Digiqole ad

Kigali: Bishop n’Umuvuzi gakondo ntibumvikana ku uwavura amashitani

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari abantu bavuga ko baterwa n’amashitani, bamwe na bamwe bagahakana ko amagini n’amadayimoni bibabaho, abahagarariye amatorero atandukanye ndetse n’amavuriro gakondo atandukanye bemeza ko amgini n’amashitani bibaho bikaba byatera umuntu bikamugirira nabi, gusa kumenya ufite ububasha bw’ushobora kuyavura byateje kutumvikana hagati yabo.

Bishop-yemeza-ko-abakozi-bImana-baifite-ububasha-bwo-gukiza-amashitani-namadayiomi-bakoresheje-imbaraga-za-Mwuka-Wera
Bishop-yemeza-ko-abakozi-bImana-baifite-ububasha-bwo-gukiza-amashitani-namadayiomi-bakoresheje-imbaraga-za-Mwuka-Wera

Bishop Rugagi Innocent umushumba w’itorero ‘Redeemed Gospel Church’ rikorera mu Rwanda yemeza ko amagini, amashitani, amadayimoni, amahembe, ibitega n’andi mazina bita iyi myuka mibi bibaho.

Avuga ko abakozi b’imana aribo bonyine bafite ububasha bwo kwirukana amadayimoni ngo abashitsi, abashitsikazi cyangwa abapfumu n’abapfumukazi n’abandi bakora nka bo ngo nta bubasha bafite bwo kwirukana iyi myuka mibi. Ibi kandi bishimangirwa n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Twagiramungu Felicien umuyobozi wungirije mu itorero rya Pentecote Mpuzamahanga mu Rwanda, itorero rikomoka mu gihugu cya Ghana avuga ko  nta muntu  n’umwe wabyawe n’umugore ushobora kwirukana amashitani uretse abahawe imbaraga za Mwuka Wera.

Ibyo avuga ngo abishingira ku ngingo y’uko  ngo  ite Mwuka Wera ari bo bashobora gusengera umuntu bakirukana amashitani mu izina rye.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko hari Abakirisito bajya kwivuza amashitani mu bavuzi gakondo, ariko ngo iyo bagarutse barihana nyuma bagasengerwa imbere y’Imana bagakizwa.

Gusa ariko n’ubwo abakozi b’Imana batandukanye bavuga ko aribo bonyine bafite ubushobozi bwo kwirukana amadayimoni ahantu yaba yigaruriye cyangwa mu bantu yaba yateye, abavuzi gakondo bo basaba abo bakozi b’Imana ko bajya baboherereza abo baketseho amadayimoni bakabavura kuko abakozi b’Imana ngo nta miti bagira.

Umwe mu bavuzi gakondo witwa Kakongi Ali Simba ukorera umwuga we mu murenge wa Rwezamenyo, mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko we n’abandi bavuzi gakondo bagenzi be bafite ubushobozi bwo kuvura indwara abantu bakunda kwita ‘guterwa n’amashitani’ zigakira, bityo ashishikariza abarwaye izi ndwara kujya babagana bakabavura.

Uyu akomeza avuga ko iyo amadayimoni yageze ku muntu cyangwa mu muryango ashobora guteza ingaruka mbi zitandukanye nko kwica, gutera ibisazi, guteza imfu zitunguranye, ugasanga umuntu mukuru arajunjamye kandi yarasanzwe ari umuntu w’umugabo.

Amagini  ngo ashobora kuguteza ubumuga, ubukene buhoraho, guhindura imico n’imyitwarire umuntu yari asanganywe nta mpamvu, imyuka mibi ndetse ngo ishobora guteza umuntu guhora anywa  inzoga zirengeje urugero imyaka igashira indi igataha.

Abavuzi gakondo basaba abakuru b’amatorero cyangwa Amadini kujya bohereza ndetse bakareka Abakirisito babo bakajya kubivuzaho kubera ko ite ububasha bwo kuvura indwara nyinshi kandi bafitiye imiti.

Simba yagize ati: “Abantu baza kwivuza barembye, gusa ugasanga baravuga ngo Pasiteri ansanze aha cyangwa akabimenya sinamukira!”

Gusa n’ubwo abavuzi gakondo basaba abakozi b’Imana kujya baboherereza abatewe n’amadayimoni abakozi b’Imana babihakana bivuye inyuma bakavuga ko uwagezweho n’imyuka mibi agomba kurambikwaho ikiganza n’umukozi w’Imana akamukiza.

Bishop Rugagi Innocent abwira abantu bagana abapfumu n’abashika, ati “Burya abantu ntibakibeshye ngo umupfumu yashobora kubavura amadayimoni. Mu Balewi 20-27 haravuga ngo ‘Umushitsi cyangwa umushitsikazi n’umupfumu cyangwa umupfumukazi, ntibakabure kwicwa babicishije amabuye, urubanza rw’amaraso yabo ni bo bazayabazwa.’ ati ‘Yego Leta ntiyabura kukuryoza icyaha cyo kwica, ariko urumva ko Yesu yabatanze. Umuntu urupfu ruri ku mutwe rero, ntabwo wavuga ngo aravura undi muntu.”

Mu kugaragaza ubuhanga n’ubushozi abakozi b’Imana bafite mu kwirukana iyi myuka mibi, uyu mushumba w’itorero Reedmed Gospel Church mu Rwanda anavuga ko inzego zose za Leta nta bushobozi zifite bwo kuba zakwirukana cyangwa ngo zemere ibijyanye n’imyuka mibi.

Yagize ati “Izo mbaraga z’amagini n’amadayimoni zirahari, rero impamvu Leta idashobora kubyemera kandi biteza umutekano muke, Leta irwanya ibyo ibona by’umubiri ni na yo mpamvu usomye ubutumwa bwiza 2 Abakointo 10-3 Pawulo yabivuzeho ati ‘Nubwo tugenda twambaye umubiri nk’abantu, ariko ntiturwana mu buryo bw’abantu kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no gukubita hasi.’ Ati ‘Urumva rero ntabwo Polisi yaza ngo ikubwire ngo ahantu runaka hari izo mbaraga zizanwa n’imyuka mibi kuko bemera ibyo babona ntabwo bemera ibyo batabona.”

Pierre Claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • mwaduha number ya SIMBA tumukeneye turi benshi

  • amashitani?

  • yemwe dukwiriyegusobanukirwa neza,shitani arakomeye pe ! kandi akorana nabe,ntaho byabaye,ntanaho bizaba ko umupfumu avuramashitani burundu,iyo atayasinzirije,arayongera yari 2 akaba 4 .uretsubushobozi bwimana namasengesho yabakozi bayo ntakindi kivuribintunkibyo,ahubwo abo bapfumu nibareke kwanjwa bayobyabantu,kyakora narangiza mpa ikaze abapfumu bose muri yesu christ,please nimuze murebe kandi mubuntubwe,mubone ubushobozi nimbaraga biri muriwe ,zirenzizo mwishuka,kuza kwanyu nubutwali bukoneye,yesu abafashe.

    • Burya rero baca umugani ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.Nanjye ibi bintu by’amashitani sinabyemeraga ariko nyuma naje gusanga naribeshyaga.Hariya Iburengerazuba aho bita Nyamyumba hari ibintu byigeze kubayo (Ubu ho sinzi niba bigihari) bita IBITEEGA.Nyagasani ,ibyo bintu biragatsindwa n’Imana.Ni imyuka itagaragara itunzwe n’abantu bakayoherereza abandi ikabazonga sana.Ariko njye nabonaga ari abavuzi gakondo babikizaga.Hepfo yaho gato aho bita i Kayove:Ibizimu by’aho biragatsindwa n’agasani!Gusa ubu sinzi niba ababigiraga barabiretse.Njye sinabyemeraga rwose .Ariko naje kubona umugore umuntu yabihaye ndemera.Ibaze umugore utarengeje 55kg akagira imbaraga zirenze ku buryo abagabo b’inkorokoro 6 bananiwe kumufata !Umuvuzi gakondo bazanye niwe watumye atuza nyuma y’imiti yamuhaye.Munyumve neza,simpakana ko imbaraga z’amasengesho zibaho,ariko hari igihe byanga kabisa,kuko ndibuka ,icyo gihe hari itsinda ry’abantu bageze nko ku 10 baje ngo baje kumusengera.Bati “nimumubohore mumureke!”Yari abamariye muri icyo cyumba bakizwa n’maguru…

  • none c ubwo ko imyuka mibi yanzengurutse nkaba ntamahoro nfite murinjye kandi siryama sinuje mwamparira iki?niba haricyo mwanfasha dore number yanjye 0727311182

  • Harya ngo mu balewi 20-27, Yesu yarabatanze? ongera usome neza Bible. Hari n’uri kwemeza ko abo bapfumu aribo bashoye, namugira inama yo gusanga YEZU, kuko uwo yakijije amuha amahoro. naho uwakijijwe n’ibitega nibwo buzima ahoramo. Murakoze.

  • TUVE MU BUJIJI KUKO IMANA ISHOBORA BYOSE KANDI AMIZERO YACU TUYASHYIRE KU MANA GUSA

Comments are closed.

en_USEnglish