Digiqole ad

“Abapfobya Jenoside ni ibigarasha,” Min Nsengimana

 “Abapfobya Jenoside ni ibigarasha,” Min Nsengimana

Min Nsengimana avuga ko abapfobya Jenoside nta mwanya bakwiye mu Rwanda

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2015 mu gikorwa cyiswe “AERG/GAERG WEEK” cyabereye mu Bisesero aho abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bakora umuganda wo gufasha abatishoboye, yavuze ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibigarasha.

Min Nsengimana avuga ko abapfobya Jenoside nta mwanya bakwiye mu Rwanda
Min Nsengimana avuga ko abapfobya Jenoside nta mwanya bakwiye mu Rwanda

Uwari uhagarariye CNLG muri iki gikorwa ku rwibutso yavuze ko urwibutso rwa Bisesero rwubatse ku buryo bugaragaza amateka n’Ubutwari Abasesero bagiye bagira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bagiye baterezwa imisozi, ku buryo muri icyo gihe nta mugore cyangwa umwana wabashije kurokoka mu bantu bari bahahungiye.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko nk’umuntu ukomoka muri aka gace ashimira abarokotse Jenoside, akagaya ubugwari n’ubugome byaranze abakoze Jenoside n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa jenoside.

Min. Nsengimana ati “Namaganye abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mbamenyesha ko batsinzwe ndetse ko ikarita ya politike bakinaga yamaze kuba ikigarasha nabo ubwabo ni ibigarasha.”

Min. Nsengimana yasabye abakomoka i Karongi gukomeza kwandika amateka ku buryo Bisesero itazagumana amateka ya Jenoside gusa ahubwo izagira n’iy’iterambere ashingiye ku cyerekezo igihugu gifite kuko ibyabaye bitazongera ukundi ndetse no kubyaza umusaruro ubwiza nyaburanga bwa Karongi.

Yashimye intego esheshatu zigize igikorwa cya AERGE/GAERG Week zirimo, Kwigira kurambye, Kwita ku barokotse Jenoside batishoboye, Gusigasira amateka bita ku nzibutso, Gushima abagize ubutwari mu guhagarika jenoside n’abahishe Abatutsi no Kwiteza imbere n’ibindi.

Nsengimana avuga ko abishe Abatutsi mu Bisesero bari abagome ati “Icyatumaga abantu benshi baza kwica mu Bisesero ni uko bababwiraga bati ‘ni mugende mwice Abasesero murye Inka zabo’, simpamya ko iyo bica Abatutsi bose bakabamara bakarya ayo matungo agashira batari kwadukira n’abantu bakabarya?”

Uyu Mubyeyi yitwa Hélèna Nyirabanyeretse yahawe iyi inka kubw'umugabo we warwanye ku Batutsi muri Jenoside kugeza yishwe n'Interahamwe. Iyi nka AERG na GAERG bamuhaye bayise "Inka y'Ineza".
Uyu Mubyeyi yitwa Hélèna Nyirabanyeretse yahawe iyi inka kubw’umugabo we warwanye ku Batutsi muri Jenoside kugeza yishwe n’Interahamwe. Iyi nka AERG na GAERG bamuhaye bayise “Inka y’Ineza”.

Urwibutso rwa Bisesero rwubatse ku buryo:

*Amadarage agaragaza uburyo Abasesero baterejwe imisozi

*Amabuye asashe agereranywa n’umusozi wa Muyira

*Imfuruka igaragaza ko bashakaga aho bikinga

*Ibyumba icyenda bishyinguyemo bihagarariye Komini icyenda z’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye zifite abantu bari bahungiye mu Bisesero.

*Amacumu icyenda n’Ibuye bigaragaza intwaro Abatutsi b’Abasesero bagerageje gukoresha barwanya umwanzi (Amacumu bari bayatunze nk’aborozi).

*Imva eshatu ntoya zishyinguyemo Intwari zihagarariye izindi.

Jean Damascene Nsabimana wavuze amateka y’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye kuva mbere ya jenoside yavuze ko Abatutsi bo mu Bisesero batangiye kwicwa n’Abaparimehutu kuva mu 1963 ndetse ko iyi perefegitura yari ku mwanya wa kane mu guturwa n’Abatutsi benshi.

