Digiqole ad

Umugabo yarantaye kugira ngo agaruke aransaba kwirukana umwuzukuru wacu

 Umugabo yarantaye kugira ngo agaruke aransaba kwirukana umwuzukuru wacu

Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mumfashe mumpe inama ku kibazo kinkomereye mu rugo rwanjye.

Ndi umubyeyi mfite abana b’inkurikirane 8, umukuru muri bo, ni imfura yanjye y’umukobwa yabyariye mu rugo, ariko imyitwarire ye igiye gutuma nsenya.

Ikibazo cy’iwanjye cyatangiye umukobwa wanjye aho yakoraga muri restora yabyaranye n’umuhungu udafite amikoro ahagije, yanga umwana bituma twiyemeza kumurera kimwe n’abandi.

Nyuma y’igihe umwana amaze gucuka, se yakomeje gukururana n’umukobwa wacu ariko bikababaza se, ndetse bigera aho bibyara amakimbirane hagati y’umukwe wanjye n’umugabo wanjye.

Iyo myitwarire y’umukobwa wanjye yatumye umugabo ahunga urugo arigendera, kuko yansabaga ko umwana twamushyira se akaba ariwe umwitaho, ariko impuhwe za kibyeyi zatumye numva ntatanga umwuzukuru wanjye kuko se mbona nta gahunda yo kurera umwana afite.

Ubu rero aho bigeze, umukobwa wanjye yaje gukundana n’undi mugabo ukuze ndetse ngo na we afite abana, ariko amusaba ko kugira ngo babane uwo mwana ari we umwuzukuru wanjye mugumana iwanjye.

Umukobwa wanjye twafashe umwanya wo kuganira, ambwira ko yamaze kwemerera uwo mugabo ko bazabana kabone nubwo umwana we azamunsigira, kandi nanjye numva ari umutwaro uzaba umvuye ku mutwe kuko nibura nzaba nduhutse imyitwarire mibi ye.

Umugabo wanjye ariko aho yagiye, yarampamagaye ansaba ko mu gihe ntazemera gutanga uyu mwana kwa se, cyangwa nkamuha umukobwa wanjye bakajyana ngo ntazagaruka kuko ngo nijyewe ushyigikiye amafuti y’umukobwa wanjye.

None rero basomyi ndagira ngo mumpe inama y’ukuntu nshobora kwitwara muri iki kibazo, kugira ngo umwuzukuru wanjye akomezo agire ubuzima bwiza, umukobwa wanjye na we azabane amahoro n’uwo mugabo we mushya, kandi nanjye umugabo wanjye agaruke dufatanye kurera abana bacu kuko baracyari batoya.

Murakoze Imana ibahe umugisha, yari umukunzi wa UM– USEKE.

46 Comments

  • Uwo mugabo mureke agumye yerere iminsi izamwumvisha irerere abana numwuzukuru wawe azaze cg abireke uwo numugabo bito yamaze no kumenyera ingeso zo hanze nibimuyobera azagaruka agusabe imbabazi nuko bamera .

    • Urakoze claude,umuhaye inama nziza ya kigabo.

  • yewe uwo mwuzukuru wawe uzamuhe se cyangwa nyirakuru ubyara se kugirango ugire amahoro numugabo wawe agaruke. ariko niwowe witeye ibyo bibazo byose kuko utareze neza uwo mukobwa wawe. nubona ubuze amahoro uzajye kuraguza kandi bazaguha intsinzi. hari abapfumu benshi bakuragurira kandi bakaguha imiti ubundi ugatunganirwa. ujye kandi wibuka LYANGOMBE.

    • Yewe karimunda we waruziko habaho nubundi idayimoni yitwa karimunda ndabona unamwohereza mubapfumu uzabagumemo wenyine .

  • Imana igutabare kd igukomeze bwira umukobwa wawe afate umwana asabe uwo Mugabo wa mwemeyeko bazabana azabatungane kd ntabwo mpamyako nuwo Mugabo ko bazagubaka rugakomera kuko ntibyoroshye ibyiyi minsi niba uwo Mugabo akunda uwo mukobwa wawe koko yamutungana nuwo mwana ikindi navuga kumugabo wawe sinibazako kwanga umwuzukuru nabyo sibyiza gusa yagakwiye kwihangana.

  • SENGA IMANA IZAGUKEMURIRA IKIBAZO UFITE.

