba bayobozi bo muri kaminuza n’amashuri makuru […]Irambuye
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Joseph Habineza wasezerewe ku mirimo na Minisitiri mushya Uwacu Julienne uzayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2015, Uwacu yavuze ko Minisitiri atari byose, yizeza kuzafatanya n’abandi mu guteza imbere Umuco na Siporo. Uwacu Julienne uheruka kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame […]Irambuye
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée yatangarije abari mu birori byo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), no kubereka uruhare bagira mu gutuma amasezerano asinywa n’u Rwanda n’ibindi bihugu, “My African Union Campaign”, ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda ku bakobwa n’abagore babyifuza. Ku mugoroba wo […]Irambuye
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe, Jervais Rufyikiri wari uhagarariye U Burundi yavuze ko igihugu cye kiyemeje kuba umunyamuryango uhoraho aho kuba indorerezi, bwa mbere kandi iyi nama yitabiriwe na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania. Iyi nama yarimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Werurwe mu cyumba cy’inama cya Classic Hotel habereye inama yahuje urwego rutegamiye kuri leta FAAS Rwanda n’abanyamakuru mu rwego rwo kuganira ku buryo hakorwa ubucukumbuzi ku nkuru zijyanye n’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking) no kurebera hamwe uburyo mu Rwanda hakorwa itangazamakuru rishingiye ku bucukumvuzi ku bibazo biba byugarije igihugu. Iyi […]Irambuye