Yavuze ko perefegitura za mbere zari zituwe n’Abatutsi benshi kurusha izindi ari Butare, Kigali-ngari, Gitarama na Kibuye

Mu ijambo rye Jean de Dieu Mirindi Umuyobozi wa AERG yashimiye Abaterankunga batandukanye bakomeje kubaba hafi barimo Leta n’Abikorera batanze inkunga ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda azabafasha kuzuza inzu zirenga eshanu bamaze gutangira basanira incike.

Ibikorwa cya AERG/GAERG week byatangiye ku itariki 07 uku kwezi bikazasozwa kuri 06 Mata bikazaba bizajya biba buri mwaka mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusaza mu byishimo ko yongeye korora
Umusaza wavugiye inka
Urubyiruko rwahakoze isuku mu rwego rwo kubibuka no kubasubiza icyubahiro
Urubyiruko rwahakoze isuku mu rwego rwo kubibuka no kubasubiza icyubahiro
Kuri aka gasozi kirengeye niho Abatutsi bo mu Bisesero bari bahungiye abishi abaharokokeye ni mbarwa
Kuri aka gasozi kirengeye niho Abatutsi bo mu Bisesero bari bahungiye abishi abaharokokeye ni mbarwa
Aho batikiriye niho imibiri yabo iruhukiye mu Rwibutso rwa Bisesero
Aho batikiriye niho imibiri yabo iruhukiye mu Rwibutso rwa Bisesero

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Wa mugabo we wacishije make ra?

  • Ariko wasetsa Rwanda,Philbert we!!!

  • Man ko mwahinduye inkuru koko?! Abacitse ku icumu batishoboye nibo bahawe inka?! Wabivanze baza abakuri hafi abahawe inka ni bande?

  • Philbert iryo jambo ry’ikigarasha turimenyereye ribwirwa abo Leta itiyumvamo!! witonde rero kurikoresha kuko utazi imvo n’imvano yaryo hato utazisanga nawe wabaye ikigarasha mu minsi ya vuba!! Bucya bucyana ayandi mwana w’i Rwanda!!

  • Na philbert ateyemo haha!!!
    jya wivugira ibya internet yihuta ya 4G,naho ibigarasha bireke,ejo utazisangamo!!!

  • Jean Damascene Nsabimana?! Come on, munyamakuru ko nta effort ukora mu nkuru yawe!!

  • hahahhhhhhhhhh Umunyarwanda yise umwana we Uzaramazabona najye reka nongere nti Nzabandora.

  • kariya gasozi gakwiye kubakwaho monument izamutse hejuru.

  • Nsengimana iwabo si hahandi hatagera umuhanda, amashanyarazi,amazi telephone, mbese murutumvingoma? Nzabandora!

    • Mujye mutanga ibitekerezo ku nkuru UM– USEKE uba waduhaye, nk’ubu uwiyise Kagabo, iby’imihanda n’amashanyarazi …bihuriye he n’inkuru ya Génocide yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero? Wenda wanyomoza ijambo Minister Nsengimana ukerekana aho yibeshye ariko ntutandukire bigeze Anyway Minister ndagushyigikiye:Abafite ibigambo by’amacakubiri n’, i by’jingenga bitekerezo yayo bose ni IBIGARASHA

  • dukomeze dusukure ahabitse imibiri y’abacu ibi bibereka ko turi kumwe nabo tubaha agaciro bambuwe n’abicanyi bakava kuri iyi isi tukibakeneye kandi tunazirikana ubufasha aba babashije guhisha abicwaga kimwe n’abari ku rugamba rwo kubohora igihugu

  • nukuri ahari abagabo ntihapfa abandi twarigize none tubaye abagabo. kandi nibyo koko gusukura ahabitse imibiri yabacu kuko nabacu. nshimira AERG,GAERG :together every one achieve more.

  • Nukuri natwe twifatanyije namwe nukuri tuzabafasha uko dushoboye.

Comments are closed.

en_USEnglish