Digiqole ad

Rusororo: Abamugariye ku rugamba barashima ubumuntu bw’urubyiruko

 Rusororo: Abamugariye ku rugamba barashima ubumuntu bw’urubyiruko

Abari ingabo barashimira cyane uru rubyiruko kubwitange rwagize

Kuwa 03 Nyakanga 2015 mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo urubyiruko rwahuriye mu gikorwa cyo kwifatanya n’ingabo zamugariye ku rugamba igihe zabohoraga u Rwanda.

Abari ingabo barashimira cyane uru rubyiruko kubwitange rwagize
Abari ingabo barashimira cyane uru rubyiruko kubwitange rwagize

Urubyiruko rwakoze umuganda mu mudugudu wa Ruhanga, akagali ka Ruhanga ruvanaho ibigunda runakora ibindi bikorwa by’isuku ahatuye imiryango  y’aba barwaniye kubohora igihugu ubu bafite ubumuga bakuye ku rugamba.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwasigiye bamwe mu ngabo ubumuga ndetse abandi bahamenera amaraso ku bwo gukunda igihugu.

Umwe mu bamugariye ku rugamba LT Joseph SABENA yabwiye uru rubyiruko ko ibi bikorwa byabo by’ubwitange bishimangira iterambere n’imitekererezo myiza kandi bikabaha icyizere cyo gukomera.

SABENA ati “Iki gikorwa mukoze kiraduha imbaraga, turabashimira isuku mudukoreye, uku ni nko kutuvura, ni nk’imiti muduhaye, dukomeje uyu muvuduko twarenga no ku byo twiyemeje kugeraho tugatera imbere kurushaho.”

Sabena avuga ko nubwo bamugariye ku rugamba na bo bakomeje urugendo igihugu kirimo rwo kwiteza imbere kandi akongeraho ko bashoboye.

Nyuma yo gukora umuganda bakusanyije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 baremera koperative ‘Igisubizo cy’Amajyambere’ y’aba bari ingabo.

Iyi koperative ikaba ibafasha  mu bikorwa birimo ubucuruza bw’ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze muri uyu mudugudu, aho bogoshera bigamije kubafasha kwiteza imbere.

Cyubahiro innoncent, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa avuga ko bimuteye ishema kuzirikana ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda kandi akazabuharanira.

Yagize ati: “Icyo dusabwa ni ugukomeza ubutwari, ni ugukora cyane tugahesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda turwanya ubukene, kuko ababohoye iki gihugu kikabona amahoro nta cyo twakora usibye kubashima no gukomerezaho.”

Urubyiruko ni rwo rwafashe iyambere mu gutegura ibikorwa nk’ibi birimo n’urugendo rwo kwibohora binyuze mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Urubyiruko rwakoze isuku mu mudugudu w'Abamugariye ku rugamba mu kagali ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo
Urubyiruko rwakoze isuku mu mudugudu w’Abamugariye ku rugamba mu kagali ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo
Babashije kuhasiga isuku ihagije
Babashije kuhasiga isuku ihagije
SABENA yakiriye sheki yahawe n'urubyiruko nk'ubufasha kuri koperative igisubizo nyuma y'umuganda
SABENA yakiriye sheki yahawe n’urubyiruko nk’ubufasha kuri koperative igisubizo nyuma y’umuganda
Nyuma bashimiwe iki gikorwa bari bamaze gukora bahabwa impanuro
Nyuma bashimiwe iki gikorwa bari bamaze gukora bahabwa impanuro

NYC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish