Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000, mugatarama kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00/ 6h00 p.m) kugeza saa tanu z’ijoro (23h00/ 11h00 p.m). Umuhanzi King James watwaye PGGSS II na Ninteretse Christian watwaye PRIMUSIC mu gihugu cy’U Burundi baraba bakereye kubasusurutsa n’abandi bahanzi […]Irambuye
*Abamushinjuye ni abagororwa bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bakoze muri Jenoside, *Twahirwa yabaye Bourgmestre wa Sake, abaharokokeye bamushinja uruhare muri Jenoside, *Umutangabuhamya Habinshuti wamushinje mbere ko bakoranye ibyaha muri Jenoside, noone yavuze ko yabwirizwaga ibyo avuga, *Habinshuti yasabye Imana n’Ubutabera imbabazi ngo kuko ibyo yabeshye byatumye Twahirwa ishinjwa ibyaha ‘atakoze’. Kuri uyu wa gatanu tariki ya […]Irambuye
Umuryango witwa ‘Society for Family Health (SFH), wita ku by’ubuzima waneze abantu bacuruza udukingirizo ariko bakaba batadushyira ahagaragara bigatuma abaturage batagira imyumvire yo kudukoresha bikongera ubwandu bwa SIDA, ngo itangazamakuru rigomba gukora inkuru z’ubuzima zicukumbura ibibazo bihari. Mu kiganiro uyu muryango SFH watanze mu mahugurwa y’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira 2015, wavuze ko […]Irambuye
Ubwo yari amaze kugira ibiganiro na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Ali Idi Siwa yabwiye abanyamakuru ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda uzira amakemwa ‘Excellent’, naho Makuza asanga nta zibana zidakomanya amahembe. Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yavuze ko yari aje muri Sena mu rwego rwo kwimenyekanisha kuri Perezida wa […]Irambuye
Urubyiruko ruturuka mu bihugu 34 bya Afrika rurimo guhabwa amasomo arebana no kwihangira imirimo, NISHYIREMBERE Donat Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko avuga ko hari bamwe mu rubyiruko batari batinyuka kwihangira imirimo. Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu yahuje urubyiruko rwo mu bihugu 34 byo ku mugabane wa Afrika rurarebera hamwe […]Irambuye
Nshuti bavandimwe ba Umuseke mbanje kubasuhuza, ndi umusore ukiri mutoya narangije kwiga kaminuza vuba aha, ndi umukozi wa rumwe mu nzego z’umutekano mu Rwanda. Ndabasaba inama ku kibazo cyo mu muryango, mu by’ukuri, umubyeyi wanjye (data) sinigeze mu menya mu bwana bwanjye. Narerewe kwa sogokuru (umubyeyi wabyaraga mama), ndahakurira njya kwiga ndarangiza mbona akazi ubu […]Irambuye
Bamwe mu barimu bo mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba babangamiwe n’uko abana batagihabwa igihano cyo kwirukanwa igihe gito ku ishuri bazazana n’umubyeyi (week end), ababyeyi bo bagasanga iki gihano kidakwiye ku munyeshuri, ariko Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko icyo gihano kitigeze kivaho igihe umwana yakoze ikosa ritakwihanganirwa. Minisiteri y’Uburezi iravuga ko kwirukana […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (University of Kigali ) bwatangaje ko nta kibazo iyi kaminuza yigeze igirana n’Inama y’Igihugu y’Uburezi (Higher Education Council) ishinzwe kugenzura niba kaminuza zujuje ibisabwa ngo yemerwe n’amategeko. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze ryari ryabujijwe gutangira kwigisha bitewe na gahunda ya Leta […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 6 Ukwakira Urukiko rwanzuye ko Mugesera n’Umwunganizi we mu mategeko nta mishyikirano bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera nk’uko babitangaje, rwahise runategeka ko Urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa kandi Me Rudakemwa agakomeza kunganira […]Irambuye
Ku wa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015 abagororwa babiri bapfiriye kwa muganga nyuma yo kunywa kanyanga, Gen Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yavuze ko ababajwe n’iki gikorwa, amakosa ayashyira ku bari bashinzwe kurinda izo mfungwa. Ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize, ahagana saa munani z’amanywa abagororwa 15 bo muri Gereza ya Gasabo bagiye kuburanira […]Irambuye