Digiqole ad

Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside

 Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside

Dr Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere n’Urukiko Rukuru

26 Werurwe 2015 – Urukiko Rukuru mu Rwanda rwahanaguyeho ibyaha byose Dr Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa Prezida Juvenal Habyarimana, uyu yari yaragizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Dr Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere n'Urukiko Rukuru
Dr Runyinya Barabwiriza yagizwe umwere n’Urukiko Rukuru

Kuri uyu wa kane nibwo Urukiko Rukuru rwategetse ko Dr Barabwiriza akomeza kuba umwere ku byaha bya Jenoside yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Uyu yafunzwe imyaka 16 aza kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, nyuma ubushinjacyaha burajurira.

Urukiko ruvuga ko ingingo zose z’Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira nta shingiro zifite.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye Dr Runyinya atari mu rukiko ndetse n’Ubushinjacyaha ntabwo bwari buhari.

Umunyamakuru wari mu rukiko yabwiye Umuseke ko nyuma y’isomwa ry’urubanza yabonanye n’umwunganizi wa Dr Barabwiriza, Me Mutembe amutangariza ko iyi ntsinzi we yari ayiteze.

Dr Runyinya Barabwiriza yari akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wa Jenoside aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko byari mu nama yagiraga Perezida Habyarimana.

Yaregwaga ubufatanyacyaha no gutanga amafaranga yakoreshejwe muri Jenoside no kwitabira inama z’amabwiriza ya Jenoside.

Yanaregwaga gutangiza Interahamwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare no gushyiraho bariyeri ziciweho Abatutsi.

Umucamanza yategetse ko imikirize y’urubanza ya mbere iguma uko iri.

UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Ndemeye noneho ko barimo gushishoza merci….

  • Unva iyo myaka yose arengana???, ubwo uribaza ukuntu yabaye détruit psychologiquement et physiquement ?,ariko ariko Mana y’i Rwanda wagiye hehe

    • Izo ni ingaruka za Génocide ngo imyaka 16? uribwira ko Génocide ari icyaha gisanzwe ku buryo wumva ko gufungwa imyaka 16 ari akarengane? Ko wowe wiyita “Ange” niba yarabaye détruit psychologiquement et physiquement kubera gufungwa 16 ans uratekereza ko abakeneye justice génocide yahekuye, bo babaye détruit comment? Nkugiriye inama yo gukoma urusyo ugakoma n’ingasire console toi uvuga ko agiye kujya iwe, afite abamukanda izo mvune, n’ abamwibagiza psychologiquement et physiquement iyo myaka. mu gihe abandi iyo destruction bazayipfana cg bayipfanye!! Harya iyo Mana y’i Rwanda wambaza none wigeze uyambaza muri 94? Iyo uza kwambaza iya ABASHINYAGUZI ahubwo ( niba ibaho!!) Mwagiye mucisha make!!!

      • Ariko se Belin ufite imyaka ingahe ? ibyamasuri byo simbivuga kko ushobora kuba ufite make !! none ku myaka ufite wumva ko ushobora kuzagera mu masaziro utarenganye cg nturarenganywa ngo wumve uko biryana?? Ntukishimire gushinja mugenzi wawe ikinyoma ahubwo uzaharanire kuvuga ukuri uzi neza ubu nibwo buryo bwonyine Abanyarwanda tuzava mu mateka mabi twashizwemo nabayobozi babi bayoboye urwanda kuva rwabaho.

      • @ Belina ko uvugana umujinya w’uranduranzuzi bite !? Genocide yatewe na n’akarengane kimitswe na Leta imyaka n’imyaniko abantu barebera.

        Niba rero utemera ubushishozi n’icyemezo by’ ubucamanza bw’u Rwanda ngo wumve ko ingingo ziri mu itegekonshinga ry’ u Rwanda na fundamental principles rishingiyeho kugirango abanyarwanda babashe kubaho no kubana ufite ikibazo gikomeye cyane kimeze nk’indwara y’igikatu !

        Njye nasanze kuba twarapfushije abacu bishwe na Leta ntibitubuza gutekereza neza ahubwo byagombye kutubera umusemburo wo kubona hakiri kare no kwanga akarengane muri forms zako zose.

        Gira amahoro Belina

        • Ange thank you,genocide ni igikomere ni cyasha kimeze nkikibibi kiri kubanyarwanda bose,imyaka 16 uwo musaza afunze si igitangaza kuko nimiryango twabuze muri genocide iyo ifungwa iyo myaka amarira yabanyarwanda ntaba angana uko angana uku byose ni ingaruka zamateka yacu buri wese agomba kwihanganira,ntimutukane rero bavandimwe ahubwo murebe ibibateza imbere,mwirinde umujinya,n.ndetse muharanire icyiza muhunge ikibu nkamacakubiri,maze abacu batashye butije tubahe icyubahiro tubagomba.amahiro yimana azabane namwe cyane muri ibi bihe bitoroshye byamateka yacu.

        • Ange thank you,genocide ni igikomere ni cyasha kimeze nkikibibi kiri kubanyarwanda bose,imyaka 16 uwo musaza afunze si igitangaza kuko nimiryango twabuze muri genocide iyo ifungwa iyo myaka amarira yabanyarwanda ntaba angana uko angana uku byose ni ingaruka zamateka yacu buri wese agomba kwihanganira,ntimutukane rero bavandimwe ahubwo murebe ibibateza imbere,mwirinde umujinya,ndetse muharanire icyiza muhunge ikibi nkamacakubiri,maze abacu batashye butije tubahe icyubahiro tubagomba.amahoro yimana azabane namwe cyane muri ibi bihe bitoroshye byamateka yacu.

  • Innocent Habineza,
    Kugeza ubu wari utaremera?
    Reka twongere dusabe kl Perezida Kagame akomeza kutuyobora maze uzarebe ko uru Rwanda tutarugira Paradizo.
    Ubutabera,cyangwa se nushaka ubwite ubucamanza,burakora kandi bukora mu bwisanzure.
    Ba bandi babiracitse baribavuze ngo ubwo Runyinya yongeye gusubizwa mu rukiko ngo Leta irashaka ku muca umutwe! Ntabwo Leta iyobowe na Perezida Kagame yivanga mu bucamanza.
    Ibikorwa birivugira.Ariko muzumva ryari?

  • Akurikize ho kuregera indishyi za kababaro zibe ari agatubutse kuko simpamya ko haricyo akimariye wenda zimufashe amasaziro !!!

  • aregere indishyi kabisa,kandi turashimira ubutabera bwacu.

  • Kuregera indishyi muramushuka. Hari n’abataragize amahirwe yo gufungwa.

  • Uti ngo ngwiki GAT, dusobanurire neza comments yawe?

  • 16ans n’imisago uri umwere ???

  • Na USA bibaho umuntu agafungwa imyaka myinshi cyane nyuma bagasanga ari umwere.
    Mwimanye amakuru y’ubwicanyi mwakoze so mwitegure ko case nkizo zi zakomeza kubaho.

  • Angw muri america uretse gufungwa baranicwa nyuma bakavuga ko bari abere!hari urusha america democracy??ntaho amakosa ataba icyangombwa nuko ukurikwagiye ahagaragara

  • Ubutabera oyee

  • Aho rwose nibashishoze barenganure nabandi nk’ umusaza wa gikongoro witwa majyambere ntawe utazi ko arengana, bamuziza imitungo ye.nawe amaze imyaka myinshi.abaturage bose barabizi, iyo bumva ngo Nta karengane bakabona,,Ubwo se twaba tugana he koko nshutiz’ urwanda

  • Uwaduha kugirango imanza zijye zihuta kuko 16ans umuntu ntacyo yimariye ari nta nicyo amariye igihugu c domage,yabase ari abacamanza bacye dufite,ko se hari abo nzi badafite akazi,Parlement members,watch out!

  • Ahubwo igihe cye kirageze,naticwa n’ibyo bamuhereye muri gereza azicwa n’abagizi ba nabi, kandi vuba cyane. Tumenyereye kubona abantu barekurwa n’inkiko bagera hanze igituntu kikabirenza cyangwa ugasanga baboze inyama zo munda zose.

  • Nkuyu ngo ni Uwamwezi Beline akoresha cerveaux cg moelle épinière ????,arahurutura amangambure ngo abo yahekuye ntiyasomye ko yabaye umwere!,wasanga waruri mu bamushinja ibinyoma none ukaba uhasebeye ukuli gutsinze, cg se wenda wigaruriye imitungo ye none uramanjiriwe,so singushinja ahubwo nibyo nibaza kuko inzangano z’abanyarwanda ntawe uziyobewe

    • Ange, niba usenga ugasoma bible, irabivuga ngo nimutubaha Imana ntimwitondere amategeko yayo, bizagira ingaruka kuri bose, tureke na Genocide, Kwica umuntu nkawe, niyo bitamenyekana bikugiraho ingaruka atabaye wowe aba umwana wawe cyangwa n’umuvandimwe. Birababaje ko uyu Dr yatinze mu buroko ari umwere, n’abandi nkawe bashobora , izi ni ingaruka z’ibintu bibi byabaye muri iki gihugu, ntiwirengagize nanone n’abiciwe ababo muri kiriya gihe, barababaye, kandi ingaruka bazabana nazo kugeza bapfuye,

      Ese waba wishyira mu mwanya w’uwabuze ababyeyi, abavandimwe kugeza kuri nyogokuruza, bazira uko bavutse, ukabaho ureba hirya, wagaruka hino ukisanga uhagaze wenyine, ubu hari abana benshi batazi n’aho bavuka.

      Ibi ni ingaruka za Genocide, icy’ingenzi n’uburyo tugomba kubibamo, tukagerageza kubyumva.

      Mwese mwihanganirane, kandi mwirinde icyabatera kuvuga ibitabubaka, cyangwa n’abandi basomyi.

    • Umva Ange,ntago nkuzi n’uriya urimo kubwira simuzi. Ariko wowe mbere yo kuvuga nabi ujye ubanzausome IKINYARWANDA neza,Beline yavuze ” abo Génocide yahekuye” ntago yashinje “Dr Runyinya kuba yarahekuye abantu…..ariko njye nibwira ko mwarimukwiye kujya mutanga Comments zanyu mudatukanye cyangwa mudasatiranye!

  • Mwese Murapfa ubusa Ubutabera bwakoze akazi kabwo, naho mwebwe mutangiye kubwirana nabi, ntanicyo mupfa, ndebera nawe mporanyi jean invugo akoresheje nukuvuga afashe umuntu atazi amushyiraha ibyaha musomye yanditse,,,,Mwagiye mubanza gutekereza kubyo mugiye kwandi kweli…Ko President wacu ataribyo atwigisha …

  • Ese ubundi RUNYINYA BARABWIRIZA barinze bamufata bwa kabiri agikora iki mu Rwanda? Abasakuza ku byerekeye génocide bategereze amateka azababwira uwateguye génocide dore ko Arusha byayinaniye. Nubwo baburanishije uruhande rumwe havuyemo n’abere. Kubona rero no mu Rwanda havamo umwe uba umwere nyuma y’imyaka 16 , c’est l’exception qui comfirme la règle. Ndemeza ko ubutabera bwo mu Rwanda kugeza ubu butigenga.

  • Jyewe mpora mbivuga kandi nzakomeza mbivuge, mu bantu bafunze baburaniye mu nkiko zisanzwe mbere y’uko gacaca ishyirwaho harimo abarenganye benshi kuko iriya myaka abantu bari bagifite uburakari. Ndasaba Minister Busingye Jonson ko nabo yabavuganira imanza zabo zigasubirwamo kuko biragaragara ko inkiko zisigaye zikora neza.

    • Sarah we, isigireho umuntu wese areba ibimubabaje, naho nababuraniye muri gacaca uvuga cyane abafunzwe 2010 izo nkoko zigiye gufungwa, abenshi bigirijweho nkana kubw’inzangano zisanzwe mubanyarwanda. Twishimiye ko ngo hagiye kujyaho abarinzi b’igihango, nibwira ko bakwiye kureba kuri izo cases zigikurura inzangano zatewe n’akarengane. None se wansobanurira umuntu utarishe cg ngo asahure ikintu cy’abandi ubu akaba afunzwe yarakatiwe imyaka myinshi nyamara abaturanyi na Rubanda bose bazi ko ari umwere ariko ntahantu bafite babivugira! Ibyo nibyo byeze cyane cyane mubuganza.Unyarukiye muri gereza ya Nsinda ukaganira n’abasaza bahafungiye wakumirwa, aho wasanga abishe abantu bibereye hanze, hafunzwe abinzangano gusa.Minijust nitange umuganda ukomeye mugihugu cases nkizo zimenyekane, uwarenganye afungurwe asubire mube nibyo byatanga isomo ryubaka u Rwanda rwejo.

  • ayo muvuga mwese nabumvise iNgaruka ziri mu bana banyu, uzarebe umwana wavutse 1987 ku 1999 abo bana ibibazo bafite ni byinshi mureke guterana amangambo. urugero nisanze ndi jyenyine ubu mfite 26 ans amakuru nashatse mvuka mu moko 2, yose nta narimwe nisanzemo ubwo muravuga iki?

    ubukome bubi buri mu bakuru

  • Kagabo nawe ngo batinze bamufata ubwa 2 akora iki mu Rwanda,? Nanjye ntyo ariko se, ubwo niyo Destin affiché sur le mur de sa vie, nubundi igituntu nizindi ngaruka mbi akuye mu munyururu ntibizamugwa amahoro ashobora no kwicwa vuba n’abantu batazamenyekana,naho gufungwa cg gufungurwa kwe ntago bizura abigendeye, kandi nta nubwo bigabanura agahinda gashengura abasigaye

  • alexis rata uvuze ukuri bizi abo bato nibo bahangayitse

  • Erega uko mwagenza kose icyo mwamaze kubiba mu banyarwanda ntikizigera kibavamo kuko gice kimwe kizi ko ari abatutsi ikindi kikaba kizi ko ari abahutu!

    Gusa nubwo Imana ijya kurema yaremye ubwoko bumwe aribwo UMUNTU hanyuma kubwo amaranga mutima yanyu mukiyita andi mazina bitewe nuko musa cg mureshya,mugakurikiza zimwe mundeshyo za zimwe mu ngingo ndetse na bimwe mu bice bigize imibiri yanyu inyuma, icyo mwibagiwe kdi cyatumye murindagira kuzageza umunsi Imana izakuriraho urwanda n’abarutuye( umunsi w’imperuka),ni uko mwibagiwe ko umuntu ari ikimurimo atari housing!, mbabwiye ko niba muzi ubwenge mwatuza mugacisha make kuko umucamanza w’ukuri nyawe ari Imana yonyine naho abandi bose ni abantu babyiyitirira doreko usanga akenshi iyo hatabayeho agafaranga umunyabimenyetso aratsindwa hagatsinda umunyakuri dore ko aba ari nawe uba ugomba gutsinda(umunyakuri)!

    REKA MBIVUGE NSHEMEYE KDI NERUYE PE! HATABAYEHO H.E PAUL KAGAME WE UGIKOMEJE KURANGAZA IMBERE ABANYARWANDA MU KURI NO MU BUTABERA BWUNGA KDI BUHANA BUKANARENGANURA BINYUZE MU UKURI, SHA NDAKAMBURA PAUL KAGAME NDARAHIYE UBU ABANYARWANDA BABA BARAMARANYE PE!

    PAUL KAGAME WEEEEEEEEEEE!!! NTIDUKWIYE KUKUGENERA MANDAT AHUBWO UKWIYE GUKOMEZA KUYOBORA URWANDA KUGEZA IGIHE UZASAZIRA TUKAGUHEREKEZA MU CYUBAHIRO NK’INTWARI RUTINYWA,UMUGABO RUGAMBURUZA,IHE(INGABO) RUDAHUSHA,INTUMWA UKABA N’UMUCUNGUZI!!

    PAUL KAGAME WACU OYEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!11

  • Impande zombi zitandukanye…, buri wese afite urwo yerekeza ho.
    N’ikibazo gikaze kitazakemurwa ni mudakora ibintu bibili ;
    – G– USENGA
    – KUBAHA UBUYOBOZI

    Atari ibyo muzaheranywa n’agahinda.

  • Hariho abantu bavangiwe!ubuse nkuyu ngo n’intare koko arunva cg aratekereza ukuntu harimo contradiction mubyo yanditse ???HARAHAGAZWE

  • Intare

    Jye sinspbanukiwe icyo agaya !!!!

    Amoko s’iwacu ari gusa ari hose kw’isi ahubwo iwacu yakoreshejwe nabi !!!!

    • muri byose mwibuka indirimbo yaririmbwaga mu Rwanda mbere ya 1994 ngo: uko mu bizi se ni nde ukwiriye u Rwanda uretse uwo mubyeyi utugejeje aha!!!none se ko atagihari u Rwanda ntiruriho kandi rukaba rugeze Kure?

  • Imana niyo mucamanza wacu Iganze ibihe byose.

  • 16yose pe arengana apfa urwagashinyaguro.Beline nabandi nkawe muri abagome nabashinyaguzi gusa abarengana nka Runyinya ni benshi ariko mumenye ko Imana yo ireba ihora ihoze..Bizabagaruka mwese muzapfa nabi

  • Niba ntaburozi bamuhereyemo azaba agize Imana ko bafunga bakanaroga se.

Comments are closed.

en_USEnglish