Abantu 27 biganjemo abanyamahanga biciwe mu gitero hafi y’inyanja ahari hoteli ebyiri z’abakerarugendo mu mujyi witwa Sousse mu gihugu cya Tunisia, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano. Ubuyobozi bwavuze ko umwe mu bantu bari bitwaje imbunda yarashwe ahita apfa, undi na we aracyashakishwa. Sousse ni hamwe mu hantu hasurwa […]Irambuye
26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye
Mu musaha ya nyuma ya saa 14h30 i Kigali nibwo Gen Karake yinjiye mu rukiko rw’i West Minster mu mujyi wa Londres aho yaburanaga kurekurwa cyangwa koherezwa muri Espagne. Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Mu mpaka ndende zabaye mu rukiko, umucamanza uhagarariye igihugu cya […]Irambuye
Polisi yo mu Karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 y’amavuko w’ahitwa Mpata, imukurikiranyeho gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze amezi atanu gusa avutse. Polisi ivuga ko ibi uyu mugabo yabikoze ubwo nyina w’uyu mwana witwa Contress Achagi yari agiye ku gasantere k’ubucuruzi ashyiriye umukiliya amafaranga nyuma […]Irambuye
Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Uburezi mushya Dr Malimba Musafiri Papias na bamwe mu badepite n’abacamanza, yavuze ko yamaganye agasuzuguro ibihugu by’Uburayi bigirira Africa n’Abanyarwanda, by’umwihariko avuga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ridakwiye kugira agaciro, atunga agatoki bamwe mu barigizemo uruhare barimo abahoze ari abantu bo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Perezida Kagame, […]Irambuye
*Mazimpaka yamaze amezi 20 yiba amafaranga muri RRA nta we urarabukwa; *Gufatwa kwe, abadepite bakeka ko yaba yarabibwiye inshuti ze bikamenyekana; *Abadepite bafite impungenge ko n’abandi bakozi ba Leta baba babikora; *Ayo yibye yashyirwaga kuri konti za bashiki be, ngo ntibyumvikana uko abakozi ba BNR bamusinyiraga * Yafashwe amaze kwiba miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kamena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Papias Musafiri Minisitiri w’Uburezi nk’uko bigaragara mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi. Perezida Kagame kandi yagize Dr Celestin Ntivuguruzwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’Uburezi. Dr. Papias Musafiri yari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubucuruzi n’Imari (CBE) […]Irambuye
*Uyu munsi ntiharemezwa neza umutungo uzaba uwa REG n’uzaba uwa WASAC *Raporo yakozwe n’inzobere zo muri PWC, page 6 000 zari zuzuyemo amakos gusa gusa *Imari shingiro ya REG na WASAC handitswe by’agategeanyo ko ari miliyoni 6, mu gihe EWSA yari ifite imari shingiro ya miliyari 23, *Abafatabuguzi b’amazi 40 000 bakuwe muri system, bajyanye […]Irambuye
Mu biganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiranye n’umuryango NEPAD n’abandi bafatanyabikorwa kuri uyu wa 23 Kamena 2015 i Kigali bavuze ko abagore bakora ubuhinzi buciriritse bagiye gufashwa gushakirwa ibikoresho bitandukanye kugira ngo bahangane n’igihombo giterwa n’imihindagurikire y’ibihe bituma ubuhinzi busubira inyuma kandi ari bwo bubesheshejeho abaturage benshi. Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Henriette Umulisa yasobanuye […]Irambuye