Mahirwe ku myaka 20, ageze kure yandika ibitabo, arifuza kuzayobora OMS
Uganira na Mahirwe Patrick w’imyaka 20 utugnurwa n’ibitekerezo bye n’uburyo abikurikiranya mu mvugo, wakwibaza ko ari umuntu w’ikigero cy’imyaka 35, nyamara yiga mu mwaka wa gatandatu gusa w’ayisumbuye. Ubuhanga bwe abukesha gusoma cyane no kwandika. Ku myaka ye amaze kwandika ibitabo bine. Mu nzozi ze harimo kuzaba umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima OMS.
Mahirwe yavutse mu Uwakira 1994 i Rurindo ubu yiga mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) mu ishuri rya Lycée de Kigali, avuga ko yatangiye kwandika ari mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, umuhate awuvanye kuri se Mupende w’umwubatsi wazindukaga aza kubaka i Kigali avuye Rulindo ariko kenshi ngo akamutahanira igitabo ndetse akamusaba kujya buri gihe yandika ibyifuzo bye.
Ubuyobozi bw’ikigo bwamuhaye umwanya ngo aganire n’Umuseke.
Ati “Kuva nkiri umwana ibitabo nibyo byari umutungo wanjye, kugeza n’ubu nkunda cyane gusoma no kwandika. Mbyiyumvamo.”
Mahirwe avuga ko ageze mu mashuri yisumbuye, aho yigaga muri ES Buyoga yatangije urubuga rwo kuganiriramo n’abandi bana biganaga, rwitwa ‘Dusangire ibyo twungutse mu biruhuko’. Bakaganira amakuru mashye ku mibanire, ubuzima, no gukangurirana gukora cyane ngo bagere ku ntego zabo.
Mahirwe ati “Birashoboka ko umuntu yaba akomoka mu muryango ukennye, ariko we akagira uruhare mu kugera ku byo azaba byo. Icyerekezo cyawe nta hantu gihurira n’ubuzima bubi wanyuzemo.”
Iyo ntego yo gushaka kugera ku wo ashaka kuzaba we, yatumye Mahirwe Patrick atsinda neza ikizamini cya Leta, gisoza icyiciro rusange ajya kwiga muri Lycée de Kigali.
Aha muri iki kigo yakomeje ibitekerezo bye, akajya aganira n’abo bigana ahanini abaganiriza ku nama z’isuku, n’uburyo bwo kugira ubuzima bwiza, kubana neza n’abandi ndetse no kugira intego n’icyerekezo mu buzima.
Ubuyobozi bwa Lycée de Kigali bwabonye ko ibyo akora ari ingirakamaro rumuha urubuga, akajya agira icyo abwira abandi banyeshuri bateranye (kuri rassamblement), akabikora kabiri mu cyumweru, yigisha bagenzi be uko bakwirinda indwara, uko banana neza n’abandi, ndetse ngo na we mu ishuri yigamo agira akanya k’iminota 30 akaganiriza abo bigana.
Ibyo abigisha avuga ko abishingira cyane kubyo yasomye n’ibyo agenda yiyungura mu gusoma amakuru n’ubumenyi bushya.
Ibi ngo byagize impinduka, abana bigana batanga ubuhamya, ati “Ibiganiro byagize akamaro, ku ishuri abana ntibanywaga amazi ayunguruye, ariko ubu barayanywa nyuma yo kumenya akamaro kayo. Abana barwaraga igifu, mbereka ko kuminjira umunyu byaba impamvu yo kurwara igifu, abenshi barabiretse.”
Ibyo bikorwa bye, Mahirwe Patrick yabigendeyeho asaba ubuyobozi bw’ikigo kumufasha akandika igitabo gikubiyemo inama z’ubuzima, akita ‘Steps to Healthy Living’ (Intambwe zo kubaho neza), icyo gitabo cyarasohotse iki yafatanyije na bamwe muri bagenzi be kucyandika.
Uyu mwana abonye ko agiye kuva ku kigo yigaho kuko ubu ari mu mwaka wa nyuma, yashinze ihuriro ry’abantu bavuga ku buzima (Health Club).
Umwanditsi ufite icyerekezo
Mahirwe yabonye amahirwe yo guhugurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco n’Uburezi (UNESCO), mu kwezi k’Ukwakira 2014, akaba yarahawe impamyabumenyi imwemerera kwandika ibintu bigasomwa n’isi.
Ibindi bitabo bitatu Mahirwe yanditse birimo ikitwa ‘Reach Wellness’, ‘Kubaho mu buzima butsinda’, n’ikitwa ‘Ha icyerekezo ubuzima bwawe.’ Ibitabo bye akaba atarabona ubushobozi bwo kubitubura ngo bigere henshi mu masomero mu Rwanda.
