‘Kamarampaka’ ku Itegeko Nshinga, Inteko izabyemeza cyangwa ibihakane muri Kamena
Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange izafata icyemezo ku gukoresha ‘KAMARAMPAKA’ abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza Umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi, mu gihembwe cy’Inteko gisanzwe kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015.
Makuza yabibwiye abaturage bari bazanye amabaruwa 251,966 ku wa kane tariki 21 Gicurasi 2015, basaba Inteko Nshingamategeko guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida Kagame azashobore gutanga kandidatire na nyuma y’umwaka wa 2017 ubwo manda ebyiri zizaba zirangiye.
Uyu mwaka wa 2017 Perezida Kagame azaba ashoje manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga, ariko hari ubusabe bw’abaturage, burenga miliyoni ebyiri basaba ko umukuru w’igihugu yazongera kwiyamamaza.
Aba baturage bakunze kuvuga ko bashingiye ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka Perezida Kagame ari ku butegetsi, bikwiye ko Itegeko Nshinga rihinduka mu ngingo yaryo ya 101, maze Kagame akazongera kwiyamamaza, iterambere bagezeho bakarikomeza.
Perezida wa Sena yakira abaturage ku wa kane yagize ati “Icyemezo Inteko Nshingamategeko izafata kizashyikirizwa abaturage, batore niba babyemeye cyangwa batabyemeye; iki cyemezo kizafatwa hagati y’ukwezi kwa Kamena n’intangiriro z’ukwezi kwa Kanama, hazaba ari mu gihembwe gisanzwe.”
Abaturage bazanye amabaruwa muri Sena bayisabye binginga kujya kumenyesha Perezida wa Repubulika ko bashima iterambere n’umutekano yabagejejeho, ku bw’ibyo ngo barifuza ko “ibyagezweho bitasubira inyuma.”
Murwanashyaka Moise, umwe muri bo yagize ati “Perezida Kagame atemeye gukomeza kutuyobora, sinzi icyo nakora… Turashaka igisubizo ‘yego’ kuko ibyo mvuga ndabihera ku mutekano, ku iterambere, ku buzima bwiza; kereka muduhaye umwanya muremure wo kuzamura ibyiyumviro byacu.”
Abaturage bagejeje amabaruwa ku Nteko Nshingamategeko ku wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2015 bagize itsinda ryitwa “Ni Wowe” ngo rihuriyemo n’urubyiruko n’abikorera baturuka mu Ntara zose z’igihugu.
Abenshi muribo baziranye ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Whats’app kuko ngo niho bahuriye. Abatuye ku buryo bwegeranye bakaba ngo ari bo bagiye begeranya amabaruwa batuma ababahagarariye kuyageza kuri Sena.
Kigalitoday
UM– USEKE.RW
47 Comments
Icyo makuza amaze kuvuga ntacyo nongeraho.
A ce que Makuza a dit, je n’ajoute rien, Makuza niwe wabonye dipolome yambere muri Kaminuza mu banyarwanda aha Ndavuga MAKUZA ntabwo mvugumwana we.MAKUZA yarasobanutse cyane.
ariko mwabaye mute? ninde ushaka ko rihinduka uretse uko kubeshya kwanyu?
Nje ndashaka ko rihinduka, intore izirusha intambwe igakomeza ikatuyobora. Tumuragije Imana.
Nta ntore dushaka
Uratwenza ariko uvuga ukuri, amategeko niyubahirizwe.
@ jean(france)
Ababishyigikiye barahari niba wowe utabishyigikiye amarembo arakinguye nawe uzaze utange ibarwa yawe uvugako utabishyigikiye izakirwa pee kuko hari abayatanze kandi arakirwa ni uburenganzira bwabo kubisaba nawe kandi nubwawe kutabishyigikira .ubwo aho amajwi azaba menshi nicho kizakurizakurikizwa
Ariko nkawe jean(france) rwose wagiye ureka gukina abantu kumubyimba? abamaze kuhasiga ubuzima se nibangahe mubagerageje kuvuga ibitari bashaka kumva? inama nakugira jyutinya inyeshyamba kuko ubunyeshyamba bukwinjiramo siwowe ubwinjiramo.
