“Inkoni iragira inka ntirinda amafaranga,” Hon Mukakarangwa

*Imirenge Sacco abadepite basanze idafite uburyo buhamye bwo gucunga amafaranga *Abajyana amafaranga kuri banki zindi bayatwara mu ntoki, *Kuba zimwe zidafite amashanyarazi bidindiza serivisi kuko nta koranabuhanga, *Abakozi ba Sacco bahembwa intica ntikize y’umushahara, barasaba ubuvugizi. Rutsiro 27/5/2015: Nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rugaragaje ko umrenge sacco ufite ibibazo by’icungamutungo, abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe ubucuruzi […]Irambuye

Mfunguwe nasanze umugore wanjye afitanye ubukwe n’undi mugabo

Bavandimwe basomyi ba Umuseke, ndi umugabo mbyaye rimwe, ndi kavukire i Kigali ndabagisha inama ku kibazo mfite gikomeye. Nabanye n’umugore wanjye nta sezerano dufite ariko icyo gihe byari byiza, namuteye inda tubyarana umwana w’umuhungu, ubu afite imyaka 8, kuko nafunzwe afite umwaka umwe. Mu by’ukuri ifungwa ryanjye ryatewe (n’amateka twanyizemo, abantu bambeshyeye ko nagize uruhare […]Irambuye

Ikoranabuhanga rizihutisha gutanga amasoko ya Leta na ruswa igabanuke –

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutunganya masoko ya Leta (RPPA) kuri uyu wa 26 Gicurasi bwagiranye bwasobanuriye abanyamakuru akamaro ikoranabuhanga rizagira mu itangwa ry’amasoko, bakaba bizeye ko rizagabanya igihe na Ruswa yajyaga ivugwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta. Bikunze kuvugwa kenshi ko mu itangwa ry’amasoko ya Leta hagaragaramo ruswa ndetse n’ikimenyane. Ikigo gishinzwe gutunganya masoko ya Leta […]Irambuye

Umurambo wa Capt. Sankara wataburiwe nyuma y’imyaka 28

Umubiri wa Thomas Sankara, wishwe mu 1987 kuri uyu wa kabiri wataburuwe nyuma y’iminsi ibiri hatangiye ibikorwa byo kumwimura aho yari ashyinguye n’inshuti ze 12 biciwe hamwe, no kumenya ukuri ku rupfu rwabo. Kuri uyu munsi hacukuwe imva yari ishyinguwemo Capt. Thomas Sankara wabaye Perezida wa Burkina Faso, ndetse n’imva y’imwe mu nshuti ze Gouem […]Irambuye

Nyanza: Ikigo RDB kirigisha abagororwa gukoresha ‘Computer’

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiri muri gahunda yo kwigisha abagororwa 100 ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku gukoresha mudasobwa (computer), iyi gahunda irakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza Suprintandant Innocent Iyaburunga, ngo ‘programe’ za mudasobwa (computer) abagororwa barimo kwigishwa ni WORD, EXCEL na PUBLISHER. Iyi gahunda yo kwigisha mudasobwa imfungwa n’abagororwa […]Irambuye

Rwanda: Katauti yandikiye Perezida Kagame asaba kurenganurwa

26 Gicurasi 2015- Umukinnyi wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi wakinaga nka myugariro Ndikumana Hamadi Katauti yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura ku kibazo cyo kuba yaragizwe umunyamahanga. Mu kiganiro Katauti yagiranye na Umuseke yemeye iby’aya makuru ko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ngo amurenganure. Katauti yagize ati “Naramwandikiye ariko sindabona […]Irambuye

Abantu 8 barahatanira gusimbura Donald Kaberuka ku buyobozi bwa BAD

Abakandida umunani barahatana ngo bazasimbure Umunyarwanda Donald Kaberuka ku buyobozi bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), mu gihe umugabe wa Africa usiganwa n’igihe ngo utere imbere. Iyi banki ifite abanyamuryango 80, bagizwe n’ibihugu 54 byo ku mugabane wa Africa n’ibindi bihugu 26 bitabarizwa kuri uyu mugabene. Amatora y’umuntu uzasimbura Dr. Kaberuka ateganyijwe ku wa kane […]Irambuye

Abahoze mu ikipe y’igihugu Amavubi bibutse abana bazize Jenocide

25 Gicurasi 2015- Abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi biganjemo abatwaye igikombe cya CECAFA mu 1998 ndetse bakanakina igikombe cya Africa cya 2004 n’abagikina ubu,  bakinnye  n’ikipe y’abakinnyi bagacishijeho bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu mukino wo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umukino warangiye abakiniye ikipe y’igihugu  Amavubi batsinze ibitego 2-0. Uyu […]Irambuye

en_USEnglish