Uganda U-23 irasesekara i Kigali, Micho yatangaje abakinnyi azakoresha
Umutoza w’ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23, Milutin Micho Sredojovic yatangaje ikipe y’abakinyi 18 bazakina n’ikipe y’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu mu majonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa.
Abakinyi bagize ikipe ya Uganda Kobs yatangajwe kuri uyu wa kane nyuma y’imyitozo yakorewe kuri African Bible University I Lubowa.
Ikipe ya Uganda Kobs igizwe n’abanyezamu babiri, ba myugariro batanu, abo hagati barindwi na ba rutahizamu bane.
Micho n’abatoza babiri bamwungirije, Frank ‘Video’ Anyau na Sadiq Wassa, umutoza w’abanyezamu, bahisemo abanyezamu James Alitho usazwe ukinira Vipers SC na Jamal Salim Omar Magola ukinira ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan.
Abakinyi bashya bashoboye kwinjira muri 18 ni Tadeo Lwanga (Express), John Ssemazi (Express), Deus Bukenya (Vipers), Muzamiru Mutyaba na Fahad Muhammed Hassan bose bakinira ikipe ya Victoria University.
Ba rutahizamu bane bahamagawe ni Erisa Sekisambu, John Semazi, Fahad Muhhamad Hassan na Umaru Kasumba.
Kapiteni w’iyi kipe ya Uganda Kobs ni myugariro Faruku Miya azaba yungirijwe n’umunyezamu Jamal Salim Magoola niwe.
Uganda Kobs iragera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu mu gitondo n’indege ya RwandAir kuva Entebbe muri Uganda.
Ikipe ya Milutin ’Micho’ Sredojevic igera mu Rwanda saa yine, biteganyijwe ko iza gucumbikirwa kuri Sports View Hotel hanyuma bakaza gukora imyitozo yabo nimugoroba kuri Sitade Amahoro.
Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Jonathan McKinstry akomeje imyitozo aho kuri uyu wa gatanu aza gukoresha imyitozo ye ya nyuma mbere y’uko umukino uzaba ku munis w’ejo ku wa gatandatu.
McKinstry afite icyizere gihagije ko abasore be bazitwara neza mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu, gusa avuga ko kimwe mu byo bazaba bareba cyane ari ukubuza ikipe ya Uganda gutsinda, cyane ko azi ko iyi kipe yahamagaye abakinnyi bagera kuri batandatu bakina hanze ya Uganda.
McKinstry ati “Umukino wa Uganda uzaba utoroshye, ni umukino w’amakipe y’amakeba, ni umukino ushobora kutazabonekamo ibitego byinshi. Uganda kandi tuzi ko yahamagaye abakinnyi bagera kuri batandatu bakina hanze, ariko intego ni uko twitwara neza muri uyu mukino.”
Abasifuzi b’uyu mukino ni Souleiman Ahmed Djamal, Abdillahi Mahamoud Iltireh, Hamze Abdi Salime na Farah Aden Ali bose bakomoka muri Djibouti mu gihe Aimable Habimana ukomoka mu Burundi azaba ari komiseri.
U Rwanda rwasezereye Somalia ku bitego 3-1 muri rusange. Uyu mukino uzahuza Amavubi na Uganda ni uw’ijonjora rya kabiri.
Ikipe izatsinda mu mikino yose izahura na Misiri, izabsha kuyirokoka ikazerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Senegal mu Ukuboza kw’uyu mwaka (kuva tariki 5 kugeza tariki 19).
Amakipe atatu azitwara neza muri icyo gikombe, azabona itike yo gukina imikino Olympic ya 2016 izabera i Rio de Janeiro muri Brazil.
Source:FERWAFA
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
1 Comment
Munatsinze Iganda ntimwatsinda Misiri byose ni hahandi hamashwi !!!!
Mubanze mwubake ikipe mubagaburire bagire ibigango ataribyo muratwika cash ku busa !!!