Digiqole ad

Amateka azabaza EAC icyo yamariye Uburundi- Prof Munyandamutsa

 Amateka azabaza EAC icyo yamariye Uburundi- Prof Munyandamutsa

Prof Nason Munyandamutsa Perezida wa Never Again

Kuri uyu wa gatanu ubwo ubuyobozi bwa Never Again Rwanda bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Dr. Nasson Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze ko aho ibintu bigeze mu Burundi, Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba ariyo ikwiye gufashaka umuti, bitaba ibyo amateka akazabaza icyo uyu muryango wamariye Abarundi.

Prof Nason Munyandamutsa Perezida wa Never Again
Prof Nason Munyandamutsa Perezida wa Never Again

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru aho igikorwa cyo kumenyesha abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kigeze.

Abanyamakuru bagarutse ku bibazo bibazo biri muri aka karere bituma amahoro ahungabana n’icyo Prof Dr. Nasson Munyandamutsa nk’inararibonye abona cyakorwa ngo amahoro asugire muri aka gace.

Munyandamutsa yavuze ko aho ibintu bigeze mu Burundi nta muntu ku gite cye wagenda ngo abwire Abarundi ngo nimutuze mukore gutya cyangwa kuriya.

Kuri we ngo umurynago w’Africa y’Iburasirazuba (EAC) Uburundi burimo, ugomba gushakira umuti urambye ibibazo bikirimo kandi ukabikora udategereje ko Africa Yunze Ubumwe iba ari yo ibikora kuko ngo mbere yo kujya gushakira umuti kure biba byiza iyo abaturanyi babyikoreye.

Yagize ati: “Aho ibintu bigeze mu Burundi, EAC ni yo igomba gufatira Uburundi ingamba zifatika kugira ngo amahoro agaruke muri kiriya gihugu kandi nibitaba, amateka azabaza icyo uyu muryango wamariye Uburundi mu bihe bigoye bwanyuzemo.”

Prof Nasson asanga ibihugu bigomba gutegura urubyiruko ruzi icyo kugira amahoro no kuyabungabunga bivuze kugira ngo amahoro yubatswe atazasenyuka kandi kuyubaka byaratwaye igihe n’imbaraga nyinshi.

Uyu muhanga mu mitekerereza y’abantu yemera ko utavuga ko ufite amahoro niba umuturanyi wawe adatuje.

Muri iki kiganiro kandi, Prof Nasson yagize icyo avuga ko biba mu Rwanda muri iki gihe aho Abanyarwanda batandukanye bakomeje kujya mu Nteko Nshingamategeko bajyanye impapuro zo gusaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa.

Yavuze ko muri 2003 Abanyarwanda bicaye batora iri tegeko nshinga barishyiramo ingingo nyinshi zo gusubiza ubuzima bw’igihugu mu buryo ndetse n’amahame atagomba guhinduka agenga Abanyarwanda.

Kuri we ngo kurihindura cyangwa kutarihindura byose bisaba gufata ‘risque’ (kwiyemeza ingaruka), bityo ngo impaka zigomba kugibwa kuri iyi ngingo ntizigomba kwibagirwa ingaruka bizagira haba kubemeza ko ryahinduka n’abashaka ko riguma uko riri.

Prof Nasson yabwiye abanyamakuru ko kubakira ku muntu umwe byaba atari ukureba kure ahubwo ko ikizima ari ukubaka inzego zifatika zizatuma igihugu gikomeza kubaho no mu bihe biri imbere.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda yemeza ko ubu mu Rwanda hari amahoro yubakiye ku nkingi zirimo uburezi budaheza, umutekano kuri bose ndetse n’ubuvuzi.

Kuri we ngo nubwo izi nkingi zubakiyeho umutekano zihari, ariko amahoro agomba gukomeza gusigasirwa kandi Abanyarwanda bakumva ko ibyo guca igikuba ngo ‘byavuye hejuru’ bikwiye kuvaho.

Yatanze urugero rw’ahantu yigeze gusanga basenyera umupfakazi, ababajije uwabahaye uburenganzira bamusubiza ko ngo ‘byavuye hejuru’.

