Digiqole ad

‘IGURIZE AMAFARANGA” ya AIRTEL izagufasha kubona Frw 50 000 Cash

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda n’ikigo cy’imari iciriritse Atlantis Microfinance Ltd. batangije uburyo bushya bwa ‘IGURIZE AMAFARANGA’ buzajya bufasha abafatabuguzi ba Airtel kuguza amafaranga igihe bayakeneye byihutirwa.

Raissa Munyango  umuyobozi wa Atlantis iburyo ni Philip Onzana umuyobozi ushinzwe iby'ubucuruzi muri Airtel
Raissa Munyango umuyobozi wa Atlantis iburyo ni Philip Onzana umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri Airtel

Ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 nibwo uburyo bw’inguzanyo iciriritse izajya ifasha abakiriya ba Airtel bakoresheje telefone ngendanwa zabo bwatangijwe.

Ubu buryo bushya buzajya bukoreshwa n’umukiliya uri ku murongo wa Airtel, akoresha Airtel Money, asanzwe agura ikarita yo guhamagara ndetse anakoresha Internet ya Airtel.

Philip Onzana, umuyobozi mu ishami ry’ubucuruzi muri Airtel yavuze ko ubu buryo bwo kubona inguzanyo iciriritse budasaba ingwate.

Amafaranga menshi umukiliya ashobora kwiguriza ni ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (Frw 50 000). Amafaranga makeya ashoboka ko umukiliya azajya yiguriza ni igiceri cy’amafaranga 100 y’u Rwanda.

Yagize ati “Umuntu uzahabwa ayo mafaranga nyuma yo kwiguriza azajya yishyura 10% y’ayo ngayo yahawe. Kugira ngo ahabwe ayo mafaranga, agomba kuba akoresha Airtel Money yohereza cyangwa yakira amafaranga, agura ikarita yo guhamagara, ibyo bizamuha amahirwe yo kumenya icyiciro cy’amafaranga ashobora gufata.”

Philip Onzana avuga ko inyungu abakiriya ba Airtel bazabona kuri iyi serivisi ari uko izajya ibagoboka nk’igihe bagiye kwa muganga bibatunguye, igihe umuntu afashwe na Polisi ari mu makosa, ni ukuvuga igihe afite icyo agiye gukemura ako kanya.

Aya mafaranga ngo azajya yishyurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri n’inyungu ya 10% yayo yigujije.

Raissa Muyango umuyobozi wa Atlantis Microfinance Ltd yavuze ko ikigo cye kizajya gikurikirana iyo nguzanyo ku buryo mu gihe cyo kwishyura kigeze bazajya bohereza ubutumwa bugufi abantu bafashe ayo mafaranga.

Yagize ati “Tuzakorana na Airtel kuko turi abafanyabikorwa, twemewe na Banki Nkuru y’Igihugu, nitwe tuzajya dukurikirana ibyo kwiguriza no kwishyura amafaranga wigurije ku bufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu.”

Raissa Muyango avuga ko ubu buryo budasaba ko umuntu agira konti muri banki, gusa ugomba kuba ukoresha umurongo wa Airtel, akoresha serivisi zayo.

Ku byereke abantu bashobora kwambura Airtel Rwanda, bazajya bakurikiranwa kuko Aritel izaba ifite imyirondoro yabo yose. Bazajya bamwibutsa kwishyura inguzanyo yafashe.

Iyi serivisi izatangira gukora ku mugaragaro ku itariki ya 1 Mata 2015 aho umuntu wese ushaka kwiguriza amafaranga akoresheje uburyo bushya bwa ‘GURIZE AMAFARANGA’ akoresheje telephone ye.

Uzajya wandika *82# ubundi ukurikize amabwiriza.

Airtel yatangaje ko ayo mafaranga ntarengwa agera ku bihumbi 50 ashobora kuzongererwa umubare bitewe n’umusaruro serivisi izab yatanze hamwe n’ibyifuzo by’abakiliya.

Abafatanyabikorwa ba Airtel bari gutanga ibitekerezo
Abafatanyabikorwa ba Airtel bari gutanga ibitekerezo
Igurize amafaranga ukoresheje telefoni yawe
Igurize amafaranga ukoresheje telefoni yawe

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Thats a wow business product!!! I dint use airtel bur I do appreciate that idea. Do you imagine to have an access at a quick loan!!!! lol so amazing

  • 10% y’inyungu mu byumweru bibiri ni menshi Cyane n’ubwo azaba abanguka.

  • Inkiko ziragatoye.

    Ewana ibi uretse imanza bigiye gukurura nta kindi kizima !!!!

    10% muri 2 weeks n’akayabo !!!
    Nta batanga inguzanyo ya 1.000.000USD bazinjiza 100.000ISD IN TWO WEEKS ONLY !!!!

    Ibi nu busuma s’ubucuruzi.
    BNR iti mugabanye inyungu ku nguzanyo 3jrs après y’iryo tangazo rya BNR muri 10% muri 2 weeks !!!!

    Ibi bizavamo kwamburwa musare imanza zisuke mu gihugu.

    Umugabo nurya utwe yatumara agatapfuna nutwa bandi…, ibkwakuzi ni mushiture bahuuuu

  • Nanjye ntyo!

  • Iyi yo ni LAMBERT mu zindi. Uzi ko ku mwaka ari 240% ; nibura ntibibaye 10% mu kwezi.Yego ni ingoboka, ariko inyungu ni hatari. Ariko bizafasha benshi. Umuntu yishyurira kuri TELEFONI?

  • Ahaaa! nibwira ko ingwate ari simukadi ya airtel, kandi uko ndi kubyumva hanze aha ngo “uwari agiye kuburara ntakiburaye, ararya neza, asinzire neza, kandi byose abikesha airtel, hanyuma ngo sakindi izabyara ikindi nyuma ya 2 weeks!

    Gusa kubwange ndumva gufata iyi nguzanyo ntakibazo kirimo kuko ni amahitamo ya buriwese! niba nsanzwe ndi inyangamugayo, niba nsanzwe ntira mugenzi wange amafaranga maze nkayamwishyura, kandi niba nsanzwe mfata credit muri bank maze nkayishyura neza, ndetse nkaba mbona mbifitemo inyungu, ntampamvu yo kutayafata kandi nkazayishyura neza after two weeks.

  • mbega ibintu byiza cyane. congratulation kuri airtel,icyo n’igitego cy’umutwe mutsinze andi masosiyete y’itumanaho yo mu Rwanda.ahubwo mubishyiremo imbaraga kuko njye ndabona bizafasha abantu benshi cyane.Mushake uko mwakongera amafaranga ndetse n’igihe cyo kwishyura.

  • Ko mbikoze bakabwira ngo anknown application

  • Icyo mbona nibikunda biza ari byiza

Comments are closed.

en_USEnglish