Ariko se na Makuza koko ?? umuntu wize uzi ubwenge twemeraga?? oya Makuza, ahaaaa ngaho da !
Nirihinduke rwose wewe utabishaka andika ibarwa ibyamagana cyangwa ujye mumuhanda buriwese afite uburenganzira busesuye.
Sha turamushaka kuko niwe ufite inyota y’ ubukungu n’umutekano by’igihugu. Ahubwo@Jean France nawe nawe dufatanye mukobwa mwiza!
Ese ubundi amategeko ko ashyirwaho n’abantu kdi agahindurwa nabo bitewe n’inyungu rusange kuki bitaba ngombwa? Narindi iyo uwayoboye ashimwa nabo ayobora kubera ubudakemwa bamubonamo? None se ababirwanya bamunenga iki? Niba hari abahanwe kubera ibyaha bigaragara, cga bifitiwe gihamya, byatuma abandi babigenderaho kuki. Ibyaha ni gatozi. Kubw’Imana azongera ayobore iGihugu ejo kitazatobwa nabo tutazi imiyoborere yabo. Umuntu avuga ibigwi uwo azi, uwo atazi byaba ari ukurindagira. Mzehe rero ntacyo atwaye mumureke, ntaribi rye. N’ahandi mu bindi bihugu bariyongeza iyo abaturage bishimiye umuyobozi kubera impamvu ku nyungu rusange. Abamurwanya rero n’abamaze guhaga amahoro no kuba bibagirwa vuba. Que Dieu le protégé car il est aussi le protecteur de nombreux ds notre pays ainsi qu’ailleurs qd nécessaire. Tt ira bien coe Dieu le voudra.
Shyigikiye ko HE KAGAME P. yakojyera ku tuyobora ku byiza atugezaho.
Ariko namaganiye kure kano ka jeux karimo gukinywa kari very cheap nu ruhinja rubona ko ari umukino wapanzwe !!!
Please ababishinzwe bige amayeri ahanitse yandi yakoreshwa nti biduteze bla bla bla z’aduyi.
Thank you.
IYI KINAMICO AMAHANGA ARAYIREBA AKANAYUMVA ?! IBI SI UGUSHAKIRA U RWANDA AMAHORO ARAMBYE,AHUBWO NI UGUHA UBUTEGETSI UMUNTU UMWE. UMUNSI HAZAJYAHO UMU PRESIDENT AGAKORA NABI YANGINGO YARAHINDUTSE ?! BIZAGENDA GUTE ?! UMUNTU UMUMENYERA KU BIKORWA BYE. ATAKOZE CYANGWA NGO AVUGE NTIWAMUMENYA. NI NAKO NYAKUBAHWA PAUL KAGAME YAMENYEKANYE. NONE NTA WUNDI BAHA URUBUGA NGO AKORE TUREBE,WENDA KAGAME AKAMUBERA UMUJYANAMA ?!?!? UBU MU RWANDA NTA WUNDI MUNTU USHOBOYE PE ?! URETSE UMUNTU UMWE GUSA ?! KO UMUNTU ARI UMUNTU AGIZE IMPAMVU IKOMEYE NTABONEKE ?!? RWANDA WE !! KAGAME YAKOZE NEZA PE ! ARIKO ABANZE ASHISHOZE BERE KUMUSHUKA. AMAHANGA ATAZAMUREBA NABI .
Umunyagihu arigorewe, umuyobozi(politician) mukurondera inyungu ziwe yitwaza umunyagihugu. umuyobozi(politician) atayigihugu mumanga hapfa umunyagihugu (innocent people). Mwagiye mureka guhemukira umunyagihugu, akiberaho amahoro. Canke mushaka aburamahoro nkamwe(politicians)?
Yewe ibi nabyo birarambiranye…burya umugabo ni ukomera ku cyo yemeye..niba Nyakubahwa kagame koko yemera ibyo yavuze…yarahiriye naturekere itegeko nshinga…ubwe ati…ningera igehe cyo kugenda nkabura unsimbura ntacyo nzaba narakoze…abakuru bakabivuga neza…ngo ufashe ingunnguru y’amazi y’urubogobogo…ugashyiramo agakopo kamwe k’uburozi…amazi yose ahita ahumana..FPR.yituraga umurage mubi wo kunyonga amategeko… YAKOZE BYIZA BYINSHI…naruhuke .areke n’abandi bakore…uretse abashukanyi
n.abishakira kuramuka…nta yindi ntero..ubundi n’iyo nama si ngombwa…yakagize ati…FPR Mwishakemo umukandida …ese MANDELA YASEZEYE ADAKUNZWE…ARIKO ATI,,,BANA ..BASORE NKUMI…DORE IGIHUGU …MUKURE MUJYE EJURU…KAGAME WACU NAWE NADUKURE MU GIHIRAHIRO YIBUKA AMAGAMBO UBWE YIVUGIYE…
NTA MUNTU KAMARA UBAHO…KANDI UWIFUZA KUYOBORA IGIHUGA ATAGAMIJE KUGITEZA IMBERE N’ABAGITUYA ABAHA UMUTEKANO UWO NTAKWIYE RWOSE…NI CYO GITUMA AHABWA UMUSHAHARA UTAZATUMA YIFUZA N’IBINDI BYOSE AKENERA AKABYISHYURIRWA…WE AGASABWA KWITANGA…
UYU NI UMUKINO WATEGUWE,NDAZI NEZA KO AYO MABARUWA SI ABATURAGE UBWABO BICARA NGO BAYANDIKE AHUBWO AKORWA NABAMWE MUBAYOBOZI MUKABYITIRIRA ABATURAGE.H.P KAGAME PAUL IBYO YAKOZE TURABISHIMA CYANE ARKO DUKENEYE UNDI WAMUSIMBURA TUKABONA UWO MURAGE MWIZA #FPR MWISHAKEMO UNDI MUKANDIDA TUZAMUTORA MUREKE KWITESHA AGACIRO KO MWE NTACYO MUSHOBOYE,ESE ABANDI BAZAMENYA KO MUSHOBOYE RYARI MWICARE MUTEKEREZE NEZA MURASHAKA KWANGIZA I GIHUGU
MWITEGURE UMUVUMO +INTAMBARA
hahahaaaa Lt Général Rusagara ati ibyo ndegwa byose byarahimbwe ni ugutekinika !! none se ibi byo ko birambiranye ra !!! Nyakubahwa Kagame nadufashe aba bantu bahagarike gukomeza kudutesha umwanya ! mandats ebyiri za HE zirarangiye kandi we yari yiyemereye ko atazahinduza itegekonshinga….yabivuze inshuro zirenga eshatu ! none aba bantu bo barimu maki ?? HE yakoze neza ni uwo gushimwa pee yatugaruriye umutekano, yateje igihugu imbere, ariko se nta wundi muntu koko wakomereza aha ?? rwose tureke amarangamutima adafite ishingiro ! HE nawe ni umuntu akeneye kuruhuka ! ubu hari abagiye kumbaza ngo yambwiye ko ananiwe ?? nadufashe tuve muri iki gihirahiro rwose !
Jyewe mpora mbasaba mwebwe mwirirwa mubwejagura ngo ntimushaka ko iriya ngingo ihindurwa, mwakwanditse namwe amabarwa mukayashyikiriza Parliament aho kujya muvuga ubusa ku bitekerezo byiza by’abandi bivugiye, rwose muzakirwa neza nkuko Frank Habineza wa Green Party yakiriwe aho kuvuga ubusa gusa.
uwo frank habineza uvuga wakabimenye ko ari umuyobozi w’ishyaka! afite media zimu coveringa, NGO’s,… wibaza umuturage utagira kivugira arihingukije byamugendekera bite? ariko hari igihe muvuga nkagirango ntituba mu gihugu kimwe pe! niba atari ukwigiza nkana?
ko mbona wowe ubwawe ugiye guhitana bagenzi bawe mwakagombye gusangira ibitekerezo buri umwe uko yumva ibintu ntantonganya zibayeho, ubwo ibaye ari dmi ahantu hirereye bigenda gute?
simpakanye ko hari abantu benshi bifuza kagame nyuma ya 2017 ariko sinahakana ko hari itekinika ryakozwe ngo aya ma baruwa aboneke kuko nta muturage wabyibwirije.