Mahoro Eric ushinzwe ibikorwa muri Never Again na Perezida wa Never Again Prof Naasson Munyandamutsa
Mahoro Eric ushinzwe ibikorwa muri Never Again na Perezida wa Never Again Prof Naasson Munyandamutsa

Prof Nasson asanga iyi mvugo ari kimwe mu byatuma amahoro akomwa mu nkokora, bigateranya abantu n’abandi ndetse na  Leta.

Yagize ati: “Iyo ubajije uwo mu muntu ngo aho hejuru byavuye ni he? Abura icyo asubiza.”

Yasabye Abanyarwanda kwikuramo iyi mvugo kuko ishobora gutuma amahoro mu mitima y’abantu ahungabana.

Mahoro Eric ushinzwe ibikorwa bya Never Again Rwanda yavuze ko urubyiruko ruri mu Rwanda rwasobanuriwe uko amahoro mu Rwanda yubatswe,  ndetse n’icyo Never Again Rwanda ikora kugira ngo akomeze asugire asagambe mu Banyarwanda.

Yongeyeho ko mu rwego rwo gusangiza amahanga ubunararibonye bw’u Rwanda mu gusigasira amahoro no gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho, hari amahuriro atuma habaho kuganira no kungurana ibitekerezo kandi kimwe muri ibi bikorwa hakaba harimo gahunda ya ‘Peace Building Institute’ ihuriramo urubyiruko ruturutse ahantu hatandukanye ku Isi bakaza kwigira ku Rwanda.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ndabona u Rwanda twe twari dushyigikiye ihirikwa rya Nkurunziza.Bityo muri EAC twatanze umusada wacu.

  • Nanjye ndemeranya na Naason kubakira ku muntu umwe ntabwo arukureba kure!

  • REKA MPANURE abaturongoye (PRESIDENTS)
    kubwanje, umuyobozi mwiza:
    1. Yubahiriza amategeko(ibwirizwashingiro, etc.).

    2. Ategura uwuzomusubirira (mukwiye kumenyako ivyo umuyobozi (president) ashikako atabikora wenyene, harababimufasha, kubwivyo akwiye kuraba mubobakoranye bashoboye akabaribo ahabakabandaniriza ahoyarageze, Nahabavugako umuyobozi mwiza asubiriwe ivyoyubatse vyasenyuka, baribeshya cane kuko nahumuntu yotwara100 ans ategerezwa kumenyako azosimburwa, nicogituma akwiye gutegura umuntu azomusubirira abishoboye ndetse nokumurusha kugira abandanirize ahoyarageze.

    3. Aheza manda yiwe abanyagihugu bakimukunda(banyakubahwa mushaka muzame mavakubutegetsi abantu bariko abararira, barabavuma?)

    Ikindi nuko hokwama ikigongwe kubayobozi(presidents, etc) bavuye mumirimo yabo kuko abeshi bumira kubutegetsi kubera batinya ingaruka zivyaha bakoze bakiri kubutegetsi. Harinababwumirako kubera umwana wumuntu guhaga kwiwe bigorana.

  • ibyabarundi ni ukubyitondera kuko baragoye muri kamere yabo!!! nabo ubwabo barabizi kandi barabyemera.

  • Prof Dr. NASSON ati amateka azaturyoza gutererana abarundi ibyo nibyo 100%

    Arojyera ati kw’itegeko nshinga ry’u Rwanda (…..) …,niko se Prof Dr. Nasson waretse kuzunguruka ukerura uti SISHYIGIKIYE KO KAGAME YOJYERA KUYOBORA ???

    Ubwo ufite undi uzamusimbura wenda…

    Ikipe itsinda ntisimbuzwa cyane cyane iyo iri ku mukino ukomeye w’igikombe cy’isi.

    Rindira tubanze twiyubake atugeze muri vision 2020 yaduteguriye nyamara mwe musakuza mwari muhari kuva kera sinzi icyababujije kuduteza imbere !!!

    Umugabo yiyubakiye urigo none ngo mwifuza kurutaha mo raaa !!!

    • @Munyarwanda niba wenda udashaka kumenya ntabwo ugirisoni? vision 2020 turi muri 2015 nukuvugako hasigaye imyaka itanu.Ejobundi Musoni yivugiyeko vision 2020 byinshi bitari byanatangira abanyarwanda bafite amashanyarazi 70% nibindi.Ibyo tubiririmba kuva ryari? mwaretse ibintoma no guhuma abaswa koko?Munyarwanda nyarukira mu byaro za Karongi Rusizi,Muhanga nahandi Urebe ubukene buhari hanyuma uze wandike hano byarushaho kuba byiza.

    • Ntago igihugu ari akarima k’umuntu, nta n’ubwo ari inzu nk’uko ubivuga, yewe ntukanabigereranye n’ikipe, kuko ikipe ntigira Mandat.
      Ndemeranywa na Prof.Dr. Naason 100%

  • YEWE NASSON MUNYANDAMUTSA, JYE MBAYE NG– USEZEYEHO!

    NGO NTAKUBAKIRA KU MUNTU UMWE?

    URANGA KO BUMVIRA AMABWIRIZA AVUYE HEJURU?
    NGO AHO HEJURU NI HE?

    NDABONA WANIFASHE KU KANANWA NK’UWIHEBYE!

  • ibyouyu mugabo avuga nibyo, nta kuvuga ngo byavuye hejuru …nkuko hari ibiva mwijuru.abayobozi bakwiye nabo kureka kwigira ibikoko. i BYIburundi birababaje kuko nubu inkuru zivayo zivuga ko ejo ibintu bitazamera neza na gato: none se President wabo ati: AMAHORO NI 99,9%, nta babazwa nabirirwa barahunga bageze 100000 muri TZ gusa,ntababaza nabicwa na macinya!!! MBEGA WE NI UKWITOZA GUSA…AZATEGEKA NDE SI IKIBAZO…EAC irabizi,UA irabibona na UN izi uko bimeze na raort yabonye kuva 2011 ntacyo izitwaza nuko nubundi ntawe iratabara ngo akire!!!

  • ariko kuki abznyzrxanda mugira amatiku cyaneee, mwaretse abarundi bagekemura ibibazo byabo ubwabo???? ngo eac amateka azayibaza icyo yamariye uburundi? iyo eac izabanze ibaze pierre buyoya impamvu yishe melchior ndadaye nabahutu yarimbuye, amateka azabanze abaze bagaza impamvu yakoreye jenoside abahutu muri 1972, ndambiwe abatutsi bashaje bmunzwe nirindakoko, ndambiwe abahutu bashaje bamunzwe nirondakoko, ibyo murimo kuturaga ntabindi ni inzangano gusa

    • Wowe Michael ugira itiku ku bintu utanazi, urahubuka. Aaah boon!!! Maintenant que tt est clair!!! None se niyo mpamvu Nkurunziza agundira ngo yihimure amare abatutsi n’abahutu batavuga rumwe? Niyo mpamvu MINADEF yayatse abasirikare akayigira igisivile? Ibijya kuzamba ni gutya bitangira, kudeviya (dévier/déviation).

      None ngo Buyoya yishe Ndadaye, uramubeshyera kumugaragaro. Ntimunashima da, siwe wabahaye kuyobora? Iyaba yari azi uko ibi byose bizaba mukorera kwihimura ku batutsi ntiyari kubagirira ikigongwe. yarazi ko abagirira neza ariko nawe yamaze kubyicuza kenshi. Ese mwebwe abatutsi mumaze guhitana kuva Buyayo yabaha kuyobora barabarika? Niba mushaka vengeance rero, muhagarare mukenyere umuriro wake, maze n’ibigambo bishire. N’ubwo mwiratana Interahamwe zimaze gusukwa mu gihugu aho, byose turabizi. Kdi nimuvuga ngo few, muzabona umujinya w’abanyRda. Gushotorana bibi mubireke. Akaba kaburiwe n’impongo. Murifashisha izo Nterahamwe mwagize ba mercenaires, muzakubitanwa nazo. Mushake muzirukane zisubire muri kongo wenda musigarane izari zisanzwe tuzi aho. namwe mwabonye Renfort ntimugasekwe.

  • Eeeh musigeho,ayo magambo arakarishye cyane!.
    Cyokora prof Naason yavuze ibintu 2 nemera,ariko kimwe arakizira:
    1. EAC amateka azayibaza impamvu irebera abantu bicwa n’abakabakingiye.
    Nigeze numva HE Paul Kagame,agira ati ntituzigera turebera ubwicanyi bukorerwa abantu ahariho hose.
    Imvugo ibe ingiro,ntimurindire ko hapfa 1.000.000 nk’iwacu.
    2.kuvuga ko constitution idakwiye kubakirwa ku muntu umwe ni wowe wambere ubivugiye ku mugaragaro kandi uri mu Rwanda.
    N’umunyarwanda umwe ushoboye,ntawundi waboneka.
    Ubwo kurihindura kugirango agume ayobore ni inévitable kugira ng’igihugu kitagwa mu kaga,keretse niba wowe Naason har’uwo uzi!?.
    Ntibakuremo umubare wa mandat gusa,ahubwo n’ibyo gutora babikuremo.
    We azategure kandi yimike uwo kumusimbura igihe azabishakira.

  • @ Michael

    Urababaje cyane kuko uvangavanga ibintu kuko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Buyoya yishe uwo Ndadaye wawe kuko n’umugore we avuga Col Bikomagu! Byongeye muri. 72 Bagaza ntiyari President kuko hari Micombero!
    Naho ubundi uwasoma ibyo wanditse yagira ngo abo bahutu uvuga b’i Burundi ni abamarayika kandi barariye abantu imyaka yose ariko kenshi bikarangiara barushijwe ingufu bakabiryozwa. Kuvangavanga no kujijisha bibi waba umuhutu cyangwa umututsi…

    • @Michael, uwo Bikomagu se yigeze agezwa imbere yubutabera?

  • Nyakubahwa Prof Nason uri umuganga wanjye kabisa I Ndera ndetse psychosocial ariko nukomeza kwivanga muri politiki abarwayi bose bo mumutwe tuzagutakariza ikizere kuko niwatubikira amabanga nawe uri umuhezanguni gutyo kandi ibyo bintu bizakwicira cv kandi twagufataga nkumuhanga muri psychiatrie

  • KALIMWABO PIYO

    uziko usetsa !!!!

    Urinda unyohereza aho hose kuki ???
    Ese nibuze wemera ko hari ahateye imbere mu bindi bice by’igihugu ???

    Kuki se mutari mwarabifeze ho kera kose mukarindira HE Kagame na team ayoboye ???

    Ubuze icyo atuka inka arunama agahejyereza yakorwa n’isoni akeguka ahisha amaso ati dote icyo gicebe cyayo akarenga ni nda nini agatega inkongoro nako mironko (niyo uzi) ati mumpe ku mata urebye igihugu cyose ujonjoramo hamwe uti harashonje ese wibuka inzara kudindira mwi terambere byahoze mwiki gihugu ese uribuka imiborogo yahoze mwiki gihugu ese uribuka igezwa mu mashuri ryahoze hano ese uribuka abatindi nyakujya boroye ku ngoma ya Kagame ese uribuka umwanda warangaga uyu mujyi ese uribuka igorofa zingahe zari mwuyu mujyi ???

    Ariko mwakwemeye ???

    Ibitaratungana nibyo tugeze ho nicyo tumushakira ngo asohoze ibyo yatangiye bityo igihugu kibe stable maze azaba arushye akuze asigire abandi ibintu bifite umurongo utajegezwa.

    • @Munyarwanda nkurikira ibyo wandika ariko rimwe narimwe urasetsa none se amatage nisuku muri Kigali birahagije kuvugako igihugu cyateyimbere? Amagorofa, muri 2015 arihose yewe ni Kinshasa kabila yarayubatse kandi burigihe mutubwirako ntacyo azi mu miyoborere.Iyo uvuga uti amavuriro,amashuli ibyo narikubyemera ariko rero ugereranya nibyariho niba warakuriye mu Rwanda ubwo ntegerejeko umbwira mitiwele,nibindi.

