Karongi: Abubaka agakiriro k’akarere bamaze amezi 3 badahembwa

Abakozi ba rwiyemezamirimo wubakisha agakiriro k’akarere ka Karongi baherutse gukora imyigaragambyo kuri iyi nyubako  bamushinja  kumara amezi atatu nta mafaranga abaha kandi yari yarabijeje kujya abahemba mu gihe cy’iminsi 15, buri gihe batora umurongo ku biro by’akarere baje kurega rwiyemeza mirimo badaheruka kubona. Sekamana  Charles umwe mu bakora akazi ko gufasha ababuka (aide mancon) yabwiye Umuseke […]Irambuye

Ibibazo biri mu mitungo yasizwe na beneyo byacocewe mu nama

Kigali -20/5/2015: Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ikurikirana imitungo yasizwe na beneyo yahuye n’abahagarariye komisiyo ku rwego rwa buri karere barebera hamwe ibibazo bitandukanye byagaragaye n’ingamba zo kubikemura. Nk’uko byagaragaye mu nama, hari bamwe batari bazi ‘imitungo yasizwe na beneyo’ icyo aricyo, abandi bibazaga ibibazo bijyanye n’inshingano za komisiyo barimo ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga azava kuri iyo […]Irambuye

Baribwirumuhungu ‘wishe’ abana 5 na nyina, yakatiwe BURUNDU

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi, nyuma y’ukwezi ruri mu mwiherero, rwakatiye, Baribwirumuhungu Steven igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 34 800 000. Baribwirumuhungu yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana batanu bo mu muryango umwe na nyina ubabyara. Ubwo Baribwirumuhungu yagaragaraga imbere y’urukiko rwaburanishije […]Irambuye

Ngoma: Abivuriza i Kibungo kuri mutuelle de santé ngo hari

Abivuriza mu bitaro by’Akarere ka Ngoma biri mu mujyi wa Kibungo, barinubira ko muri ibi bitaro hagaragara ubusumbane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ngo kuko abivuza bakoresha mitiweri hari imiti badahwabwa, ariko ngo abakoresha RSSB n’ubundi bw’ishingizi bo imiti yose bandikiwe bakayihabwa cyo kimwe n’uwemeye kwiyishyurira 100%.   Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo ariko bwo buhakana ibivugwa […]Irambuye

Unteye mfite imbunda mu rwego rwo kwitabara nakurasa – Mugesera

*Mugesera yavuze ko atahamagariye abantu kwica abandi ku busa Mu rubanza rwa Leon Mugesera ukurikiranyweho kugira uruhare kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakomeje kuri uyu wa kabiri avuga ku mutangabuhamya Hategekimana Idi. Mugesera yamugaragaje nk’uwaranzwe no kuvuga amabwire. Mugesera  yavuze ko kuba Hategekimana yaravuze ko atewe yatabaza, ngo ni ko we abyumva, naho Mugesera we ngo yumva umuntu […]Irambuye

Athletisme: Kajuga na Muhitira barahiga muri ‘Peace Marathon’

18 Gicurasi 2015- Abakinnyi babiri basa nk’abahiga abandi mu mukino ngororamubiri mu Rwanda wo kwiruka ku maguru Felicien Muhitira ndetse na Kajuga Robert, bombi barahiga mbere y’irushanwa rya Kigali Peace Marathon. Mukiganiro na Umuseke umukinnyi Felicien Muhitira usiganwa ku maguru yatangaje ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ryiswe ‘Kigali Peace […]Irambuye

Mugesera yasomye inyandikomvugo abona amakosa 428 mu mpapuro 6

*Salama ni we mutangabuhamya wari ugezweho, Mugesera agira icyo amuvugaho *Mugesera yamushinje kurangwa no kwivuguruza, kugendera ku mabwire no kuba uruganda rucura ubuhamya, *Mugesera yavuze ko ubuhamya bwa Salama yabwandikiwe akabufata mu mutwe, ndetse ngo yakoresheje imvugo yuje umujinya kuri Mugesera, *Salama ngo yari muri ‘Guerre Croisade’ kuri Mugesera, *Mugesera yasomye indandikomvugo yakozwe na ‘greffier’ […]Irambuye

Tumba College yahaye uruganda Sorwathé imashini 10 ishuri ryikoreye

Mu gikorwa cyo kugeza ku ruganda rw’Icyayi Sorwathé n’abakozi bayo ibikoresho birimo ibishyushya amazi bikoresha imirasire y’izuba byakozwe n’abanyeshuri biga muri Tumba College of Technology (TCT); kuri uyu wa 14 Gicurasi; iri shuri ryashimiwe ibikorwa byiza rikomeje kugeza ku baryegereye by’umwihariko ibikoresho bijyanye n’igihe rikomeje kuvumbura. Umunsi ku wundi; ikoranabuhanga rirakataza ari na ko rikomeza guhindura […]Irambuye

AIRTEL yatanze imashini 3 zigezweho z’ubudozi ku rubyiruko rwishyize hamwe

Kuri uyu wa gatatu Companyi y’Itumanaho AIRTEL yafashije Cooperative ISANO y’urubyiruko rufite impano mu byo kudoda imyenda,bakaba barahawe imashini z’ubudozi zigezweho, mudasobwa ndetse na Internet y’ubuntu mu gihe cy’ukwezi, uru rubyiruko rwahuye n’ingaruka z’agakoko gatera SIDA. Kwishyirahamwe kw’uru rubyiruko kwaje mu 2013 binyuze mu gitekerezo cya Celine Mudahakana umwe muri bo wari ufite intego yo […]Irambuye

en_USEnglish