Digiqole ad

Abashoramari bo muri ‘Commonwealth’ barashaka gushora imari mu Rwanda

Abashoramari 50 baturutse mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) harimo n’Ubwongereza bateraniye mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe, 2015 mu nama ihuje abanyamuryango ba Afurika y’Iburasirazuba (The Eastern Africa Association), n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Mu nama yitabiriwe n'abashoramari
Mu nama yitabiriwe n’abashoramari

Iyi nama abashoramari beretswe kandi basobanurirwa amahirwe bafite mu gihe bazashora imari yabo mu Rwanda. Bamwe muri bo berekanye impungenge zirimo gucibwa imisoro kandi aribwo bazaba bagitangira ibikorwa byabo.

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na Minisitiri ushinzwe w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yavuze ko ari amahirwe kuva u Rwanda rwajya mu muryango wa Commonwealth ngo nibwo rwatangiye kubona abashoramari baturuka mu bihugu bigize uyu muryango benshi cyane.

Kanimba yavuze ko u Rwanda rwiteguye kumva no gufasha umushoramari wese wahura n’ikibazo kijyanye n’imisoro.

Yagize ati “Mu Rwanda ahantu ho gushora imari ni henshi cyane, kuko urebye dufite ikibazo cy’ibikorwaremezo, nko mu byerekeye ingufu, ubwikorezi, ariko cyane cyane no mu nganda na byo birakenewe.”

Yakomeje agira ati “Mu cyerekezo tujyamo turashaka ko u Rwanda rwaba ihuriro ry’ubucuruzi muri aka karere dutuyemo. Rero ibyo bivuze byinshi kuko iyo ushinze inganda mu Rwanda ntabwo ureba gusa u Rwanda ahubwo ureba n’ibihugu bituranye na rwo.”

Min. Francois Kanimba yakomeje avuga ko ariyo mpamvu hatekerjwe kubaka akarere k’inganda (Industrial Parks), ahantu abantu bazajya bafata ubutaka bagashora imari mu buryo bworoshye batagombye guta igihe cyabo.

Yavuze ko ibyo biri mu rwego rwo korohereza umushoramari atazajya atanga amafaranga menshi yo kugura ubutaka, ahubwo bakazajya babumwishyuza mu gihe kirekire cyagera no mu myaka 20 kugira ngo bitamurushya.

Lord Valentine Cecil, umuyobozi w’ishyirahamwe ‘The Eastern Africa Association’ yavuze ko bishimiye cyane kuba baje gushora imari yabo mu Rwanda kuko mu myaka 20 ishize cyari ikintu kitumvikanaga, rero ngo baje gukorera abaturage ndetse bazane n’impinduka mu Rwanda.

Clare Akamanzi, Umuyobozi wungirije muri RDB ushinzwe iterambere yavuze ko aba bashoramari baje mu Rwanda bakurikije inama yabereye mu Bwongereza, aho bashishikarizwaga na Perezida Paul Kagame kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Ngi ni muri urwo rwego Abongereza bagize igitekerezo cyo kuza kumva amahirwe bafite mu gushora imari yabo mu Rwanda.

Yagize ati “Gusa nubwo baje ari benshi, ni uko babikeneye ariko tureba abafite umushinga dukeneye kandi bashoboye kubikora, tukabona kugabanya umubare wabo, kuko ntabwo ari bose baza gushora imari zabo m Rwanda.”

Akamanzi Clare avuga ko bareba imishinga bafite, bakabona gukorana na za Minisiteri zibishinzwe, babona ari umushinga ufatika byaba ngombwa bagasinyana kontara maze bakabona gukorana.

Yagize ati “Nibyiza kuko baje mu Rwanda aho bari bwirebere ubwiza bw’igihugu, umutekano, muri make byose babwiwe bakabyibonera n’amaso yabo.”

Umwaka ushize abashoramari baturutse hanze y’igihugu bashoye imari mu Rwanda igera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya America, ariko ngo RDB irashaka ko muri uyu mwaka ayo mafaranga ashorwa mu Rwanda yakwikuba kabiri kandi ngo bizagerwaho.

Min. Kanimba Francois asanga gushora mu Rwanda ari no gushora mu karere muri rusange
Min. Kanimba Francois asanga gushora mu Rwanda ari no gushora mu karere muri rusange
Abashoramari bari bafite inyota mukumenya byinshi ku ishoramari mu Rwanda
Abashoramari bari bafite inyota mukumenya byinshi ku ishoramari mu Rwanda
Lord Valentine Cecil umuyobozi wa The Eastern Africa Association
Lord Valentine Cecil umuyobozi wa The Eastern Africa Association
Clare Akamanzi asobanura amahirwe ari mu Rwanda
Clare Akamanzi asobanura amahirwe ari mu Rwanda
Yaberetse uko igihugu giteye
Yaberetse uko igihugu giteye
Clare Akamanzi ari kuganira n'abanyamakuru
Clare Akamanzi ari kuganira n’abanyamakuru
Abashoramari barigukurikirana ibisobanuro
Abashoramari barigukurikirana ibisobanuro
Abari bitabiriye inama
Abari bitabiriye inama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yewe nibashore da simbujije bazabanze babaze skol cg madivani babeshe ngo bafite ibisheke bakamuhangika kabuye sugar none ararira ayo kwalika ariko se nabo bazakora imibare bare purchasing power yumuturage ni angahe mugihe umuturage ahembwa 800 kumunsi nabwo ntabone akazi kubera ko ntagahari. Imisoroyo ntawayivuga niwabo barayitanga ahubwo nibige market kuko mbona murwanda market yaho igoye nsingiye kubintu byinshi
    Nano rdb yo harigihe ibeshya ahubwo kanimba yabwije ukuri ati isoko si urwamda mushobora kwubaka inganda mukagurisha Congo Uganda nahandi ariko ibintu byakoreweurwamda hari umutekano da.Samara kurangiza ngo bakakubwirango bisenye ubijyane baka gukora aka rujugiro hari uwa murushaga gukunda urwamda. Ni mushore imali nabanyarwanda bari kuzishola ahandi bizeye. Mubanze mushishikarize abene gihugu gushora imari murwababyauye bekujya kwubaka am a hoteli muri Kenya mugihe muvugako mukeneye mibura ibyimba 13800 none ngo umunyarwanda yajyanye 40 Mombasa bora babaje

  • tubahaye ikaze rwose baze mu Rwanda hari ahantu henshi ho gushora Imari akndi hunguka

  • HA..,

    Tellement que umutima wawe wuzuye amaganya n’ahinda nibyo uvuga urabivangavanga ntibyumvikane.

    Iba ubuzima bukugoye siko bose tumerewe iga icyo wakora wivane mu butindi bwuzuye roho yawe useke unezerwe ukore ushishikaye witeze imbere.

  • Ko numva se mu bindi binyamakuru bandika ko Perezida Kagame ajya muri Egipte yarayoboye abashoramali b’abanyarwanda ngo bagiye kureba ukuntu bashora imali muri kiriya gihugu kuki batayishora mu Rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish