Digiqole ad

Abajura bambura abagore amasakoshe, abapfumura inzu,… baburiwe

 Abajura bambura abagore amasakoshe, abapfumura inzu,… baburiwe

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye (UM– USEKE)

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abakora ubujura butandukanye byitwa ko ari buto kubureka, kuko ngo bafatiwe ingamba zikomeye ku buryo bitazabagwa amahoro.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yaburiye abakora ubujura bibwira ko bakora ibyaha bito
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yaburiye abakora ubujura bibwira ko bakora ibyaha bito

Minisitiri Busingye yabivuze nyuma yo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, aba bakaba basabwe kurangiza imanza nyinshi zaciwe ariko na n’ubu abazitsinze bakaba batarahabwa ibyo batsindiye.

Yagize ati “Urubanza rutarangijwe ruhinduka ikibazo kuri twese. Abahesha b’inkiko ni abantu bakomeye kuko tubatuma akazi gakomeye. Kurangiza imanza nibyo biha abantu uburenganzira bwabo.”

Ku kibazo cy’ubujura n’ibindi byaha abantu bibwira ko ari bito, Busingye avuga ko bimaze gufata indi ntera ku buryo bitazihanganirwa.

Yagize ati “Ubujura bwa hato na hato ni ibyaha twibwira ko ari bito ariko bimaze kuba byinshi. Abatobora amazu, abashikuza abagore amasakoshi,…ntabwo biri bubasige amahoro.”

Yakomeje agira ati “Bariya bantu bazengereza abaturage, biba imyaka, batobora amazu, banura imyenda, bashikuza abantu amaterefoni,…icyambere bariya ni abantu biba bitwaje intwaro zo gukora ibyo bintu, baze kurunguruka mu mategeko ahana barebe icyo avuga.”

Yavuze ko aba biba batangiye gukinisha ibyaha bakora babifata nk’ibintu byoroheje bagenda bagakora.

Yagize ati “Ingamba dufite singiye kuzibabwira zose, ariko biriya bintu babivemo vuba cyane bishoboka kuko nibatabivamo, tumaze gufata umurongo na Polisi, n’inzego zose z’iperereza, n’inzego za Community policing n’inzego z’irindo, tumaze gufata umurongo ukomeye cyane.”

Ati “Ntabwo Umunyarwanda ashobora guhinga imyaka ye akamara kweza, ukagenda ukarara usaruye umurima we wose ngo tukwemerere, ntabwo bishoboka.”

Ubujura buciye icyuho ni kimwe mu byaha byagaragajwe mu mwaka ushize na Polisi y’igihugu ko byazamutse mu mezi ya nyuma ya 2014.

Gusa abaturage bamwe na bamwe bakunze kugaragaza ko abenshi mu bakora ibi byaha by’ubujura bagera muri Polisi ntibahamare igihe bagahita barekurwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ni ukuri abajura bahungabanya umutekano wacu. nawe uruzi kugirango weze imyaka isaturwe n.abandi batayivunikiye.

  • mu cyaro inzego xa dasso ntizirangiza neza inshingano zahawe. amarondo ntakorwa neza bigatuma abajura babona icyuho

  • Ingamba n’ubundi zirafatwa ariko kuzishyira mu bikorwa bikaba ikibazo, dukeneye impinduka igaragarira buri wese

  • Umva nshijp, Ntago mushingano za DASSO harimo kurara amarondo, ahubwo bashobora kugenzura uko akorwa bafatanyije n’inzego z’ibanze (Umudugudu n’Akagari).

  • Jye nejejwe nabyo nahoraga ntegereje igihe leta izabifata nkibintu bikomereye sosiete none minister aranshubije rwose biteza insecurite ku muturage.

  • Urufunguzo rwoguhashyibyo byaha byitwako arutwahaduto nyamara byaratuzengereje twebwe abaturage rufitwe na polisi yuRwanda kuko babishatse izongegera bazicyubya mugihe kitareze icyumwerukimwe ndabiziko babifitiye ububasha nimbaraga mumisi3 gusa bakaba badukijije ibyobisambo byatuzonze. Bakareka yangeso yaboyokubafunga imisi 2 gusa bwacya bakabafungura maze bakirara mubabafungishije bakabihorera, polisi nitangira kubafunga nokubahana byenyewe bakabumvisha muzareba ko ibyobisambo bidacika kukobyaratuzonze muli suartier pe kndi ntimugirengo nikigali gusa,nomucyaro nuko. Ikindi ningingira ubuyobozi mutubabarire mwigemukomeje nokungamba zoguhashya urumogi nazanzoga za kanyanga nizindi doreko hagenda havuka nizindinyinshi nkizo, nukuri biteyubwoba ukuntu ibiyobyabwenge bimazegufata interandende mutatekereza, kndi ahanini ninabyo ntandaro yibyobyaha byimonogoje kndi urumogi nukuri rwamaze abana buRwanda muturwaneho nukuri kuko birakabije nababyeyi n’ubuyobozi bwibanze byarabarenze

Comments are closed.

en_USEnglish