Blaise ntabwo abantu babwejagura baravuga jya uvuga imvugo iboneye kandi ikinyabupfura ni ingenzi
gukira ngobyibagiza gukinga kambabwire na bemera imana bazi inkuruza bisirayeri imana yabagaburiraga manu(inyama zivamwijuru) bagezeho barazanga ngobarashaka ibyobaryaga arabaretwa none abadashaka HE paul kagame murashakande?ntimuzi ahomwavuye cg ntimuranavayo musenge kd mwitonde mutazagwamurwobo mwibwirako mureba
jyewe birambabaza, kubona abanyarwanda badakura mu mutwe, ngo bigire ku mateka bibuke ibibi byo kujya iyo utatekereje ngo umuntu agutware buhumyi. ko ntarumva itangazo mu mudugudu ritumiza inama yo kuganira ku itegeko nshinga ngo nyuma yenda handikwe ayo mabaruwa ibihumbi bibera he, biyoborwa na nde? ko bimeze nko kurushanwa se? wagirango aho bigeze harimo kwigura. None se ko HE itike yo kuyobora yayihawe na FPR, yo ntabwo igira umuvugizi ngo amare impungenge abantu ko uretse HE Kagame nta wundi mu nyamuryango bafite ushobora kuyobora igihugu. Jye mbona harimo no gusebya FPR kandi nayo igaceceka. Niba aribyo dusabe Senateur Makuza Bernard utagira ishyaka Muzehe Kagame azajye amugira inama bakomezanye kugeza ubwo tuzabona ishyaka ryiyubaka rikarera Perezida
Bavandimwe rwose kwandika amabaruwa ntagaciro nagatoya bifite, aha ni ugukoreshwa mvuga ngo abayandika, abayazana n’ibikoresho nta nubwo batandukanye nabakoreshejwe n’ubundi bagakora amahano. Aba bameze nk’amapine y’imodoka .Guhindura ingingo 101 ivuga iki bivuga iki .
abatayumva bayikinisha uko bashaka dore uko ivuga:
Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi, ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.
Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorwa manda irenze ebyiri ku mwanya
wa Perezida wa Repubulika.
Abasa ko ingingo ihinduka barasaba ko hahinduka iki muri ibi bika byombi uretse kuba barimo bahwiragira .
Kubwanje, umuyobozi mwiza:
1. Yubahiriza amategeko(ibwirizwashingiro, etc.).
2. Ategura uwuzomusubirira (mukwiye kumenyako ivyo umuyobozi (president) ashikako atabikora wenyene, harababimufasha, kubwivyo akwiye kuraba mubobakoranye bashoboye akabaribo ahabakabandaniriza ahoyarageze, Nahabavugako umuyobozi mwiza asubiriwe ivyoyubatse vyasenyuka, baribeshya cane kuko nahumuntu yotwara100 ans ategerezwa kumenyako azosimburwa, nicogituma akwiye gutegura umuntu azomusubirira abishoboye ndetse nokumurusha kugira abandanirize ahoyarageze.
3. Aheza manda yiwe abanyagihugu bakimukunda(banyakubahwa mushaka muzame mavakubutegetsi abantu bariko bararira, barabavuma?)
Ikindi nuko hokwama ikigongwe kubayobozi(presidents, etc) bavuye mumirimo yabo kuko abeshi bumira kubutegetsi kubera batinya ingaruka zivyaha bakoze bakiri kubutegetsi. Harinababwumirako kubera umwana wumuntu guhaga kwiwe bigorana.
