Amateka azabaza EAC icyo yamariye Uburundi- Prof Munyandamutsa

Kuri uyu wa gatanu ubwo ubuyobozi bwa Never Again Rwanda bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Dr. Nasson Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze ko aho ibintu bigeze mu Burundi, Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba ariyo ikwiye gufashaka umuti, bitaba ibyo amateka akazabaza icyo uyu muryango wamariye Abarundi. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru aho igikorwa cyo kumenyesha abanyeshuri […]Irambuye

Ngoma: Iduka rya Kazubwenge ryahiye rirakongoka ahita ajya muri ‘Coma’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Kibungo inzu y’ubucuruzi ya Kazubwenge yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka, gusa nta muntu uyu muriro wahitanye, Kazubwenge we yahise ajya muri ‘Coma’. Umwe mu babonye ibyabaye, Ochen Theo yabwiye Umuseke ko inzu yafashwe n’inkongo iri mu mujyi wa Kibungo, ukimara kuwinjiramo urenze ikigo cya Gisirikare, […]Irambuye

Karongi: Imiti iterwa mu myaka yica udukoko n’inzuki, abavumvu baratabaza

Aborozi b’inzuki mu karere ka Karongi baratakambira inzego zibishinzwe kugira ngo zibatabare kubera ko hari imiti abahinzi batera mu myaka yica udukoko duto (insects) n’inzuki zabo zigapfa igihe zigiye guhova kuri iyo myaka bityo ntibabone umusaruro. Ibyo bibazo babigaragarije intumwa za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi zasuraga abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Karongi. Niyonzima Ephraim umworozi […]Irambuye

Abasiganwa ku maguru 2000 bamaze kwiyandikisha muri ‘Peace Marathon’ 

22 Gicurasi 2015 – Abakinnyi barenga  2000 ni bo bamaze kwiyandikisha mu isiganwa ry’amaguru ryiswe Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) rizaba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2015. Ndacyayisenga Peter, ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA), yatangarije Umuseke  ko abakinnyi hafi 2000 bamaze kwiyandikisha  kandi umubare ukomeje kwiyongera isaha […]Irambuye

‘Kamarampaka’ ku Itegeko Nshinga, Inteko izabyemeza cyangwa ibihakane muri Kamena

Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange izafata icyemezo ku gukoresha ‘KAMARAMPAKA’ abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza Umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi, mu gihembwe cy’Inteko gisanzwe kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015. Makuza yabibwiye abaturage bari bazanye amabaruwa 251,966 ku wa kane tariki 21 Gicurasi […]Irambuye

Uganda U-23 irasesekara i Kigali, Micho yatangaje abakinnyi azakoresha 

Umutoza w’ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23, Milutin Micho Sredojovic yatangaje ikipe y’abakinyi 18 bazakina n’ikipe y’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu mu majonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa. Abakinyi bagize ikipe ya Uganda Kobs yatangajwe kuri uyu wa kane nyuma y’imyitozo yakorewe kuri African Bible University I Lubowa. Ikipe […]Irambuye

Exclusive: Ali Bizimungu watozaga Kiyovu yeguye

Update: Mu kiganiro kuri telefoni, umutoza Ali Bizimungu yatangarije Umunyamakuru w’Umuseke ko atakiri umutoza wa Kiyovu Sports. Yavuze ko amagambo yatangaje ubwo Kiyovu yatsindwaga na As Kigali ku mukino wa nyuma wa shampiyona, aho yashinjaga ubuyobozi bw’ikipe yatozaga kuba bwaragize uruhare mu kuza ku mwanya mubi wa 9 muri shamipiyona y’uyu mwaka w’imikino, atakiriwe neza […]Irambuye

Ba Minisitiri muri EAC (Uganda n’u Rwanda) barasura Abarundi i

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, Minisitiri uhagarariye u Rwanda mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) n’uhagarariyemo Uganda barasura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kureba imibereho yazo. Ku makuru Umuseke wahawe n’ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Ibiza, Ntawukuriryayo Frederic, yavuze aba bayobozi bahaguruka i Kigali mu gitondo ku […]Irambuye

Muhanga: Abikorera bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside banafasha abo

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga  ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe  n’ingaruka za jenoside. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye

Rubavu: Harigwa ku ibungabungwa ry’umutungo kamere mu kigarama cy’ibirunga

Mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzobere n’abashakashatsi bibumbiye mu ihuriro ryitwa Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) baturutse mu bihugu bya Uganda, Congo Kinshasa n’u Rwanda bagamije kurebera hamwe uburyo harushwaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo  mu kigarama cy’Ibirunga. Umwarimu w’ubumenyi bw’Isi n’ibidukikije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi […]Irambuye

en_USEnglish