*Miliyari 5 zamaze hafi imyaka 2 zitaragera kuri Konti ya BNR, ngo hari abariho bazikoresha mu nyungu zabo *Miliyoni 330 zakererejwe mu ma Banki naho miliyoni 20 zizimirira muri ECOBANK * Mu misoro ya 2014 RRA yakusanyije miliyari miliyari 806 ariko ngo muri raporo bavuze ko bakusanyije 838,4 Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro, (Rwanda Revenue […]Irambuye
Raporo ya Banki y’Isi yo mu cyumweru cyashize, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi, iyi raporo iyobowe n’igihugu cya Ethiopia. Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri 2015 buziyongeraho 7,00%, bukazakura kuri iki kigero muri 2016, mu mwaka wa 2017 bukazazamukaho 7, 50%. Impuzandengo […]Irambuye
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi batangaje ko abayobozi bafite uruhare mu bikorwa byiganjemo imvururu n’ihohoterwa rishingiye kuri politiki bikomeje kubera mu Burundi bagomba gufatirwa ibihano. Uyu muryango wavuze ko nibiba ngombwa uzashyiraho uburyo bwo gukurikirana abagiye bayobora ibikorwa bikomeje kubangamira ikiremwamuntu mu gihugu cy’u Burundi bagakurikiranwa. Ibi bikubiye mu myanzuro yatanzwe […]Irambuye
Irushanwa rya Aitel Rising Stars 2015, ku nshuro yaryo ya gatatu ngo rizatwara ibihumbi 300 by’amadorali ya Amarika nk’uko ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Airtel yabitangarije Umuseke ubwo iyi mikino yaberaga mu karere ka Gatsibo. Iri rushanwa ryatangiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu cyumweru gishize ritangizwa n’amakipe 12 y’abahungu n’andi ane y’abakobwa. Amakipe […]Irambuye
Mu cyumweru gishize itsinda rya Technical Advisory Group ryasuye ikigo cy’ishuri rya Tumba College of Technology mu rwego rwo kugirana inama mu gutegura amasomo hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo. Iri tsinda rigizwe n’abikorera rikaba ritanga inama mu byigishwa kugira ngo amasomo ajyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Eng. Gatabazi Pascal […]Irambuye
Umuryango Acord utegamiye kuri Leta wateye inkunga amarushanwa y’imikino ngororamubiri yabereye mu Karere ka Musanze hagamijwe gutanga ubutumwa bwo gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka. Aya marushanwa yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye y’Abatuye mu Murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Bikara ku kigo cy’amashuri cya Barizo mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), abayobozi bacyo ntibabashije kwisobanura ku byo bavuzweho na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko uretse gukerereza Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta (PAC), Umuyobozi wa RSSB, yitabye atari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, bityo babasubizayo. Umwe mu bakozi ba RSSB yabwiye […]Irambuye
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Gatera James, yagiranye n’Abanyamuryango b’iyi banki ishami rya Muhanga, ku mugoroba w’uyu wa gatanu, yabatangarije ko BK ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ya Miliyari 8 bitewe n’umushinga umunyamuryango yerekanye. Mu ijambo rye Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Gatera James, yagarutse ku byifuzo abanyamuryango b’iyi banki bagiye […]Irambuye
Hashize umwaka, umukinnyi witwa Juan Camilo Zuniga avunnye Neymar Dos Santos ukinira ikipe y’igihugu ya Brezil ndetse na Barcelona yo muri Espagne, hari mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’Isi cyakinirwaga muri Brésil, bakinaga na Colombia. Neymar icyo gihe yasaga n’uhetse ikipe ye ya Brezil ntiyongeye gukandagira mu kibuga kubera iyo mvune, maze mu mukino wakurikiyeho […]Irambuye
Kuri uyu wa 19 Kamena Gen Sejusa yatawe muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ka Jinja i Kampala nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa polisi muri ako gace, Joel Aguma nubwo atasobanuye impamvu nyayo yo guta muri yombi uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni. Gen Sejusa yahoze akuriye inzego z’iperereza muri Uganda […]Irambuye