Nigeria: Ibisasu byaturikiye Abuja byahitanye abantu 18

Urukurikirane rw’ibisasu byaturikiye ahantu hatatu hatandukanye mu murwa mukuru Abuja byahitanye abantu 18 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Ibisasu bibiri byabanje guturikira mu gace kitwa Kuje, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ku biro bya Polisi, undi yiturikirizaho igisasu mu isoko. Ikindi gisasu cyaturikiye ahahagarara imodoka mu gace kitwa Nyanya. Nta mutwe wigambye iby’iki gitero ariko nk’uko bisanzwe haketswe ko […]Irambuye

Afghanistan: Ingabo za Amerika zarashe ibitaro abaganga 9 barapfa

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) wamaganye bikomeye igitero cy’indege cyagabwe ku bitaro by’uyu muryango ahitwa Kunduz muri Afghanistan. Medecins Sans Frontieres (MSF) yatangaje ko abaganga 9 bishwe muri icyo gitero, abandi bantu benshi barimo abarwayi n’abarwaza ntiharamenyekana umubare w’abapfuye. Iki gitero cy’indege cyamaze iminota 30 kandi ubuyobozi bw’ingabo za Amerika n’iza Afghanistan zafatanyije muri icyo […]Irambuye

Kigali-Buja Live Concert igitaramo cy’Abarundi n’Abanyarwanda

Bwa mbere mu Rwanda hazabera igitaramo mbona nkubone (live concert) kiswe Kigali-Buja Concert gihuriwemo n’Abarundi n’Abanyarwanda, iki gitaramo muri uyu mwaka kigamije guha ikaze abahanzi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu rwego rwo kubereka ko bakunzwe. Iki gitaramo kizabera i Kigali tariki ya 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000. Abahanzi bakunzwe […]Irambuye

Kamonyi: Mu mihigo yaje mu turere 3 tw’inyuma, irashaka gusubira

Nyuma y’aho akarere ka kamonyi kaziye ku mwanya wa 28 mu kwesa imihigo ya 2014/15, ku wa kane kakoze imenyekanisha bikorwa n’abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byahigiwe kugerwaho aho bigeze, Kamonyi yabaga iya kabiri cyangwa iya gatatu mu mihigo irashaka kwisubiza imyanya yayo ubutaha. Abafatanyabikorwa b’aka karere barimo ADRA-Rwanda, CARSA Medicus/ CEFAPEK […]Irambuye

Uko Kamonyi yaje kugabanya ubukene ku gipimo cya 25%

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) bwerekanye ko Akarere ka Kamonyi kagabanyije ubukene ho 25% kavuye kuri 49% muri 2011,  ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko hakozwe byinshi kugira ngo bigerwe. Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’Abanyarwanda bwa NISR bwashyize Akarere ka Kamonyi ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’igihugu, mu cyiciro cyo kugabanya ubukene. Umuyobozi […]Irambuye

Ihanganire aho Imana yagushyize kuko niho ibisubizo bizagusanga

Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi” [Matayo 2:11] Twese tuzi ko Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka kuko yabuze ahandi, ariko igitangaje ni uko abanyabwenge bahamusanze bazanye amaturo y’Abami. Hari Abami bibera mu biraro (mu bigeragezo) ariko kuba uri mu bibazo ntibikuraho […]Irambuye

Ubusesenguzi: U Burusiya na USA bishobora gukozanyaho muri Syria

Ba Minisitiri b’ingabo muri Leta zunze Ubumwe za America n’uw’U Burusiya barahura mu biganiro by’imbona nk’ubone “bidatinze bishoboka” kugira ngo hirindwe koi bi bihugu byombi byasakirana mu gihugu cya Syria, nk’uko umwe mu badiplomate yabitangarije BBC. U Burusiya bwatangaje ko bwarashe misile 20 ku nyeshyamba buvuga ko ari iza ‘Islamic State’ (IS) kuri uyu wa […]Irambuye

Rwanda: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibiryo bifite intungamubiri

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushora imari mu bikorwa byo kubaka uruganda ruzatunganya ibiryo bikize ku ntungamubiri, uyu mushinga izawufatanyamo n’ikigo Africa Improved Foods Ltd (AIF); mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abatuye akarere kurya neza by’umwihariko abakene. Africa Improveed Foods Ltd ni ikigo gihuriwe n’ibindi bigo aribyo Royal DSM, FMO, DIAF na IFC. Mu itangazo Ikigo […]Irambuye

Kaminuza zirasabwa gushyiraho amahirwe yateza imbere urubyiruko

Ku wa gatatu muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (UTB) yahoze ari RTUC, habereye amarushanwa hagati y’abanyeshuri ba barwiyemezamirimo ndetse n’abacuruzi bagera kuri 60, muri bo 15 babashije gutsinda bazahabwa inkunga y’amafaranga mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yakanguriye abari bitabiriye iki gikorwa umuco wo kwihangira imirimo […]Irambuye

U Burusiya bwamenyesheje Amerika ko bwatangiye kurasa kuri IS muri

Uburusiya bwatangaje ko indeje zabwo z’intambara zatangiye kurasa ku barwanya b’umutwe wa Leta ya kisilam (Islamic State, IS) urwanya ubutegetsi buriho muri Syria. Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo indege zigomba kurasa ku hantu hose hari ibirindiro by’uyu mutwe, ku mamadoka yawo ndetse no ku bubiko bw’intwaro n’ibikoresho n’inzira z’itumanaho ryabo. Ngo ibyo bitero byatangiye kugabwa […]Irambuye

en_USEnglish