Uyu mwana w’umusore avuga ko afite isomero rito iwabo mu rugo, ngo rigizwe n’ibitabo 50, kandi byose yarabisomye.
Agira ati “Papa iyo mubwiye kungurira ipantalo ashobora gutinda, ariko iyo mubwiye ngo ngurira igitabo arara akiguze.”
Mahirwe avuga ko buri munsi arara nibura asomye nibura amapaji y’igitabo hagati y’eshatu n’eshanu.
Ati “Mbifata nko kurya, iyo ntasomye mbanumva ntariye. Nigira ku bandi ariko nanjye nkiheraho, natekereje kuba umwanditsi kera. Nifuza ko isi izasoma ibitekerezo byanjye kandi bigahindura abantu.”
Mu bitekerezo n’ingingo zirenze imyaka y’urungano rwe ati “Umusomyi abaho mu buzima 1 000 mbere y’uko apfa. Usoma iby’abandi ugakuramo inama z’uko ubaho. Ndifuza ko imvugo ngo ‘Umunyafurika umuhisha mu nyandiko’, iba ngo ‘Umunyafurika umuhisha ahandi hatari mu nyandiko.”
Uyu mwana ngo ababazwa cyane n’uko urubyiruko rupfusha umwanya ubusa, Ati “Birambabaza kubona urubyiruko rw’Abanyarwanda ruta umwanya mu bidafite agaciro. Abasoma ubu nibo bafite ubuyobozi bw’ejo hazaza kuko bafite icyo babwira abandi.
Mu Rwanda ahari ikibazo cy’akazi, ariko nibura Abanyarwanda 80% babashije gusoma babikoze cyane, ubukungu bw’igihugu bwatera imbere, abanditsi bakira, ibinyamakuru byagurwa akazi kakaboneka.
Mu Rwanda hari benshi bazi gusoma ariko urebye uko babikoresha warira. Gusoma byaba umwanya wo kwidagadura, gusoma byatuma ukunda kwandika, kwandika byagufasha kuzabaho ubuziraherezo.”
Mahirwe Patrick avuga ko yifuza kuzaba umuntu uhagarariye ubuzima ku isi hose. Agira ati “Jyewe nifuza kandi nzanagera ku guhagararira abandi mu bijyanye n’ubuzima ‘A Health Service manager’, nzayobora OMS.”
Ati “Ndasaba urubyiruko gushyiraho icyerekezo no gukora bakagera ku ntsinzi.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
60 Comments
uyu mwana niwo gushyigikirwa afite ibitekerezo byiza kandi Min. y’uburezi ikwiye ku mutera inkunga ibi bitabo bikaba byinshi ndetse ikamufasha no ku bindi agiye kwandika kandi byaba byiza mugiye mutanga nka email ye ubishoboye akagira icyo amufasha.
Murakoze.
Ahubwo se ko numva uyu mwana byamucanze!! Abandi bana bavukiye rimwa à 20ans bari muri 1ère licence naho we ngo aracyari muri 6ème secondaire!!! Ubu si ubwenge n’ubuyobe.
Ngaho nimumutake nzaba numva
Kugenda mbere siko kugerayo.Icyangombwa ni ikimurimo no kugira intego muri we .Njye ndashima cyane uwo mwana kuko afite inzozi nziza zubaha ejo he heza .
Banga wisetsa rwoseee
Courage, aho ushaka kugera uzahagera!
Namubwira nti amahirwe masa, gusa OMS yo kuyiyobora waravukiye mu Rwanda bisa n’ibidashoboka. Iyo avuga African Union n’ibindi nkabyo, naho rero umuryango nk’uriya ureba isi yose byagorana kuvukira i Rurindo ukawuyobora.
