S.Africa: Abajura bibye umunyamakuru wa televiziyo arimo avuga amakuru live
Umwe mu banyamakuru bazwi cyane kuri Televiziyo ya Leta mu gihugu cya Africa y’Epfo, yibwe n’abajura mu maso ya camera ubwo yarimo atangaza amakuru imbona nkubone mu mujyi wa Johannesburg.
Amashusho ya camera yagaragaje abagabo babiri begera umunyamakuru Vuyo Mvoko, wa televiziyo ya Leta SABC, ubwo yari hanze y’ibitaro byitwa Milpark Hospital atangaza iby’urugendo rwa Perezida wa Zambia wari uhageze aje kwivuza.
Mvoko yavuze ko umwe mu bajura yamukangishije kumwica igihe yari yanze kumuha telefoni.
Aba bajura ntibigeze batinya amaso ya camera.
Hashize akanya, Mvoko, usanzwe ari umunyamakuru ukuriye abandi kuri televiziyo ya leta, yanditse ku rubuga nkoranyamabaga rwa twitter, avuga ko nta kibazo afite, ndetse anashyiraho ijwi ry’ibyabaye.
Polisi yavuze ko abajura batwaye mudasobwa na telefoni kandi ikaba iri gukora iperereza ngo bafatwe.
Uyu munyamakuru yagize ati “Bashakaga telefoni, ariko kuko nari nanze kuyirekura, umwe yahamagaye mugenzi we wari ufite imbunda, aravuga ati ‘Dubula le nja’ [rasa ino mbwa].”
Yavuze ko undi mujura yahise aza amwambura telefoni ku ngufu, undi arayirekura.
Ihuriro ry’abayobora ibitangazamakuru muri Africa y’Epfo ryamaganye icyo gikorwa cyo gusagararira umunyamakuru.
Mu itangazo bashyize ahagaragara bagize bati “Buri muntu utuye muri Africa y’epfo azi ukuri kw’urugomo guhari, ariko kubona abajura badatinya amaso ya camera, bakiba abanyamakuru bari mu kazi kabo, ibi birerekana indi ntera y’ubugizi bwa nabi muri iki gihugu.”
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, wagize ibibazwho by’ijwi ubwo yari mu birori ku cyumweru, yari yaje mu gihugu cya Africa y’Epfo kwivuza nyuma y’aho abaganga be bamubwiye ko agomba kwibagiza mu muhogo.
BBC
UM– USEKE.RW
4 Comments
NI AKUMIRO BAGENZI !!!
That’s Mzansi for sho. Welcome to Mzansi fo sho where thieves and thugs will give you a lesson.
Genda Rwanda uri nziza.
Abakurwanya bakuziza ko ufite umutekano dukesha Perezida wacu Nyakubahwa Paul. KAGAME.Niyo mpamvu bifuza ko ava ku buyobozi bw’igihugu ngo batuvogere baducunde uko bishakiye.Natwe rero turi maso!
nuko da ntabyera ngo de!
Comments are closed.