U Burusiya bwamenyesheje Amerika ko bwatangiye kurasa kuri IS muri Syria
Uburusiya bwatangaje ko indeje zabwo z’intambara zatangiye kurasa ku barwanya b’umutwe wa Leta ya kisilam (Islamic State, IS) urwanya ubutegetsi buriho muri Syria.
Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo indege zigomba kurasa ku hantu hose hari ibirindiro by’uyu mutwe, ku mamadoka yawo ndetse no ku bubiko bw’intwaro n’ibikoresho n’inzira z’itumanaho ryabo.
Ngo ibyo bitero byatangiye kugabwa nyuma y’isaha imwe bamaze kubimenyesha Leta zunze ubumwe za Amerika.
Gusa ku bitero by’indege z’U Burusiya, Amerika yatangaje ko aho barashe nta birindiro bya IS bihari n’uyu mutwe wabyemeje.
Ibi bitero bigabwe nyuma y’uko inteko ishinga amategeko y’U Burusiya isinye itegeko riha ububasha ingabo z’icyo gihugu bwo kujya kurwana mu bindi bihugu.
Gusa umuvugizu w’umukuru w’igihugu yatangaje ko muri Syria nta ngabo z’U Burusiya zizoherezwayo, ahubwo ngo bazatanga ubufasha bwo mu kirere.
Yanongeyeho kandi ko ibi bitero by’indege ari ubufasha Perezida Assad wa Syria yari yasabye mugenzi we Vladimir Putin.
Amerika n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi byakomeje gushaka ko Assad ava ku butegetsi ariko akomeza gukingirwa ikibaba n’U Burusiya.
Amerika ikaba yatangaje ko izakomeza ibikorwa byayo byo kurwanya uyu mutwe wa IS zititaye ku bikorwa by’U Burusiya.
Reuters
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
iriya ntambara tugize imana yazarangira biriya bihangange bidakozanyijeho
Bikozanyeho nta kibazo wenda baba barangariye hariya Afurika ikabigobotora!
Haha!!!!!! Aho Uburusia n’Amerika ntibakozanyaho Isiyose Ikaka umuriro nugusenga twashira
Comments are closed.