Twe turifuza ko iriya ngingo 101 yahinduka tukazongera kwitorera H.E Paul Kagame kubera ibyiza byinshi amaze kutugezaho wbatabishaka nabo nibandike
IMVUGO NIYO NGIRO.. Perezida Kagame we ubwe yivugiyeko mandat ye nirangira muri 2017, hakabura umusimbura bizaba ari ECHEC. bizaba bivuze ko yakoze nabi. Yongeraho ko kubwiyo mpamvu adashobora guhindura itegeko nshinga ngo akomeze.
Abirirwa baririmba ngo TURASHAKA KAGAME, abenshi niba Sagihobe, abandi babivugira mukigare batabanje gutekereza neza ingaruka bishobora kugira kuhazaza h’igihugu.
Nonese tubwizanyije ukuli, impamvu ifatika yo guhindura itegeko nshinga niyihe? Mubanyabwenge bose u Rwanda rufite habura numwe usimbura Kagame? igisubizo ni Oya.
Muravuga ngo mushingiye kumutekano n’iterambere Kagame yazanye, ngo avuyeho byose byasubira inyuma.
Bivuzeko icyizere mugifitiye umuntu kurusha inzego. Igihugu ntigishobora gutezwa imbere kuburyo burambye n’umuntu. Kuko umuntu ntazahoraho. Nubundi igihe kiba kizagera uwo muntu akagenda ibyo mwishimira yubatse byose bigasenyuka, kuko biba byarubatswe bishingiye kuri we! urugero, Lybie ya Kadafi, Iraq ya Sadam.. etc
Igihugu gitezwa imbere n’inzego zikomeye kandi zifatika uwo muntu aba yarubatse. Niba Kagame ari visionary leader koko, ibyo arabizi neza.
Ahubwo abo napfa kumva nabavugako Kagame akeneye indi mandat kugirango abanze yubake izo inzego zihamye koko, kuburyo uzamusimbura azaza akomereza kubyubatswe. À bon entendeur!
Umuseke ibi mwakoze nicyaha gihanwa namategeko. Iyo umuntu atanze igitekerezo, urakireka kigahita, cyangwa ukagisiba burundu. Kumpindurira igitekerezo, mugahitisha iibyo mwifuza gusa namakosa avanze nubuswa bukomeye cyane,. Shame on you!
Mandats 2 gusa none mwayavuuuze. Ni nkeya rwose iyaba yongeraga akagumaho wenda izindi 2 akagira aho aba agisize. Ariko ninde uzashobora kujya avugira igihugu kubijyanye no kuzamura ubukungi n’ibindi bibazo bitandukanye kuri bariya bene madamu ko ariwe ubishoboye ra. Nyamara nyamara ntimureba kure, kdi n’akazi kanyu. Ariko ubundi niba mwibuka neza, iyo adataba igihugu n’abagituye, nyuma ya Pasteur Bizimungu, ubwo yavumburwaga ko arimo kugambanira iGihugu akora za échges na ba hadui, muba muri hehe? Ndavuga muri rusange, muba muri hehe? Ntimukirengagize cga se ngo mwijijishe ibyo muzi cga mubona. Ubundi umubyeyi mwiza ababyeyi bahora bikanga icyamuhungabanya ngo ejo badakwira imishwaro kubera uwarubatunze atakiriho. Abana cga abo mu muryango mu masengesho bahora basengera ubatunze ngo Imana ikomeze imurinde kdi imuhe ibitunga umuryango mugari atunze. Mbwira abumva, abatumva birabareba ntiturikumwe.
Mzee Kijyana nawe ntazabyemera ni indebakure
ndashimira Hamuduni gukosora abavuga nabi ! tujye twubaha iki kinyamakuru cyacu kuko kiduha umwanya wo kungurana ibitekerezo ! ndashimira kandi ibitekerezo bya Mugisha cyanee uwamunyereka namugurira icupa !!
