Umubare w’abantu batandukanye barimo abayobozi n’abandi banyacyubahiro bagiye kwa muganga nyuma yo kwakirwa aho bari batumiwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza yitwa Open University of Tanzania iri mu mujyi wa Kibungo mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe baravuga ko bazize amafunguro bariye, ariko Nkurunziza Jean de Dieu nyiri Hotel East Land yagubuye aravuga ko nta […]Irambuye
Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Werurwe mu masaha ya saa moya yafashe abagabo 2 uwitwa Olivier Kwizera w’imyaka 18 y’amavuko na Sage Habimana w’imyaka 24. Aba bagabo bombi bakaba bari basanzwe biba abagenzi batwaye imodoka bakaba bazwi ku izina ry’abakanguzi bafatanywe imfunguzo 2 bifashisha […]Irambuye
*Isabukuru y’imyaka 91 yayizihirije mu Birunga *Yasabye umuherwe Jack Hanna kumuzana mu Rwanda agasekana n’ingagi *Yaganiriye na Perezida Kagame asanga ari umuyobozi uzi ibyo akora 20 Werurwe 2015 – Loann Crane umunyamerika wo muri Leta ya Ohio w’imyaka 91 ni we muntu ukuze cyane kurusha abandi basuye Pariki y’Ibirunga banditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. […]Irambuye
Mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Gicumbi FC 2-1 kuri Sitade y’i Muhanga kuri uyu wa kane tariki 19 Werurwe 2015. Ikipe ya Gicumbi FC yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Hakorimana Amad, ariko hashize umwanya Romami […]Irambuye
Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama urubyiruko rubeshejweho n’ahantu bita “KU NDEGE” cyangwa se “ISETA Y’ABASHOMERI”. Uru rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 kuzamuka aho buri gitondo bishyira mu matsinda bategereje indege iza kubagurukana (ubaha akazi). Ku ndege ni hafi y’aho bita kuri “Bannyahe” aho urubyiruko rumaze kuhabyaza umusaruro. […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida wa Tanzania wacyuye igihe, Benjamin Mkapa ni we wafunguye aha hantu hiswe Nyerere Resource Centre (NRC) mu mujyi wa Dar es Salaam, aho niho hazajya hatangirwa ibitekerezo ku bantu bigeze kuyobora iki gihugu. Iyi ngoro yitiriwe Nyerere, yubatse iruhande rwa Komisiyo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga (COSTECH). Aha hantu kandi hazajya hafasha abayobozi bacyuye […]Irambuye
Binyuze muri gahunda ya AERG-GAERG WEEK yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye ndetse n’abamugariye ku rugamba, kuri uyu wa gatatu urubyiruko rwa AERG INATEK na GAERG bubakiye imiryango ibiri y’abamugariye ku rugamba. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma muri iki gikorwa bwatangaje ko iyi ari gahunda nziza izanafasha Leta kugera ku ntego […]Irambuye
Mme Kayitesi Judith wari Notaire w’Akarere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwakira ruswa ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe na rwiyemezamirimo washakaga ibyangombwa by’ikibanza. Yafashwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2015. Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu nibwo rwiyemezamirimo witwa Adrienne wari umaze igihe kinini ashaka ibyangombwa yatanze amafaranga miliyoni enye ayaha uwo […]Irambuye
Police y’igihugu ifunze abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye, bakaba bakekwaho gusambanya abana, ibi bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza. Umwe muri abo bagabo wagaragajwe nka Ntiyamira, w’imyaka 49 akekwaho kuba tariki ya 18 Werurwe yarasambanyije umwana w’imyaka ine. Icyo cyaha ngo cyabereye mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari. […]Irambuye
Abakorera ingendo mu mihanda yo mu ntara zitandukanye barashinja amasosiyete azwi nk’atwara abagenzi vuba (Agence express) kuba abatinza mu nzira bitewe no kutubahiriza igihe cyo guhaguruka ndetse ngo usanga izi modoka zarahindutse twegerane dore ko usanga abashoferi bazo bagenda bahagarara mu nzira bashyiramo ubateze wese bityo uwari witeguye kugera iyo ajya vuba ugasanga arakerewe. Bazaramba […]Irambuye