  • Ariko jean baptiste,ntabwo iyo mvugo yawe ikwiye ku muganga wawe.

    Umenye ko Naason atari umwidishyi,niba amakuru y’abadishyi uyazi.

    Ikindi kandi kuvuze ko uri umurwayi wo mu mutwe,ubwo abantu nkamwe,har’inama mufite mwagira muganga wanyu?!.

    Ntazo rwose,kuko ako kabazo kanyu,gatuma imitekerereze yanyu ikemangwa,mubanze mukire!.

    Ese kuvuze ngo abarwayi bo mumutwe ngo muzamutakariza ikizere?!,es’ubundi ikizere mwebwe murakifitiye mbere kugitakariz’umuganga wanyu?

  • Prof Dr Nasson Munyandamutsa ndagukunda cyane uri n’umuhanga ariko mbaye ngusezeyeho aheza ni mu ijuru tuzahurira.Amen.

  • Nabisomye ibitekerezo byanyu. Bamwe baravuga ukuri abandi barirengagiza cg se ni abaswa. Dore ibyo ntekereza kdi nemera hari nabo duhuje.

    1. Nasoon ari mu kuri
    2. Nasson si umwidishyi
    3. Burundi bukeneye inkunga yabaturanyi
    4. Guteza imbere igihugu si amataje kuko ntituyarusha syria na Lybia ubu amenshi ari hasi
    5. Nta muntu-mana ubaho
    6. Gushingira ku muntu umwe ni ubuswa bukabije
    7. Kuyobora igihugu neza ni ukugiha umurage w’inzego zikomeye kdi zitavugirwamo
    8. Abavuga ko Kagame nta wundi wamusimbura baba batukana. Ubwo se abandi banyarda bose ni injiji zitabasha kwiyobora?
    9. Abategetsi bagundira ubutegetsi basaza barushaho kubukunda. Ubwo Kagame mumwongera manda mumenya ko nta bwo azarekura mpaka atangiye gususumira
    10. Muge mukora comments mwirinda kugereka ku bantu ubwicanyi mu gihe nta nkiko zabahamije ibyo byaha.

    • Ibyo Christian avuga nukuri abanyarwanda nibibeshya bakamuha manda ya gatatu ntibazakekeko nyuma azarekura, reka shwi.

      • Umva di,ahubwo tugize amahirwe yagumaho.Kagame oyeeeeee

  • Hari ibintu tugomba kuzitondera niba dushaka heza h’igihugu cyacu:
    1) kwirinda ironda ryabantu rishingiye ku bwoko mukazi ahubwo tukajya dusaranganya duke dufite(abayobozi bibigo i.e DG ntibabe abantu bamwe gusaaaa)
    2) Igisirikare nigipolisi bikaba inzego abantu bose bibonamo (kuki kuva Genocide yakorewe abatutsi yarangira nta Chief of Staff wubundi bwoko cg ahandi hantu yakuriye urabaho?)
    3)abayobozi binzego zibanze bakajyaho habaye amatora atari tekiniki
    4)kudakoresha abaturage defile/ibikorwa bigamije gutekinika isura itari nyayo cg igoretse(Gusaba ingingo ya 101 ko ihindurwa!!!!!kuki ariyo yonyine se??)
    5)Gutoza abantu umuco wo kwihanganira abo batavuga rumwe mu bintu bitandukanye.
    6)Kongera umwanya wa debat zitandukanye (amategeko,politique,imibereho etc.).

  • sasa haribintu abanyafurika tutagomba guhita dukenera kwigana, nkibyo abazungu bita democratie, muyibarekere n’imvaburayi siyacu, kuko idukoraho, baje muri libiya babeshyako baje gukuraho ubutegetse bw’igitu
    gu bwa kadaffi none reba umwanda libiya irimo.njye kubwanjye, his excelency ndacyamubonamo ububasha bwogukomeza akatuyobora tutitaye kubucakura bw’abazungu na democratie yabo

Comments are closed.

en_USEnglish