Digiqole ad

SFH yanenze abanyamakuru kudashishikazwa n’inkuru z’ubuzima

 SFH yanenze abanyamakuru kudashishikazwa n’inkuru z’ubuzima

Umuyobozi wa SFH aganira n’abanyamakuru yabasabye gukora inkuru z’ubuzima

Umuryango witwa ‘Society for Family Health (SFH), wita ku by’ubuzima waneze abantu bacuruza udukingirizo ariko bakaba batadushyira ahagaragara bigatuma abaturage batagira imyumvire yo kudukoresha bikongera ubwandu bwa SIDA, ngo itangazamakuru rigomba gukora inkuru z’ubuzima zicukumbura ibibazo bihari.

Umuyobozi wa SFH aganira n'abanyamakuru yabasabye gukora inkuru z'ubuzima
Umuyobozi wa SFH aganira n’abanyamakuru yabasabye gukora inkuru z’ubuzima

Mu kiganiro uyu muryango SFH watanze mu mahugurwa y’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira 2015, wavuze ko inkuru z’ubuzima ziba zikenewe n’abaturage benshi.

Ikibazo cyo kudakoresha agakingirizo, abayobozi ba SFH bavuze ko abacuruzi b’udukingirizo batajya badushyira ahagaragara mu maduka, byakubitiraho n’uko abaturage batinya gusaba utwo dukingirizo, bigatuma abantu barushaho gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ibi ngo byakabaye zimwe mu nkuru abanyamakuru bakwiye gukora bigafasha igihugu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ntaganira Cyrus ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri SFH yagize ati “Ibura ry’udukingirizo rishobora guterwa n’uko abaducuruza batadushyira ahagaragara.”

Umuyobozi wa SFH, Manasseh Gihana Wandera, asaba abanyamakuru gucukumbura inkuru nk’izi zirebana n’ubuzima bakazigeza ku baturage.

Yagize ati “Hari ikigero cy’imyumvire abaturage batarageraho mu bijyanye no kuboneza urubyaro, kwirinda icyorezo cya SIDA, Malaria n’izindi ndwara, turasaba itangazamakuru gucukumbura inkuru zijyanye n’ubuzima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, na we yashimangiye ko abona itangazamakuru rikwiriye kuva muri politiki, rikavuga no ku buzima.

Ku rundi ruhande, abanyamakuru bavuze ko hakiri aho inzego z’ubuzima zitaborohereza kubona amakuru, ngo zitwaje ingingo z’itegeko ribasaba kugirira ibanga umurwayi.

Society for Family Health uravuga ko nubwo wageze ku ntego yawo muri uyu mwaka, yo gutanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 16, ngo hakiri benshi badukeneye.

Uyu muryango uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukora ubukangurambaga ukanatanga ibyangombwa byo kwita ku buzima n’isuku n’isukura, wumvikanye na Leta y’u Rwanda uburyo bwo korohereza abaturage kwirinda kubyara indahekana, SIDA, Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke.

Mu mahugurwa abanyamakuru basabwe kutabogamira ku nkuru za politiki gusa
Mu mahugurwa abanyamakuru basabwe kutabogamira ku nkuru za politiki gusa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mujye mukoresha abanyamakuru babyigiye cg se niba barabyize muhore mubibutsa inkuru yuzuye ibyo ibomba kuba yujuje.Iyi iragaragara ko ari publicites aho kuba inkuru.Nonese aya mahugurwa yabereye he? hari aho bigaragara muri iyi nkuru?nonese uwo usaba abanyamakuru gukora inkuru zúbuzima akanabanenga,asanze ntz zikorwa \? we afite uburenganzira bwo kunenga ibyábandi bakora?
    Murakoze mureke igitekerezo cyange giceho uko.

  • Yes ibyo uvuze bifite ishingiro Enok. Inkuru yuzuye igaragaza inkomoko n’ibiyiranga bifasha uyisoma kumenya isura nyayo y’ibyabaye nta rujijo. Ibiganiro byagiriwe abanyamakuru byabereye kuri Hill Top Hotel i Kigali. Mu byatangajwe n’uhagarariye SFH na MHC, bombi bagarutse ku ruhare itangazamakuru rifite mu guha agaciro amakuru yerekeye ubuzima si ukubanenga nk’uko umutwe w’iyi nkuru ubisobanura

Comments are closed.

en_USEnglish