*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka *United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza, *STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto, *Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo […]Irambuye
Abasirikare 50 bakomoka muri Afurika y’Epfo (South Africa, S.A) bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbyi zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO bazacyurwa bahite bagezwa imbere y’inkiko. Aba basirikare bashinjwa ibyaha byo gukora ibihabanye n’amabwiriza y’akazi nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo. Umuvugizi w’ingabo muri iki gihugu yatangaje ko bari […]Irambuye
I Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri, habaye inama yo gusobanurira abacuruza imiti (Pharmacists) bikorera n’abandi ibikorwa byo kugeza imiti ku isoko bireba harimo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuzima n’iy’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, iby’uko ibihugu bitanu bya EAC bishaka guhuza amabwiriza agenga imiti n’akamaro bifite. Abari muri iyi nama yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa […]Irambuye
Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa. Mu nkuru yacu […]Irambuye
Mu gihe impanuka zikomeye zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu cyane cyane mu mihanda yo mu ntara, mu karere ka Kirehe hatangijwe ukwezi kwahariwe kubahiriza amategeko y’umuhanda abantu barengera ubuzima, ubuyobozi bw’akarere bwibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda kwiyahura bagendera ku muvuduko ukabije, busaba n’abagenzi kwibutsa ababatwaye kwirinda umuvuduko ukabije mu gihe babonye bagenda cyane. Mu gihe hirya […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’amagare ikubutse mu mukino nyafurika aho yegukanye imidari ibiri, ikomeje kwitabira amarushanwa menshi hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwitegura Tour Du Rwanda, ubu abasore b’u Rwanda bagiye kwitabira isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire ‘Tour de Côte d’Ivoire 2015’. Ikipe igizwe n’abakinnyi batandatu niyo irerekeza muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa kane tariki […]Irambuye
Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame. Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri […]Irambuye
Uyu mukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani, Hidekichi Miyazaki yanditse amateka ku Isi ubwo yavudukaga mu ntera ingana na m 100 ku bantu bakuze barengeje imyaka 100. Aha hantu Mzee Hidekichi yahirutse mu gihe cy’amasegonda 42,22 mu marushanwa yaberaga mu mujyi wa Kyoto. Arangije kwiruka, uyu musaza yatangiwe kwigamba kuri nomero ya mbere mu kwiruka iyi […]Irambuye
Mu cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage mu Rwanda (Rwanda Poverty Profile Report 2013/14), bigaragara ko hari intambwe iterwa mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, haba mu kugabanya imfu z’abagore babyara, abana batoya gusa Leta iracyafite akazi gakomeye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye, ikizere kitezwe muri gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II). Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza […]Irambuye
Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ i Mburabuturo barasaba Minisiteri y’Uburezi ngo ibakurireho amasomo n’ibizamini bitangwa ku munsi w’isabato (Ku wa Gatandatu) kuko ngo abenshi muri bo basibizwa, abandi bagacikiriza amashuri. Mu mwaka ushize abarenga 60 bacikanywe n’ibizamini bityo bagomba gusibira. Hakizimana Alphonse uhagarariye abanyeshuri b’Abadivantisiti muri iyi Kaminuza yavuze […]Irambuye