  • Uwo mwana mugumane gira impuhwe zakibyeyi ntuzi j’ose ubyaye ishyano aryosa?wikwita kubyo umugabo wawe akubwira kuko numujyana kwase n’ubundi yaramwanze kdi ntanatware nyina azamufata nabi cg se azane umugore amufate nabi cg se no kumwica da! Aho niho haturuka amakimbirane bigateza umwaga mubi n’ubwicanyi bukaziramo ubwo rero mubteyi inama nakugira nukwirerera umwuzukuru wawe kuko ntuzi icyo azaba cyo ejo hazaza mufate nk’uwawe nimumwamagana se nimutamugirira impuhwe ninde uzazimugirira w’ahandi? Ntanubwo ari ubukene butuma mushaka kwirukana uwo mwana Ngo ni uko se yamwanze koko !mubyeyi Hari benshi babuze abana bagatwita zikavamo bakarera bagera mugihe gishimipshije bagapfa Hari nutagira ivamo ihangane umurere Imana izabikwitura murakoze.

  • Umusaza utagira urukundo rwumuzira nenge ntamuntu Umurimo, mwihorere nubwo bigoranye ntuziteshe umwuzukuru Imana izagufasha

  • umugabo wawe ndumva ntampuhwe agira numwuzukuruwe koko! gusa Uwiteka akubere igisubizo

  • icya mbere ugomba kumenya nuko nubundi uwo mugabo yari asanzwe afite ingeso yo kujya hanze kuko nubundi ntiyari guta urugo ngo ni ukubera abana nonese we ntiyagize uruhare mukurera uwo mukobwa?niba atarabikoze nubundi ntiyubahirije inshingano ze zo kurera bituma umwana agira imico mibi
    icya 2 nuko nuwo mugabo ugiye gushaka uwo mukobwa wawe batazamarana kabiri uti kuki?nigute umugabo ufite abana yanga ko uwo ashatse azana umwana we ngo amurerane nabandi ubwose urumva uwo mukobwa azemera kurera abana batari abe nawe afite undi utari mubandi?ahubwo azakuzanira undi azavana kuwo mugabo

    icya 3 ni umwanzuro niwowe ugomba kuwifatira arriko njye kubwanjye navuga ngo reka umugabo agende ni igisambo umuntu wanga umwana,komeza wirere abana n’umwuzukuru umuhe amahirwe yo kurererwa mumuryango kuko se nta mikoro na nyina ntamukunda umuntu wemera kubana n’umugabo udashaka ko yirerera umwana

  • yewe uwo mukobwa wawe afite igitsina gishyushye gitemba amazi. ntakundi jya ureka abatipe bamurongore. naho uwo mwana we uzamujyane mubigo byo kwa ba Gisimba .

  • Uyu mukobwa wanyu ko atoroshye se!!
    Gumana numwuzukuru wawe umugabo azagaruka niba nawe ntayindi nkumi yifitiye ,urumva aho ari ari gusa?
    Uwo mukobwa wanyu yitwaye nabi cyane wamugani nawe usa n,umushyigikiye wasanga ari nawowe umushyingiye uwo mugabo niba afite cash ariko ntacyo da! gusa rera akuzukuru…

  • wa mutegarugori we, ibwawe ndumva bitoroshye pe. ahubwo babyitonde. nawe se umukobwa wawe ni indaya, umugabo wawe nawe araguta akagenda ntunamenye iyo yagiye nibyo yagiyemwo. ahaa ubwo wasanga hari ikitagenda neza murugo. ibibazo byawe ndumva wabitura leta kuko ndumva nta muturage wabibasha.

  • Uyu mwana ndumva duhuje amateka. Nanjye ni uko byagenze birangira masenge wari umukobwa icyo gihe amfashe arandera kugeza aho yagiye gushaka ari uko ndangije primaire.
    Uyu munsi, meze neza pe mfite n’umwanya utari mubi muri iki gihugu. Niyemeje gufasha uwo masenge nkamuha icyubahiro yampaye. ariko ikiri mama, mama wacu, n’abandi itiku ryarazamutse ngo simbitaho. ubwo se iyo mba narapfuye.
    Ibi mbikubwiye ngirango nkubwire ko umwana ari impano ihishe ishobora kugirira akamaro igihugu nawe ubwawe.
    Ibyo ukora byose, uhugure umukobwa wawe umubwire icyo bita impuhwe za kibyeyi kuko ariwe na se barikunda.

