Digiqole ad

Karongi: Koperative ikusanya amata yambuye aborozi Frw 2000 000

 Karongi: Koperative ikusanya amata yambuye aborozi Frw 2000 000

Akarere ka Karongi

Koperative INKA IRARERA ikusanya amata yambuye aborozi 139 bo mu murenge wa Rubengera amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, abaturage bavuga ko uyu mwenda umaze imyaka ibiri nta gikorwa ngo bishyurwe.

Akarere ka Karongi
Akarere ka Karongi

Aba baturage bavuga ko bari barumvikanye n‘iyi Koperative ko bazajya bayiha amata na yo ikabishyura ku kwezi, ariko ngo si ko byagenze.

Abaturage bavuga ko babonye amafaranga y’ukwezi kwa mbere ntibongera guhembwa, nk’uko byari byarumvikanyweho, kugeza ubwo umwenda wa Koperative INKA IRARERA wageze kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mwenda ngo umaze imyaka imyaka ibiri abaturage nta kanunu ku bijyanye no kwishyurwa ideni bafitiwe.

Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Umuseke ko umuyobozi wa Koperative yabasabye kwihangana ababwira ko amata yapfuye ku bw’uko habuze isoko ryo kuyagemuraho.

Bavuga ko abari abacungamutungo ba Koperative, uwitwa Ishimwe Clement na Nyiramana Beatrice bihwihwiswa ko bibye amafaranga bagombaga guhabwa, ariko ngo abaturage si bo bagakwiye kubirenganiramo.

Umuyobozi wa cooperative INKA IRARERA, Murwanashyaka Appolinaire yabwiye Umuseke ko ideni babereyemo abaturage baryemera, ariko ngo Koperative nta bushobozi ifite bwo kwishyura iryo ideni.

Murwanashyaka nta gihe avuga bazishyuriraho abaturage ariko avuga ko bagishakisha amafaranga kugira ngo bazishyure kandi ngo Imana izabibafashamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Ngenambizi Gedeon avuga ko   hashize igihe gito amenye iki kibazo kandi ngo bari gutegura inama igomba guhuza abaturage bafitiwe umwenda na Koperative INKA IRARERA.

Iyi nama ngo izafasha bose gushakira umuti hamwe, ikindi ngo ni uko Koperative igomba gutanga igihe ntarengwa igomba kwishyuriraho abaturage kitakubahirizwa abayobozi bakajyanwa mu nkinko.

NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kera ndibuka ahantu perezida Habyarimana yaje gufungura amazi koko amazi arayafungura.Hashize ukwezi ayo mazi ntitwongeye kuyabona.Ubwo abaryi bari barariye nyine.Reka turebe ibi uko bizagenda kuberako ubu dufite ubuyobozi bwiza butarangwa n’irondakoko, irondakarere na ruswa.

Comments are closed.

en_USEnglish