Mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil muri Amerika y’epfo hasojwe isiganwa ry’amagare rizenguruka uyu mugi. Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yitabiriye iri rushanwa ryatangiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize, iri rushanwa ryasojwe tariki ya 30 Kanama. Ku cyumweru, wari umunsi wa gatanu ari na wo wanyuma […]Irambuye
Nyuma y’umuganda w’igihugu, amabanki atandakanye mu Rwanda binyuze mu mufatanyabikorwa, Western Union (serivisi zo kuhereza no kwakira amafaranga mu buryo bwambuka imipaka), batanze intebe zo mu ishuri 100 ku bigo bya Groupe Scholaire Remera Protestant na Groupe Scholaire Gahanga I, abakoze iki gikorwa baravuga ko iyi ari intangiriro ya gahunda ndende bafite yo kugira uruhare […]Irambuye
Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gusa iki kibazo cyafashe intera ngo kuko byakwiriye intara yose, Ha 400 zimaze gutwikwa n’abataramenyekana. Ibi byahagurukije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bukaba butangaza ko iki kibazo kirimo kwiyongera ngo bikaba biteye impungenge nubwo harimo gushakwa umuti. Abaturage mu karere […]Irambuye
Ubwo hasokaga raporo igaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015, ngo ikizere kirahari ko buzakomeza kuzamuka ku muvuduko wari uteganyijwe. Icyegeranyo gikubiyemo uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubukungu bw’Isi […]Irambuye
Kuri uyu wa 25 Kanama; Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwarekuye by’agateganyo umwuzukuru wa Nelson Mandela; witwa Mbuso Mandela ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 15. Mbuso Mandela w’imyaka 24 akurikiranyweho kuba yarafashe ku ngufu umwana w’umukobwa ku wa 07 Kanama, mu bwiherero bw’abari mu mujyi wa Johannesburg, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga […]Irambuye
Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir, nyuma y’iminsi mike yanze gusinya amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba, noneho yavuze ko kuri uyu wa gatutu azashyira umukono kuri ayo masezerano akarangiza ikibazo cy’impagarara zavutse mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa perezida Salva Kiir ngo azasinya aya masezarano ejo kuwa gatatu mu mujyi wa Juba imbere y’abayobozi b’uyu […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kugenzura imirimo y’ubwubatsi n’ubworozi ikorerwa mu bishanga, abayobozi ba REMA bavuga ko iyi mirimo ifite ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu, kuko ngo uko basatira ibishanga bigabanya ubushobozi bwabyo bwo gufata amazi bikongera ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure. REMA yatangiriye ku guhagarika imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club ikorerwa mu […]Irambuye
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashinyarazi, amazi isuku n’isukura WASAC bwizeza abaturage ko umwaka uzajya kurangira amazi mu mjyi wa Kigali amaze kwiyongera ku buryo bugaragara, mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama ahazwi nka Rwarutabura, uwagiye kuvoma ashobora kumara igicamunsi cyose yazindutse bugacya atarabona amazi. Hari mu ma saa munani z’amanywa, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 21/8/2015 mu nteko rusange yahuje abanyamuryango b’impuzamiryango Pro-femme twese hamwe , uyu muryango watangaje ko ushima intambwe igaragara wateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzane mu muryango nyarwanda, umuyobozi wawo Kanakuze Jean d’Arc avuka ko iyo umugore n’umugabo batanganya uburenganzira bigira ingaruka mbi mu muryango. Iyi nteko yahuje abanyamuryango b’impuzamiryango zigera […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga yiga kuri Demokarasi n’Iterambere ry’Igihugu bya Africa, hagendewe ku murage wasizwe na Meles Zenawi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Perezida Kagame yashimye ubutwari bwa Zenawi, ndetse asaba Abanyafruka kuba umuti w’ibibazo umugabane wabo ufite. Iyi nama yiswe The Meles Zenawi Symposium on Develipment, yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 21 […]Irambuye