    Nibyanga urere uwo mwuzukuru, azabaho nabi ariko ntazapfa. Ikindi ise mumugeze mu bayobozi bibaye ngombw uwo mwana abe yahabwa nyirakuru wo kwase kuko kumurerera

    muri iryo shayri

  • ahaaa ubwo se uwo ni umugabo cg ni imbwa reka umuginga abafite nk’ibye ni benshi uwo murizo akuraataho ntacyo uvuze

  • Komera ihangane kandi ushimire Imana kuko yigendeye atakuvunye akaguru cyangwa akaboko..umbabalire ibyo byambayeho narakubizwe nzira umukobwa wajye.ndabona bisa nibyajye neza.ngewe ndibaza umwana abamwiza akaba uwa Se.yabamubi akaba uwa Nyina.bagabo mwisubireho dusangire ibibazo ,.nonese Uwomumarayika aramuziza iki?Imana ikulinde.mumenye uwo mwuzukuru.

  • Nanze inyandiko ibuzemo ikinyabupfura ya Kezza(imbwa,umuginga,umurizo).Wabaye Kezza nyine ntusebye abandi bakobwa!!

  • Jye mbona ahani abagabo basigaye barigize ba ntibindeba kubijyanye n’uburere bw’ abana. Ubwo rero abagore batishakamo ubushobozi ngo bamenye ingo zabo. Mbasezeyeho.
    Naho wowe maman, va ku musaza w’agasambo. Ugize Imana mu bo ugomba kuvunikira we avuyemo. Irere abana Imana izakurengera. Ahubwo se mumbwire nanjye, iy’imico mibi isigaye mu ngo aho abantu bata inshingano zabo iriguterwa n’iki? Abagore abagabo… Imiguruko gusa. Jye niyemeje kubaka urwanjye ntitaye kubya bwana. Kandi niyemeje kubikora neza tutanateranye hejuru. Ubu mbese mufata nk’umwana mu bandi. Hahaaa’

  • muraho!niba ufite ubushobozi bwo kurera abo bana bose ndunva ntacyakugora,ariko niba ntabushobozi wikwihambira kubyo udashoboye.umwuzukuru kwa se cg kwa sekuru ubyara se,cyangwe uwo mukobwa wawe arebe uko yabigenza,ubundi umugabo atahe murwe.

  • aliko konumva mwibasiye uriya mugabo muragirango akunde ummwana kurusha ise wamubyaye? Nonese ko mutavuga ise wamubyaye akamwanga? Umva rata mugore mwiza, ite kurugo rwawe wikwisenyera kubera umwana kandi afite ise na nyina wowe reba umugabo wawe n’abana. Kuko uwo mwuzukuru ushaka kwiyahurira nawe afite abe babyeyi

  • Urusha nyina w’umwana imbabazi…. fata uwo mwuzukuru wawe umuhe ababyeyi be bamenye aho bamurerera atari ibyo urasenya urugo rwawe. Umwana arerwa na nyina cg na se kandi bombi baracyariho. Se w’umwana niba ashaka umwana we kandi umukobwa wawe yarumvikanye n’umugabo we atazazana uwo mwana mu rugo rwabo, wowe izo mpuhwe urusha nyina na se w’umwana zishingiye kuki? None se ko ugiye ku isenyera urabona aribyo biguhesha amahoro? Nuko tutumvise icyo umugabo wawe abitekerezaho ariko njye numvise ushobora kuba ari wowe nyirabayazana w’ibyo bibazo byose. Inama iruya izindi niyi: rekera umwana ababyeyi be bumvikane uzamurera ahubwo wowe ukurikirane uko bamurera.

  • Mubyeyi ndagusaba kurera uwo mwuzukuru kimwe n’abo wabyaye ;maze ureke abagenda bagende .Umwana azakurane n’abandi Imana izabigufashamo.

  • muraho ,umva mama umpitishijemo ,ndi no mu bitotsi nsinziriye nahitamo umwana ,kuki abagabo badakunda abana? abagore bi mpuhwe nutaruwawe wumva wamurera ,mbwira koko nkuwo ni amaraso yuwo musaza kwizina ,ako kana gashobora kuzakubera umugisha kuruta abo wabyaye,uwo musaza azakorwa ni soni adashobora ku gasanga ngo kamufashe ,mbwirira muzehe kwizina ,kuko mu bitekerezo ni umusongarere uti iminsi ikona ingwe,uyu munsi umwana aragukeneye wa munennye ariko ejo nawe uzamukenera,byanze bikunze kuko icyo IMANA iremye cyose iragiherekeza ikagikuza mwabishaka,mutabishaka,uramenye ntugwe mumutego IMANA igufashe kurera abana,reba rero umusaza gito ukurwa mu rugo nu mwana,ejo wakwirukana umwana nanone akongera akagenda ingeso ipfa nyirayo yapfuye,reka ikirara cyu musaza,ari wowe wagenda ukarya ukanywa uzi neza ko abana 8 utabahahiye ndabizi ntibyakundira umugore,rwana intambara nziza IMANA izakurerera abana,kandi bazakubera akabando ki minsi ,ayo urira ubu azimukira kuruwo musaza wu musongarere,senga ,usengere na bana bawe cyane bazabe ingirakamaro,IMANA ibigufashemo amen.