Allah akorohereze mwana w i Rwanda.umuseke muzajye mukora video ya interview twirebere .naho Mahirwe sha ntibaguce intege rata ntaho utagira iyo ufite Imana n’ubushake.Inch’Allah
Uyumwana ndamukunze cyane afite inzozi nziza pe kandi kuba yanditse ibitabo kumyaka afite nibyo guhabwa agaciro tukanamushigikira, cyakoze abanyarwanda ni abantu babi, babeshya umuntu ko ibyo atekereza aribyo kandi bazi neza ko bidashoboka, uyu mwana nareke kujya arota ahagaze, OMS azi icyo aricyo? , yaba se azi uwashinze OMS ???? ibi ninkuko umwana wavukiye mubiryogo yatangira kwandika ibitabo noneho munzozi ze akarota yayoboye igihugu cy’uburusiya!!!! AZABANZE ABE NA GITIFU HANYUMA ABE MEYA ABE NA GOVERNOR wiwmwe muntara zurwanda ubundi azayobore nibura EAC hanyuma ajye muri Africa Union ubundi azabone kurota kuyobora OMS, gusa abazungu bari hanze aha banga uabanyamahanga, bagera kumwirabura wo muri africa ukagira ngo imana yashyize mubazungu ikintu cyo kwanga umwirabura mumaraso yabo
ANYWAY BONNE CHANCE, GOOD LUCK
nibyiza kugira abanyarwanda nka patrick kuberako u rwanda rwejo rwagira
ubuzima bwiza
komerezaho uzabigeraho kabisa
Abanyarwanda muri ba gacantege koko.ngo bari kumushuka ntibishoboka blah blah niki kikwereka ko bidashoboka se?wowe witwaza ubwirabura se,wambwira Koffi Anan wayoboye UN ari umuki?president wigihugu cya mbere kw’isi we se ni umuki? Mujye mureka guca abashoboye intege.keep dreaming rata mwana wacu nta kure utagera.Jah akugirire neza
wow nanjye nk’umuntu twiga kukigo kimwe congraturation kandi courage bikomeze turagushyigikiye
congs patrick,,,nothing is
impossible , in all hard working and comfidence u ll rise,, keep it up ,,,bonne chance..
you really have such a good heart and ambition.keep it up,we need u guys today
ndashimira mwebwe mwese abandi inyuma and l am working smarter even l work harder in silent. one time my success will make noise to my nation, Africa and the world, l hope God is with me to the end.
wow it’s very good to have such kind of youth congz it’s good to have such good ideal keep it up
nibyiza cyane kugira abantu bintwari nta patrick yatangije club nziza cyane yitwa healty club igira abantu inama yo kwita ku buzima bwabo komerezaho patrick.///////
nibyiza komeza
keep on go hard don’t care abt wat haters say keep riding
keep it up.natwe muri LDK tumaze kugera kuri byinshi kubera Health club
courage kabisa ncuti yanjye
Turagushyigikiye means wacu,thx
Uyu mwana rwosecakwiriye gushyigikirwa r mu gihe abo bangana cg bamuruta biroshye mu biyibyabwenge n’izindi ngeso mbi zibadindiza , murumva we ko afite intego kandi yifuza kubisangiza isi yose. None wowe wiyise Banga kobutavuga intego zawe n’icyo wamarira abandi ugatangira wibaza ngo yatinze mu mashuli , ubu se ntabo uzi bagiye gufata pension ariko bakumva kwiga bitagira umupaka ? Harya wowe ubwo wize angana iki ? Mu gihe kingana iki ? Uyamaza iki ? Nyamara mujye mubanza mutekereze neza niba ibyo ugiye kwandika hari icyo bimariye ababisoma , niho uzaba utanze umusanzu wubaka.
Banga ntukabe baneti jyu gira vision uyu mwana iba yarakerewe ho gato ntacyo bitwaye ikiza ni vision afite
Yes, I know my student and he can easily make it! One thing I admire in him is that he believes in what he does, he knows what he wants and stands for it. it is never late, age is not a problem when it comes to self-fulfillment, all depends on the mindset and attitudes. heading OMS is not a monopoly of whites, who knew that a rwandan would head BAD!? I encourage him and I am sure this young man has a bright future.
Ability will take you high but only the attitude that will hang you there! enjoy
courage it is possible. kandi amaze kutugeza kuri muri health club yashinze MINI SANTE imufashe
Uyu mwana rwosecakwiriye gushyigikirwa r mu gihe abo bangana cg bamuruta biroshye mu biyibyabwenge n’izindi ngeso mbi zibadindiza , murumva we ko afite intego kandi yifuza kubisangiza isi yose. None wowe wiyise Banga kobutavuga intego zawe n’icyo wamarira abandi ugatangira wibaza ngo yatinze mu mashuli , ubu se ntabo uzi bagiye gufata pension ariko bakumva kwiga bitagira umupaka ? Harya wowe ubwo wize angana iki ? Mu gihe kingana iki ? Uyamaza iki ? Nyamara mujye mubanza mutekereze neza niba ibyo ugiye kwandika hari icyo bimariye ababisoma , niho uzaba utanze umusanzu wubaka.
