USA: Bwa mbere Abanyarwanda batuye Dakota bazibuka Jenoside
Tariki ya 13 Kamena 2015 ni bwo hateguwe umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Dickinson muri Leta ya Dakota y’Amajyaruguru (North Dakota).
Umunyamakuru Ali Soudi yabwiye Umuseke ko uyu muhango uteganyijwe kuzabera ahitwa Elks Lodge, ukazatangira ku isaha ya saa kenda z’amanywa (3pm) kugera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (6pm) ku isaha ya Dickinson muri North Dakota.
Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye muri Dakota by’umwihariko mu mijyi ya Dickinson, Willston, Killdeer, Bismarck, Fargo no muri Leta zituranye na Dakota y’Amajyaruguru ngo batumiwe kwifatanya muri uyu muhango uzaba ku nshuro ya mbere aho.
North Dakota ni Leta ya 39 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Leta kuva tariki 2 Ugushyingo 1889.
Ni leta muri kino gihe izwiho gutera imbere byihuse biturutse ku mariba ya petrol yahavumbuwe, yaje gutuma akazi kiyongera ubushomeri buragabanuka byaje gukurura abaturage bo mu zindi Leta batangira gusuhukirayo.
Iyi Leta ni imwe mu zituwe n’Abanyarwanda batari bake baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Nyuma yo guhura no guhuza gahunda Abanyarwanda batuye muri North Dakota bemeje gutangira gukorera hamwe no kurushaho kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Mu bikorwa batangiranye muri uyu mwaka, ngo harimo kwibuka no guha agaciro Abanyarwanda miliyoni bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kwereka amahanga n’inshuti zabo ibyabaye, ndetse bagaharanira ko bitazongera.
UM– USEKE.RW
2 Comments
nuko nuko sha, aho muri hose banyarwanda kwibuka tubigire intego maze duhangane n’abashaka gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Tuzahora tubibuka abavandimwe ninshuti bazize ukwimana yabaremye namahanga agomba kubimenya ibyabaye murwanda tunabirwanya byimazeyo ngo never and never again.
Comments are closed.