Ko twese turi muri forum mu mashyaka atandukanye bitewe na Arusha, Makuza, Mushikiwabo baba muyahe mashyaka?
ese mwaretse Donald Kaberuka akatuyobora cyangwa Muligande, cyangwa Kayumba Nyamwasa maze mukareba ngo u Rwanda ruratera imbere, mukareba ngo ubumwe n’ubwiyunge buratera imbere !!
icyakora ikintu nkundira HE Kagame ni uko atinyuka kubwira abazungu ukuri kose !! muziko dufashe nk’urugero rwa Perezida wa caméroun Paul Biya, ntashobora gutinyuka kubwira umuzungu ukuri kubera kumutinya naho Kagame arababwira ku buryo basigaye batinya uwitwa umunyarwanda wese !! aha ndamushimira byimazeyo !! ariko nanone nareke guhindura itegekonshiga!!
JYE NDANENGA CYANE ABASHAKA KO ITEGEKO NSHINGA RIHINDUKA. KUREBA KURE KWANYU KURI HE? NDABIZI NEZA UKO MWITIRIRA H.E IBYIZA BYAKOZWE N’UBWO ATARI WE WENYINE WABIKOZE NI NAKO AZITIRIRWA N’IBI BYOSE BYAKOZWE HARIMO N’IKI CYO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA NGO AGUNDIRE UBUTEGETSI. NI AHE NAWE HO KUREBA KURE. NDIFUZA KO NIYIYEMEZA GUKOMEZA YAZADUHA IBISOBANURO KURI UTU TUBAZO: NI IKI CYAKUYEHO IMPUNGENGE TWARI DUFITE UBWO TWATORAGA MANDA EBYIRI GUSA? NI IBIHE BISOBANURO BIFATIKA YAHAWE N’ABASHAKA KO ITEGEKO NSHINGA RIHINDUKA BITARI BIHARI UBWO YAVUGAGA KO ADASHAKA KO RIHINDUKA! MFITIYE ICYIZERE H.E KO ATAZEMERA KUGWA MU MUTEGO W’ABASWA BASHAKA GUKOMEZA KUMURIRAHO NKAHO BATABAYE ABAYOBOZI BAPFA. MBAYE MUSHIMIYE UBUTWRI AZAGIRA BWO KUGENDA TUKIMUKUNZE.
mwabyemera mutabyemera dushyigikiye H.E KAGAME kuko aho yadukuye turahazi;YAHAGARITSE GENOCIDE,YACIYE RUSWA ABANA BOSE BARIGA NTANUMWE UHEJWE,UMUTEKANO MUGIHUGU HOSE,ICYINDI, IGIHUGU CYACU CYIRUBASWE KURWEGO MUZAMAHANGA rega ibikorwa nibyo byivugira tumurinyima.
None se mwangira ngo akore nabi? Soma Luka 17:10
Ariko mwebge mutifuza ko mzee akomeza kuyobora iki gihugu; muzi aho akivanye shya. Twe tukorana nabanyamahanga mbamenyeshe ko bamukuriye ishapo. MUrigora ubusa NUKURI. Abanyarwanda nibo bafite ijambo rya nyuma KANDI nibo benshi bifuza izindi mandats. Sinzi impamvu mumuvugira nkaho yabatumye akababwira ko ananiwe. Niba muzi igihugu cy’Ubudage, murakizi? Muzabaze Uriya mudamu Merkey uyobora icyo gihugu agitwaye imyaka ingahe? Mandats zingahe? Muzi impamvu? Nindashikirwa mubyubukungu. Mubanyarwanda HE PAUL Kagame nindakemwa, nudasanzwe. Ntuwamwivanaho ngo uzabona undi. Reka mbahe inama yo kureba kure mukivanaho amaranga mutima namayeri mabisha. Tuzatora tumutore kugeza igihe Imana izabishakira. Yavuze ko bimutera imbaraga nishaka yo gukorera igihugu cye iyo abantu bishimira ibyo akora. Bank mondiale, FMI, ntakigoheka mu rwanda rwa gasabo kubera kwamamara cyane atanga amasomo hirya no hino mw’Isi. Hanyuma ngo twimuvaneho? Muribeshya.