nibyiza kugira abanyarwanda nka patrick kuberako u rwanda rwejo rwagira
ubuzima bwiza
umuseke umuvuganire tubashe gusoma ibyo bitabo bye maze bitwubake kandi nawe OMS imumenye na MINISENTE
courage kabisa ncuti yanjye
keep on go hard don’t care abt wat haters say keep riding
nibyiza kugira abanyarwanda nka patrick kuberako u rwanda rwejo rwagira
ubuzima bwiza
wow it’s very good to have such kind of youth congz it’s good to have such good ideal keep it up
nanjye rwose ndamushyigikiye umuseke umuvuganire tubashe gusoma ibyo bitabo bye maze bitwubake kandi nawe OMS imumenye na MINISENTE
Yes, I know my freind and he can easily make it! One thing I admire in him is that he believes in what he does, he knows what he wants and stands for it. it is never late, age is not a problem when it comes to self-fulfillment, all depends on the mindset and attitudes. heading OMS is not a monopoly of whites, who knew that a rwandan would lead bad!? I encourage him and I am sure this young man has a bright future.
Ability will take you high but only the attitude that will hang you there! enjoy
Abanyarwanda muri ba gacantege koko.ngo bari kumushuka ntibishoboka blah blah niki kikwereka ko bidashoboka se?wowe witwaza ubwirabura se,wambwira Koffi Anan wayoboye UN ari umuki?president wigihugu cya mbere kw’isi we se ni umuki? Mujye mureka guca abashoboye intege.keep dreaming rata mwana wacu nta kure utagera.Jah akugirire neza
Komereza aho
iyo health club afite mumufashe imenyekane igere no mu bindi bigo
uzabigeraho
komeza kandi umuseke ugufashe ujye utugezaho ibyo bitekerezo
umuseke umuhe akazi ahubwo!
Wow,I like this guy
We studied together from primary four and we still together.
And I am secretary of club He created by help of other students who wants to make impact in Health Reformation in this planet where live
Because of this club,you can really find the big change.
Nawe se waba wifuza guteza ubuzima imbire ngwino udategwa udutere ingabobo mu ibitugu!
For fullfilling the porpose of our existance, which are Being blessing to others and Glorifying the Almighty God
Thank you
Cyane !gufashanya niyo ntwaro ikomeye tutokwiyobagiza!gusa iyi article nayisomye ntinzeho bitanturutseho ariko ndifuza ko twafashanya Namwe!mufite ibyiyumviro birashe
We are verry happy for this
Azayihindura dore yatangiriye muri Lycee de kigali
Thank you
am in his club ngwino udategwa udutere ingabobo mu ibitugu!
For fullfilling the porpose of our existance, which are Being blessing to others and Glorifying the Almighty God
Thank you
uyu mwana akwiye gufungurizwa page tuzajya dusomaho ibitekerezo bye ku museke
nanjye rwose ndumva uyu mwana akwiye gufungurizwa page tuzajya dusomaho ibitekerezo bye ku musek
ikindi ubuyobozi bw’ umuseke bukwiye ku muvuganira ibitabo bye bigasohoka
courage
courage
mbeseumuseke wamuvuganiye tukabasha gusoma ibyo bitabo bye maze bitwubake kandi nawe OMS imumenye na MINISENTE
courage
courage
Komerezaho unashyiremo ingufu uzagerayo!!’
Courage Patrick,uri umuhanga pe inzozi ufite ni nziza cyane ,kdi Imana izagufasha ndabyizeye ntakidashoboka mubuzima nizera ko uzagera ku ndoto zawe kdi burya niyo utabigeraho warangije kubigeraho muntekerezo uribuka inyota SOCRATE yapfanye zo kumenya ukuri ? iyaba abana burwanda twamenyaga icyiza nundi wazaza nyuma yawe yazakomereza aho wari ugeze abo bazungu muvuga niko bagiye babigenza.umwirabura ntacyo atakora abonye uburyo nigihe uruhu rwirabura ntaho ruhurira nintekerezo ntamuhanga muri biology uragaraza ko uruhu rwumuntu haricyo rubangamira mumitekerereze ye .
Courage!! rwose ufite icyerekezo cyiza. ibi bibere isomo, urubyiruko rugitekerezako kuba rwaravukiye mumiryango ikennye birubuza kugera kucyo rwifuza . ababyeyi nabo bafatire urugero kuruyu mubyeyi kuko ibyo uyumwana azageraho byose abikesha se.
Mahirwe has all the potential to reach his climax.he is a person with an intellectual mind and always self driven by his abilities l therefore congratulate you for every step you take towards building your carrier and i kindly request for moral and financial support to him from every well wisher out there lets help this young man to reach his dream. Big up Mahirwe and always believe in yourself.
l thank all who are strengthening me. and l know that difficulties, dangers, all are for making me me strong and wise man. email [email protected] twitter @mahirwepatrick
Indeed, I am very happy! Patrick, go ahead God be with you!
Komera
Comments are closed.