  • MAMAN ndi umugore wu mupfakazi ,napfakaye mbyaye 2,ndi mu myaka 30,umunsi umwe nihaye amahirwe yo gukunda ,ngiye kubana nuwo mugabo kandi yasanze nkora nifashije,arambwira ngo abana banjye mbasige iwacu,iwacu ninaha i kigali barifashije bisanzwe,yewe bananderera,ariko naribajije,ni ki cyankuraho umwana wanjye turuhanye 4 ans ?nasanze usibye urupfu gusa ,nahise musezerera urukundo ruhita rumvamo,hagarara ku mwana wawe ,umugabo cg umugore iyo agiye haza undi ariko umwuzukuru ninshuti yigihe cyose mama,muzehe ntazi icyagaciro arasinziriye.

  • kezza wisebya abagore ,uteye isoni na gahinda,shaka ubu muntu ,ihe agaciro,iyo utagize ikinyabupfura uhawe na babyeyi ,ntunagitoragura mu muhanda,ba umusirimu .merci

  • ariko se umugabo umukobwa wawe agiye gushaka ni bwoko ki we? afite abana ,ari gutereta undi ufite umwana ,akavuga ngo uzaze tubane underere abana ,uwawe umusige?nawe ntiyatekereje ubwo yumva uwo atesheje umwana we ,aje kumurerera abana be ,atekereza uwe yamutesheje ,akazamurerera ate?YAKISHE ahubwo ibyo yari yakoze mbere nibyo byo,iyo ushakanye nuwabyaye nawe ufite abana nibyo kuko imbabazi zu mugore sizo zu mukobwa ariko mukabarerera hamwe bose,umukozi mwasangiriye mu gisorori kimwe ameza amwe ntabona uko akuroga mrc.

  • Unva mama rera umwuzukuru wawe iyo ni mpano Imana iguhaye uwo musaza nakorwa nisoni azagaruka kandi nabwo natanagaruka azabireke kubaho kwawe siwe. Gusa mfite impungenge zumukobwa wawe urwo rugo sinduha amahirwe menshi yo kurama kuko nta mugabo wagukunze ngo akwangire umwana niba atarajyayo mwakongera mukaganira naho ubundi mushobora gucyemura icyibazo muteza icyindi

  • Inama ahubwo nayigira uwo mugabo, namenye ko uwo mwuzukuru we nta ruhari yagize mu kuvuka kwe, nta mpamvu nimwe ihari yo kutamurera igihe abamubyaye navugako nta burere bafite, ari nyina ari se bombi ni bamwe niko barezwe, garuka mu rugo urere ufatanye n’umugore wawe murere abana banyu naho ubundi n’abao basigaye bato bagiye kubura uburere by’ababyeyi maze bishakire ubwo mu muhanda.

  • Hamagara inzobere zo mu kigo gitanga inama mu muryango kuri 0788573952, baragufasha rwose gikemuke!!!!!!

  • komera cyane kd ukomeze ugire impuhwe za kibyeyi ark kd niba uzi neza ko uwo mukobwa yabyawe numugabo wawe umureke azizana ark niba waramukuye ahandi amaraso ni mabi yaba ariyo mpamvu ubona nta rukundo afitiye uwn mwuzukuru wabwira uwo mukobwa akinginga uwo mugabo niba amukunda byukuri kd akaba nawe yarabyaye akabatunga bose

