Ku wa mbere w’icyumweru gishize tariki ya 29 Kamena 2015, ubwo Perezida Kagame yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Nyamasheke na Rusizi. Abaturage babwiye Umuseke ko babona Kagame nk’umugabo utabeshya, ushishoza kandi uharanira inyungu z’umuturage. Mu rugendo rwe, Perezida Kagame yabonanye n’abaturage bo mu mudugudu wa Gikuyu, mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano, aba […]Irambuye
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatandatu, umutoza Kayiranga Jean Baptiste w’iyi kipe yanenze cyane umusifuzi Issa Kagabo amushinja kubogamira kuri Pilisi FC yatsinze 1-0. Mbere y’umukino ikipe ya Police FC yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ahanini bigaterwa n’uko yabashije gukuramo ikipe ya […]Irambuye
Kuwa 03 Nyakanga 2015 mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo urubyiruko rwahuriye mu gikorwa cyo kwifatanya n’ingabo zamugariye ku rugamba igihe zabohoraga u Rwanda. Urubyiruko rwakoze umuganda mu mudugudu wa Ruhanga, akagali ka Ruhanga ruvanaho ibigunda runakora ibindi bikorwa by’isuku ahatuye imiryango y’aba barwaniye kubohora igihugu ubu bafite ubumuga bakuye ku rugamba. Urugamba […]Irambuye
Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mumfashe mumpe inama ku kibazo kinkomereye mu rugo rwanjye. Ndi umubyeyi mfite abana b’inkurikirane 8, umukuru muri bo, ni imfura yanjye y’umukobwa yabyariye mu rugo, ariko imyitwarire ye igiye gutuma nsenya. Ikibazo cy’iwanjye cyatangiye umukobwa wanjye aho yakoraga muri restora yabyaranye n’umuhungu udafite amikoro ahagije, yanga umwana bituma twiyemeza […]Irambuye
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru; mu bice biherereye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria hagabwe ibitero bitatu bikekwa ko ari iby’umutwe wa Boko Haram bihitana Abantu bakabakaba 150. Ibi bikaba ari ibitero bihitanye umubare munini w’abantu muri Nigeria kuva Muhammadu Buhari yatorerwa kuyobora iki gihugu. Igitero cyahitanye umubare munini ni icyagabwe ahitwa Kukawa, aho abarwanyi bakekwa […]Irambuye
Ubwo abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiraga ikigo gishinzwe kubaka imihanda no guteza imbere ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), bavuze ko RUSWA ishobora kuba iri mu bituma imirimo yo kubaka imihanda ikarangirira igihe idindira. Abadepite babazaga ibibazo bagendeye ku makosa yo kudacunga neza ibya Leta yagaragajwe na raporo […]Irambuye
Amafaranga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma nk’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/16 gusa hagaragajwe impungenge z’abaturage bo mu murenge wa Murama biyubakiye ivuriro, ariko muri iyi ngengo y’imari hakaba nta mafaranga yateganyijwe yo gufasha iri vuriro kugira ngo ritangire gukora. Iyi ngengo y’imari y’akarere ka […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo ifitiye akamaro Leta (RURA), kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2015 abayobozi bacyo bitabye Komisiyo ashinzwe gukurikirana umutungo wa Leta, basobanura ko EWSA yanze kubishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 211 kandi ibisabwa n’itegeko. Muri rusange Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko amafaranga agera kuri miliyari 1,4 hatagaragara inyandiko […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abavuga rikijyana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho ari mu ruzinduko, yasabye abayobozi gufatanya guhindura imyumvire, irimo n’iyo kuba abatuye aha barahoze bafatwa nk’inshuti z’u Rwanda kuko ngo ari kure. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yasabye ko igiciro cyo gutega indege ya […]Irambuye
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika; uyu wa Gatanu wabaye umunsi w’amateka ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje itegeko ryemerera abagore n’abagabo bahuje ibitsina gushyingiranwa mu gihugu hose, Perezida Obama kuri ‘Twitter’ yagaragaje ko ashyigikiye iri tegeko. Ubusanzwe, muri iki gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gushyingiranya abantu bahuje ibitsina byari byemewe muri leta anye gusa, […]Irambuye