Digiqole ad

Uko Kamonyi yaje kugabanya ubukene ku gipimo cya 25%

 Uko Kamonyi yaje kugabanya ubukene ku gipimo cya 25%

Ubuhinzi by’umwihariko ubw’umuceri buri mu byatumye ubukene bugabanuka mu Karere ka Kamonyi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) bwerekanye ko Akarere ka Kamonyi kagabanyije ubukene ho 25% kavuye kuri 49% muri 2011,  ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko hakozwe byinshi kugira ngo bigerwe.

Ubuhinzi by'umwihariko ubw'umuceri buri mu byatumye ubukene bugabanuka mu Karere ka Kamonyi.
Ubuhinzi by’umwihariko ubw’umuceri buri mu byatumye ubukene bugabanuka mu Karere ka Kamonyi.

Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’Abanyarwanda bwa NISR bwashyize Akarere ka Kamonyi ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’igihugu, mu cyiciro cyo kugabanya ubukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yatangagirije Umuseke ko mu mwaka wa 2011 bari bafite ubukene mu Karere ke bwari ku gipimo cya 49%. Akavuga ko iyo mibare yari hejuru cyane, bisabya ko bashyiramo ingufu kugira ngo babashe nibura kuyigabanya kuko yari ibangamiye imibereho y’abaturage.

Rutsinga avuga ko mu by’ibanze bahereyeho bagerageza kugabanya ubukene, harimo kwegereza umubare munini w’abaturage umuriro w’amashanyarazi, gushyira abatishoboye muri gahunda zinyuranye zibateza imbere cyane cyane ‘VUP’, gahunda ya Girinka, n’ibindi,  ibyo byose ngo bikaba byari gushakira imirimo abaturage.”

Rutsinga akavuga ko kuba barabashije kwigizayo ubukene ku gipimo cya 25%, ubu bakaba basigaranye abakene 24% gusa, ari ikimenyetso ko n’ibyo batari bageraho bishoboka. Ku rwego rw’igihugu abakene bageze kuri 16%.

Yagize ati “Imbaraga nyinshi twazishyize mu bikorwaremezo no m’ubuhinzi bw’umuceri kuko ibishanga byinshi muri aka Karere ntabwo byari bitunganyijwe, kuri ubu hafi ya byose bihingwamo umuceri.

Mu nama yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda), Murangwa Yusuf Umuyobozi mukuru wacyo, yavuze ko mu kugabanya ubukene Uturere 7 two muri iyi Ntara y’Amajyepfo dukwiye gufatira urugero rwiza ku Karere ka Kamonyi, ndetse n’utundi turere twabonye imyanya y’imbere mu kugabanya ubukene.

Usibye kugabanya ubukene Akarere ka Kamonyi kandi kagabanyije ubukene bukabije ku gipimo cya 6%, kakaba karavuye ku ijanisha rya 23% mu myaka ine ishize. Naho mu birebana n’umuriro w’amashanyarazi abaturage bari bafite amashanyarazi bakaba bari bageze kuri 2% guhera mu mwaka w’ 2011, ubu bageze kuri 13%. Mu bukungu imisoro yakusanyijwe yavuye kuri Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, igera kuri Miliyoni 900.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Kamonyi

en_USEnglish