  • MUVANDI,KUBA UMUGABO WAWE YAGUTA KUBW’IKIBAZO CY’UMWANA WANYU NDUMVA BIDAKWIYE KUGUCA INTEGE NGO MUTERERANE UWO MWANA W’UMUZIRANENGE.NIBA YARABYAWE NASE NA NYINA GITO,WOWE NYIRAKURU KORERA UMUGISHA W’IMANA WEMERE UVUNIKE UBARERE,EJO USHOBORA GUSANGA UWO MWANA MWAHINDUYEB IKIBAZO ARWE UKUBEREYE IGISUBIZO MU BUHE BIKOMEYE.NAHO UWO MUGABO N’UBUNDI NI IMPAMVU YASHATSE YARI ASANZWE ASHAKA GUHUNGA URUGO,NTITWAKWIRENGAGIZA KO HARI ABATINYA IBIBAZO.JYA INAMA N’ABANA BAWE MUSHAKE UBUZIMA,MUREKE UWO MUBYEYI GITO WABATERERANYE.IMANA IZABIBAHERAMO UMUGISHA.IHANGANE

  • uyu ni umusaraba w’umubyeyi,ihangane ntutererane ikibondo kuko nta se nta nyina afite, ni ibiburabwenge. Gusa nawe ukomeze uhendahende umugabo wawe acururuke,kandi se na nyina b’umwana bajye bagufasha mu bushobozi bucye bwabo babishyire ku mutima kuko ni bo bamubyaye.

  • Umva mama.kuba umukobwa wawe yarahuye nibyo byose ntabihe agaciro umtware wawe nawe ati ndagiye yihungije inshingano ze nkumugabo ,rero icyo nakubwira ari umukobwa wawe ari umugabo wawe ndetse nuwo mwuzukuru wawe bose ni ibiremwa by’ imana.senga cyane Yehova usenge ubudatuza umwegere nawe azakwegera.umusabe kugufasha kuva muri ibyo bigergezo urimo.ariko hagati aho umwuzukuru wawe mukomereho ni umwana wawe have wikwikora mu nda umujugunya,niba ari nikibazo cyibyo kurya ibiriye umwe birya 2 kdi numugabo wawe ntumwange cga ngo ujye umutuka kuko dusabwa gukunda abatwanga tubasabira musengere kdi umsabire kuba umunyamahoro anayaharanire kdi Yehova Imana izamugarura aze akomeze inshingano ze. Witinya uko uzabaho kuko ninyoni nindabyo bibaho kdi ntaho bihinga kdi ari ibyagaciro gato nkaswe wowe ufite agaciro kanini cyane mu maso ya Yehova.
    Navuga nti rero komera cyane ku isengesho kdi usenge wizera nuwo mwana umukunde atari uburyarya ibindi Yehova azabigukemurira.Amen

  • Are we! Yemwe bako nimubyarira iwanyu muzajya mubirerera da byoroshye bityo! Ubu iby’ubu byose ni imibare.

  • DORE INAMA NAGUHA RERO, NIBYO UKUNDA UMWUZUKURU ARIKO KDI NTABWO UMUKWE WAWE YAKOMEZA KWANDAGAZA UMUKOBWA WAWE BINE AKO KAGENI, BIGARAGAZA AGASUZUGURO ASUZUGURA SEBUKWE CYANE, ICYAMBERE UMUKOBWA WAWE YARAKUNANIYE IKINDI NTASHAKA GUHINDUKA, IKINDI AKOMEJE GUKURURANA NUMUKOBWA KDI NTAKINT AMUFASHA MUKURERA UMWANA, SO RERO HEREZA UMWANA NYINA NA SE, HANYUMA NAWE UKOMEZE KUBAKA NAWE KUKO NIWOWE UKURURA AMAKIMBIRANE UKOMEJE KWIKURURA KUBIRARA BYABANA.

  • ndabashuhuje mwese abatanze ibitekerezo bitandukanye,gusa icyo nunvise nuka ako wamugani ngo agahwa kari kuwundi karahandurika,kuburyo abenshi bahamije umugabo ko yanze urugo rwe uboshye mwese haruwa rumushingiye!ubwo iyo yiyahura nibwo mwamenya ko afite ibibazo bituma adasinzira?Icya 1/ umukobwa yarananiranye 2/ abyaye indaro 3/ ntambabazi asabye kuko yakomeje gukururana numuhungu 4/ ngo agiye gushaka undi mugabo asize umwana.mwari muzi ko bamwe ba data batari bafite nako kazi ka restaurant?ntibatureze se?ngo nta mikoro!! natware umwana we umugabo atahe,uwo mukobwa utaruhanye uwo yabyaye azamenya ikosa ryari????

