Icyunamo cy’uyu mwaka wa 2015 kijyana no kwibuka ku nshuro ya 21 gisanze imanza 10 762 zaciwe n’inkiko gacaca zitararangizwa, mu gihe muri gereza zo mu Rwanda abafunzwe bitemewe n’amategeko bavuye ku 7 000, bakaba basigaye ari 2 400 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera mu cyumweru gishize. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umugenzuzi w’imari (Internal Auditor) mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Rwanda Broadcast Agency, RBA) afunze nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa y’umwe mu bakozi bashinzwe gushakira amasoko icyo kigo cya Leta. Theoneste Ntidendereza yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha mu ntangiriro z’ukwezi gushize yakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yahawe n’umwe mu […]Irambuye
Dr. Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abapfobya Jenoside bazahoraho, ngo kwibeshya ko bazageraho bagaceceka burundu ntibishoboka. Dr Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside avuga ko n’Abayahudi bakorewe Jenoside, hashyize hafi imyaka 80 bagihanganye n’icyo kibazo […]Irambuye
Koperative INKA IRARERA ikusanya amata yambuye aborozi 139 bo mu murenge wa Rubengera amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, abaturage bavuga ko uyu mwenda umaze imyaka ibiri nta gikorwa ngo bishyurwe. Aba baturage bavuga ko bari barumvikanye n‘iyi Koperative ko bazajya bayiha amata na yo ikabishyura ku kwezi, ariko ngo si ko byagenze. Abaturage bavuga ko […]Irambuye
*Nta jambo rizavugirwa muri Sitade Amahoro nk’uko byari bisanzwe *Kwibuka ku rwego rw’igihugu bizajya biba nyuma y’imyaka itanu *Nta nsanganyamatsiko yihariye yagenewe ibikorwa umuhango wo kwibuka *Ibibazo by’abarokotse bigenda bigabanuka ariko hari ibitakemuka umunsi umwe Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2015 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisitiri […]Irambuye
Abanyeshuri 901 bigaga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara, no ku i Taba mu karere ka Huye, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu anyuranye, Musenyeri Philippe Rukamba yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe bahindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki […]Irambuye
*Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirubasha gutahura ibifi binini kubera amayeri yiganywe ubuhanga, *Abadepite ntibabyumva, bo bavuga ko ibimenyetso bya ruswa bigaragara ukurikije uko abayobozi batera imbere vuba, *Imishinga myinshi yadindiye, uwo kubyaza amashanyarazi Kalisimbi, Stade ya Huye ituzura,… *Abadepite banenze raporo ko yuzuyemo udifi duto gusa, abariye frw 1000, frw 2000, frw 5000 uwa menshi ngo […]Irambuye
Hashize iminsi havugwa abayobozi mu nzego z’ibanze bafatwa bakekwaho kurya cyangwa gukoresha nabi amafaranga ya Leta, abandi bagatabwa muri yombi bakekwaho kurya ruswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Leta yize amayeri mashya yo gufata abayobozi bakuru, iyo bari mumakosa bamwe bakunze kwita ‘ibifi binini” bakekwaho ibyo byaha. Ahanini, abaturage […]Irambuye
*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa *Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rugera ku 1114, Umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kurushaho kunga ubumwe. Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari no mu mirenge igize Uturere […]Irambuye