C’est que Makuza a dit;Je n’ajoute rien
uyu wabajije ngo makuza na mushikiwabo baba muyahe mashyaka amenye ko mu Rwanda byemewe kubaho nta shyaka ubarizwamo bityo Makuza na mushikiwabo ntayo babamo, hanyuma ikindi kandi abashaka ko Kagame yakomeza kutuyobora dore bakomeje kwandikira inteko bayisaba referendum ubwo abatabishaka namwe uko mungana muratumiwe ngo muze mukubitirwe ahareba i Nzega
Erega ibyo umuntu atemera byose suko aba atazi ko ari ukuri.ntawe utaziko HE Kagame Paul ashoboye. batinze guhindura iyo ngingo ngo tumuhundagazeho amajwi
Abatamushaka she murashaka NDE?
Watugejeje kuki?
Abatemera ko Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya Mandat ya kabiri mbisabire ikintu kimwe: Nk’uko ababyemera bubaha ibitekerezo byanyu, namwe mubarekere uburenganzira bwo kwemera ibyo bemera. Ndambiwe abumva ko kuko barwanya ihindurwa rya Constitution, ubwo aribo bonyine bafite ukuri ku buryo bavuga ko abandi baba ” batekinika”, ” bashaka kurira kuri Kagame”, etc! Urugero: Jye sinshaka kumuriraho, sindi umuyobozi yewe sinigeze nakorera Leta ariko ndabishyigikiye kandi nta wabintegetse! Mumpe amahoro mureke kunsuzugura nk’aho ntazi ikiza kuri jye. Hari na benshi bavuga byinshi atari ugukunda demokarasi ahubwo ari uko bizeraga ko Kagame wabananiye agiye kubabisa bagatoba u Rwanda none batangiye kubona ko bigiye kubahindukana! Nk’uwiyita ku mugaragaro FDLR hano ku rubuga harya ubwo nawe mumutegerejeho ko icyo agamije ari Demokarasi?! Ariko we azi icyo ashaka kandi nyine niko bayimenyereye kuko banatangira gutema abantu muri 1959 niko bayitaga. Muri make: ntawe ubabujije kurwanya ko Constitution ihinduka na President Kagame yavuze ku mugaragaro ko iyo debate ikenewe. Abadashyigikiye ko Constitution ihinduka n’ababishyigikiye twubahane please. Kuri jye nta gukinira ku Rwanda barukoreraho “igerageza” ry’abantu ngo barebe ko bashoboye kuruyobora cyangwa badashoboye. Aho u Rwanda rugeze ni heza ariko kuhagera ntibyikoze ahubwo byararuhanyije birenze biranahenda ku buryo bukabije kandi no gusubira inyuma byashoboka. Si ikintu cyo gukinisha rero ngo ni uko abazungu bavuze ngo ibintu bigomba kugenda gutya gusa, kuko bo ibibera iwabo nta n’ubibategeka ahubwo babikora ku nyungu zabo gusa. Aha ndibutsa ko muri Germany, igihugu cy’igihangange Angela Merkel ari muri mandat ye YA GATATU. Kandi bo nta bibazo byihariye bafite nk’ibyacu. Franklin D. Roosevelt wa US yapfuye muri mandat ye ya kane kubera leadership yerekanye mbere no mu guhe igihugu cye cyari mu ntambara ya kabiri y’isi. US Constitution yahinduwe kenshi aribyo bita ” Amendments” bikaba byarakozwe kubera ibyo babaga bashaka kugeraho cyangwa babona ko bikenewe. Constitution si urukuta ruri aho rudakorwaho rero kuko ishyirwaho ngo igirire abantu akamaro muri context runaka. Jye rero nahisemo kureba ibimfitiye akamaro aho kureba ibyo abo mukeka ko ngo babakunda cyane bashaka kandi abo iyo hari ikibaye bahita bigendera ubundi bakajya batanga amatangazo yabo biyicariye New York, Paris cyangwa London naho mwe mushira. Jye ndavuga nkurikije context y’u Rwanda, si iya Canada, Australia cyangwa Denmark kuko bo bafite ibibazo byabo natwe tukagira ibyacu twihariye! Jye birantangaza cyane ukuntu twibagirwa amateka yacu ya vuba cyane( hari n’abayirengagiza ariko) ntitunarebe aho ibihugu nka Lybia, Irak, Syria na Afghanistan bigeze kuko ngo byaharaniye Demokarasi!!! Sinzi kandi n’uwababwiye ko tugomba twese kwemera ibintu bimwe kandi munitwa ko ngo muharanira demokarasi no kugira ibitekerezo bitandukanye!