  • yewe mubyeyi komeza wirerere abo bana nde tse numwuzukuru wawe imana yabaguhaye izagufasha no kubarere unjye wowe ukoresha imbaraga nubwenge yaguhaye humura bazabaho neza ureke abo babyeyi gito ari umugabo wawe ari uwo mugabo uzarongora umukobwa wawe ari se wumwuzukuru wawe ntarukundo bafi umugabo wawe ndabizi ko kubura umugabo ahari bitoroshye ariko ntampuhwe agira abandi Babura abana bagashakisha nuwo badafite icyo bafpana bakamurera neza nankanswe amaraso y,uwana we koko yewe mureke icyimwaro nikimwica azagaruka wihangana ntamvura igwa ntihite ibintu byose bigira iherezo..

  • irerere umwana iyo nimpano y’IMANA.

  • Mwagiye MUREKE KOSHYA abantu koko, areke urugo rusenyuke umwana afite nyina wakamureze? We se yababwiye ko nta bana afite? Rata mama, icyagukuye iwanyu ntukizi ko ari umugabo akaguha abana ukaba ubafite, wahaye umukobwa wawe umwana akmurera ko yabashije kumutwara mu nda amezi 9 yose none amaze kumenya kugenda nibyo byamunanira? Wowe wimujenjekera mukarume abiganireho nuwo umushaka abatwarane n’umwana. Bangahe se babishobora kandi bikabahira? Wikwereka umugabo ko ushyigikiye umukobwa wawe mu makosa ahubwo umva ibyo akubwira mubijyeho inama Imana nayo izabasanga. Ngaho baza imana yawe icyo wakora muri ibi wumvise.

  • ndumva ugomba guhitamo niba usenya urugo rwawe ukubaka urwumukobwa wawe cg se ugomba kubaka urugo rwawe ibindi ubundi none se ko wishora mubibazo by’umukobwa wawe wisenyera ko nubundi numva yabaye igihomora ukeka ko n’ubundi umwubakira ngo bizakunde naho abavuga nabi, abanenga uriya mugabo hari icyo birengagije, nta bihanga bibiri mu nkono imwe, kandi mu rugo haba umugabo umwe iyo habaye abarenze umwe hari abatanga akanya ku buryo hasigara umwe. naho kuvuga ko ugiye gushaka umukobwa wawe adashaka ko ajyana umwana we umukobwa niwe ugomba kumenya uko azabigenza ntagusigire urubyaro rwe.

  • none se umugabo azahunga kugeza ryari niba atariwe mukobwa afite wenyine nibazana uwu muhungu se azajyahe? azaguma mubuhungiro na kubwirango guma murugo rwawe umugabo azagaruka baca umugani ngo utagegeye ari muto ngo abirwara inzika niyo umukobwa ataza kubyara yarikugenda kdi nta mu yisiraheri uhera muri egiputa uwo mwana azataha ukobizagenda kose ntabwo ari uwanyu kandi yinanirwa umutonzi wayo uwo muhungu ubona nkudashobohye ntabwo aribyo koyashoboye gutera inda uherahe uvugako adashoboye ntabwo aribyo

  • luna ko ngushaka ko mfite ibibazo nki byawe?

  • yooooo ni ikibazo ariko toto cyane . niko nigute uvunga ngo umukwe wawe ntiyabasha kurera umwana yabyaye? niko yakubwiye ?
    nonese ari umwana n’umugabo wawe ugufitiye akamaro ninde?
    umwanzuro
    reka umwana ajye kwase umugabo agaruke murugo rwe maze umwana uzajye umufashiriza kwase.
    Munrakoze

  • Ganira n’umukobwa wawe umwumvishe ko akwiye kuganiriza umugabo wamukunze akamwumvisha ko niba nawe afite abana nta mpamvu yo kumwangira uwe.

  • ngewe igitekerezo naguha wazatumira ise wumwuzukuru wawe ndetse numugabo ugutungiye umukobwa hanyuma numugabo wawe ariwe ise wabana bawe ukabaganiriza kuko ushobora gusanga harikindi kibyihishe inyuma ark uwo mwuzukuru muhe amahirwe yo gukurira mu muryango

  • UWO NI UMUGABO GITO WIGISAMBO MWIHORERE UKOMEZE WIRERERE UWO MUZIRANENGE KUKO NTIWAMENYA KO ATARI MINISTRE CG PRESIDENT W’EJO. UMWANA NI UMUTWARE RWOSE IJANA KU IJANA. OHH BIRABABAJE ESE ICYO KIBONDO YABONYE KIMUCURA? YEWE NI AKUMIRO!! AHUBWO UZABICISHE MU MURYANGO WE UMUGAYE!!!

Comments are closed.

en_USEnglish