‘IGURIZE AMAFARANGA” ya AIRTEL izagufasha kubona Frw 50 000 Cash

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda n’ikigo cy’imari iciriritse Atlantis Microfinance Ltd. batangije uburyo bushya bwa ‘IGURIZE AMAFARANGA’ buzajya bufasha abafatabuguzi ba Airtel kuguza amafaranga igihe bayakeneye byihutirwa. Ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 nibwo uburyo bw’inguzanyo iciriritse izajya ifasha abakiriya ba Airtel bakoresheje telefone ngendanwa zabo bwatangijwe. Ubu buryo bushya buzajya bukoreshwa n’umukiliya uri […]Irambuye

PGGSS V: Kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe

Update: Umuhanzikazi Butera Knowless amaze kubwira abakemurampaka ko ijwi rye ryagiye ataza kuririmba Live ubwo ibyo baza gutangamo amanota, live ntibaza kuyibara. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, irushanwa Prumus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu (PGGSS V), igitaramo cyaryo cya kabiri kirabera kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka […]Irambuye

Ngoma: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi baranenga serivisi

Bamwe mu bagana Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi, kiri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baragaragaza ko batanyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa, ubuyobozi bw’iki kigo bukagaragaza ko gutanga serivisi itanoze biterwa n’ubuke bw’abaforomo n’ibikoresho bidahagije. Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bavuga ko bakirwa nabi iyo bagiye kwivuza kandi ngo ntibishimiye serivisi bahabwa. Iki […]Irambuye

Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside

26 Werurwe 2015 – Urukiko Rukuru mu Rwanda rwahanaguyeho ibyaha byose Dr Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa Prezida Juvenal Habyarimana, uyu yari yaragizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Huye. Kuri uyu wa kane nibwo Urukiko Rukuru rwategetse ko Dr Barabwiriza akomeza kuba umwere ku byaha bya Jenoside yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha. Uyu yafunzwe imyaka 16 aza […]Irambuye

Abajura bambura abagore amasakoshe, abapfumura inzu,… baburiwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abakora ubujura butandukanye byitwa ko ari buto kubureka, kuko ngo bafatiwe ingamba zikomeye ku buryo bitazabagwa amahoro. Minisitiri Busingye yabivuze nyuma yo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, aba bakaba basabwe kurangiza imanza nyinshi zaciwe ariko na n’ubu abazitsinze bakaba batarahabwa ibyo batsindiye. Yagize […]Irambuye

Kenya: Kenyatta yasabye abayobozi bavugwaho Ruswa kwegura

Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yasabye ko abayobozi bakuru bose bashinjwe kurya ruswa bakwegura. Mu ijambo rye rigamije gusobanura uko igihugu gihagaze, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ya Kenya kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, Kenyatta yasabye abayobozi bakuru bashyizwe muri Raporo ya Komisiyo ishunzwe imyitwarire no kurwanya Ruswa ko bakwegura, iperereza rigakurikiraho. […]Irambuye

Kayonza: Abaturage bamaze umwaka batarishyurwa imitungo babariwe

Abaturage bo mu mirenge ya Mwiri na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, barinubira ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane z’ubutaka n’indi mitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’urugomero rw’amazi rwa Migera III. Aba baturage bavuga ko gutinda kubishyura ibyabo byangijwe byatumye bagira igihombo gikomeye n’inzara ngo iterwa n’uko imyaka yabo yaranduwe mu bikorwa byo kubaka urugomero. […]Irambuye

Sindandika mbisaba ariko ndi kumwe n’abasaba ko itegeko nshinga rihinduka

26 Werurwe 2015 – Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye kuri uyu wa kane yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye abasaba ko itegeko nshinga rihinduka nubwo atarandika abisaba, yabivuze nyuma y’umuhango wo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uyu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko 31 batari ab’umwuga, imihango yabereye kuri Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura. Umwe mu banyamakuru yabajije […]Irambuye

“Abapfobya Jenoside ni ibigarasha,” Min Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2015 mu gikorwa cyiswe “AERG/GAERG WEEK” cyabereye mu Bisesero aho abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bakora umuganda wo gufasha abatishoboye, yavuze ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibigarasha. Uwari uhagarariye CNLG muri iki gikorwa ku rwibutso yavuze ko urwibutso […]Irambuye

en_USEnglish