no muri usa hari umu president wumu republican wayoboye manda eshatu icyo gihe hari muntambara yisi hanyuma abanyamerika babyunvikanaho bamwongeza indi manda kuko babonaga ko ariwe ukenewe muri icyo gihe
bavandi demokarasi nta formule igira abwo demokarasi nicyo umuturage ashaka kandi akeneye , nomurabo bayitwigishije barabikora kubwinyungu zabo nigihugu cyabo
abanyarwanda sizo njiji cyane rero ngo bekubona ko ko kagame ari impano imana yabihereye , umugabo wimbaraga
kubwanjye kagame natuyobore pe kuko burya ngo amahirwe aboneka rimwe mu buzima njye mbona uno mugabo ari igitangaza nutabishaka arabyirengagiza
Mugabanye itekinika niterabwoba, ibi byamabaruwa nabayobozi babikora , niba ushaka ukuri ganira nabaturage icumi muturanye kubyerekeye iteko nshinga uramenya ukuri , urasanga bose bakubwirako aramaburakindi , ntakundibabigenza , ntayandimahitamo.
Urasanga bake cyane aribo bashaka ko Kagame yakomeza kuyobora.
Ni byiza ko abantu bari muri debate ku guhindura constitution kugirango HE PK akomeze kuyobora u Rwanda. Context y’u Rwanda ni sui generis: ni igihugu cyabayemo genocide, abayikoze n’abayikorewe baraturanye, imva na memorials nyinshi zabayiguyemo ziri hose, fdlr yakoze genocide iracyarekereje ko Kagame n’ubuyobozi bwe bahumbya gato, gato gusa ariko, igashora imihoro n’ibisongo yica abantu ari nako ikomeza kuroga abakiyumva bari imbere mu gihugu ngo bakomeze ibya hutu-tutsi. Bazi neza ko Kagame Paul kugeza ubu ari we wabatsinze na nubu akaba yarabananiye. Iby’iterambere tugezeho ntacyo ribabwiye, kuko banabihakana babibonesha amaso. Iyi debate ni nziza yego ariko ntitwibagirwe ko hari abitwaza ayo mahame bashaka kurimbura ibyagezweho. Minega yabivuze neza, bategereje ko ibyo bananiwe bakoresheje kwica no kuvangura abanyarwanda, babigeraho bihishe inyuma yibyo bita ngo ni demokrasi. Ese kuki banenga abandikira Inteko basaba guhindura iyo ngingo? Iyi article iravuga ngo bizamenyekana hagati ya kamena na kanama, nibategereze ikizavamo aho gushaka ko bihagarara. Kagame yahuje Abanyarwanda atitaye ku ruhande uru n’uru, yarararamye nk’umucamanza w’ukuri, ibintu byari bigoranye kubera amateka twanyuzemo. Uwo mwihariko wose, iyo context iri sui generis natangiye mvuga, niyo ituma abanyarwanda benshi bamaze gushyira icyifuzo cyabo ahagaragara bifuza ko yakongera kuyobora u Rwanda.
@ Birababaje: iterabwoba uvuga ni irihe, rikorwa nande rigakorerwa nde? Hanyuma niba abo baturage uvuga ari nk’uyu wanditse yiyita FDLR, ntibagakunde Kagame rwose nta n’urukundo rwabo akeneye. Nawe ni uko nta rukundo rwawe akeneye abamukunda turahari.
Makuza yarangije kwemeza ko bazatora yego. Iyo avuga ngo tuzabirebe hafatwe ibyemezo. Naho kuvuga ngo tuzabisuzuma noneho abaturage batore kdi bo baramutse batoye ko bitemewe, nta kamarampaka yaba.
Rwanda uracyakubitika. “The world suffers a lot not because of bad people, but because of the silence of wise peope
Comments are closed.