Digiqole ad

Data yamenye nkuze none ubu ankeneyeho ubufasha

 Data yamenye nkuze none ubu ankeneyeho ubufasha

Young man with hands clasped together

Nshuti bavandimwe ba Umuseke mbanje kubasuhuza, ndi umusore ukiri mutoya narangije kwiga kaminuza vuba aha, ndi umukozi wa rumwe mu nzego z’umutekano mu Rwanda.

Ndabasaba inama ku kibazo cyo mu muryango, mu by’ukuri, umubyeyi wanjye (data) sinigeze mu menya mu bwana bwanjye.

Narerewe kwa sogokuru (umubyeyi wabyaraga mama), ndahakurira njya kwiga ndarangiza mbona akazi ubu mbayeho neza nta kibazo gikomeye cyane mfite mu bijyanye no kubaho.

Mama yantaye ndi mutoya kuko amakuru ambwira ko yananijwe bikomeye n’uwari data, bakimara kubana, amushakiraho undi mugore.

Ubwo undi yahisemo gusubira iwabo, ariko igihe kiragera maze gukura aransiga yigira mu mujyi gushakisha ubundi buzima, nsigara nderwa na sogokuru.

Umubyeyi wanjye yariryaga akimara, nta munsi n’umwe nabonye data kuva ndi mutoya kugera narangiza kwiga, nta kintu na kimw eyamfashije mu buzima.

Mu minsi ishize, nagiye kubona mbona umuntu w’umugabo aje aho nkorera ambwira amazina ye, arangije arambwira ngo ni jyewe so!

Nta kindi nakoze narebye uwo mugabo, numva umujinya urazamutse ariko ndihangana kuko bwari ubwambere mubonye, ndamubwira nti ‘Igendere, urakoze.’

Bavandimwe musoma Umuseke, n’uyu munsi sindabasha gufata icyemezo cy’uko nzabigenza, mpra mbitekerezaho kuko akababaro uwitwa data yanteye numva nta mbabazi akwiye.

Uyu mugabo nabonye yaba ariwe data cyangwa atari we kuko sinitaye ku byo kumumenya, nabonye ari umuntu ubayeho mu buzima bubi kuburyo yaba yarashakaga kunyimenyekanishaho kugira ngo ntangire kumufasha.

Ubu ntarampamagara ngo ambwire ukuri n’icyamuteye guta mama nanjye bikangiraho ingaruka, ariko numva nta bisobanuro byabasha kunyumvisha icyo ambwira.

Nshuti bavandimwe rero ndabasaba kugira ngo mumpe inama kuri iki kibazo n’uburyo nakitwaramo, murakoze.

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Nshuti reka mbanze kwihanganishe, abantu bikigihe baragoye ukize bo baraza ashobora kuba ari so ariko yibutse kugushaka umaze kubona akazi,nibwose amenye ko hari umwana yabyaye indi myaka se tuvuge ko yari yarabuze amakuru yawe,uwo arashaka amafaranga pe birumvikana

    • Muvandimwe ndakumva birababaza pe, nanjye ndi wowe umujinya urenze urugero wanyica,kuko biteye agahinda, ariko kimwe cyo nabonye kibi cyo kugira umujinya ni uko ari wowe uba wiyikoreza umutwaro,umujinya uravuna mu mutima sana,kuburyo ubura amahoro.nibuka ijambo Yesu yavuze ngo nitutababarira na Data wo mu ijuru ntazatubabarira, ibi bintu numvise ko ari byo koko,kuko iyo ntababariye umuntu bindya mu mutima igihe cyose,akaba arijye ubura amahoro,nasenga nkumva ntibijyenda nyamara wenda uwo narakariye yiturije ntaribi, nabonye ko koko iki kintu cyatuma nanjye Imana itambabarira kuko nanjye ntaba nibabariye (kubabarira nabonye ko ari ukwibabarira njyewe ubwanjye,kuko mpita numva nduhutse mfite amahoro mumutima,ndetse nkasabana n Imana nishimye ntakinshira urubanza. nawe rero nakugira inama yo kumenya niba koko uwo ari so (wasanga ari nuwabyihimbiye kuko aziko utazi so,ati reka mbyiyite murye ifaranga) rero mwaganira ukumva ndetse niba hari ahandi wakura andi makuru nko kwa mama wawe,etc ukayashaka kugirango ubyemeze neza,cg ukaba wanakoresha DNA test,ubundi nusanga ari we koko uzasabe Uwiteka agushoboze kumubabarira,niwe wenyine wagushoboza kuko ntibyoroshye,ariko nkuko bisanzwe Uwiteka nta kifuzo cyacu asubiza inyuma,kandi nawe ubibwire umutima wawe ko ugomba kubabarira so( kuko burya nabonye ko icyo umuntu abwiye umutima we akakishyiramo ugikora da,bihita binyibutsa ijambo Uwiteka yabwiye gahini ati gahini we ibyaha urabitegeka,bisobanuye ko Imana koko yaduhaye imbaraga zo kubitegeka. ntibyoroshye kumubabarira ariko birashoboka nanone,urebe ibyo wagezeho byose wibuke ko Imana yaguhaye undi so (sogokuru) ngo akwiteho,byose biberaho kutwigisha no kugirango tumenyeko Imana yonyine ariyo idufite mu biganza byayo bityo nta muntu numwe wahindura destiny Uwiteka yaguteganyirije, uwo muntu nabura mu buzima bwawe Uwiteka azahagurutsa abandi bakwiteho,njye ubu namenyeko nta muntu numwe wankorera ikibi ngo mvuge ngo kuko wankoreye ibi niyo mpamvu ndi aha mwange,nabonyeko ari ukwiruhiriza ubusa,kuko icyo nzaba cyo ntaho kijya nkabona ko ibyo byabaye kugirango ninge,kuko nzirikana ko nta habi ntajyera kandi nta na heza ntajyera, kuko ubwo Imana iri muruhande rwanjye ntacyo naba,nagera habi ari sinahahera ,kandi kuhatinda siko gusigarayo.

      ibi biramfasha cyane muri ubu buzima kuko nshyira Imana imbere ubundi nkakora icyo numva ngomba gukora ngo mbe muri destiny Imana yanshyiriyeho,najye nabuze ababyeyi nkiri muto cyane,ababishe bamvanye amata mu kanwa,ariko Uwiteka yampaye abandi bandera none ngeze aho nirera ubu kandi ndishoboye.abanyiciye ababyeyi nibo bagome bambere kuri jye muri iyi si batumye ababyeyi batambera mu buzima ,ariko kandi narabababariye nta deni ryo kubabarira mbafitiye bintera gutuza mu mutima,kkuburyo ubu mpuye nabo ntabura kubagirira neza baramutse bankeneyeho ubufasha.

      nawe nakugira inama yo kubabarira kuko niwowe ubohoka bwa mbere mbere y uwo ubabariye kandi ni numugisha kuko uba utsinze ijwi rikongorera kutababarira kandi ntahandi rituruka atari kuri shaitwani ,kugirango nyine agukure muri mood y umunezero wo mumutima ugira igihe nta mihari ufitanye n umuntu numwe

  • ihangane rwose ariko ntiwamera nkawe wamufasha kuko ntawanga umubyeyi we nubwo we yakwanze ariko banza umenye nimba koko ari so nurangiza umugaye ariko umutabaye koko aragukeneye cyane

  • Niba so ntuzamwirengagize , uzamugaye ariko ntazagupfane n’inzara , kandi kumufasha nibyo bizatuma nawe yigaya kurusha uko wamwirengagiza. Yabaye nkwa wundi wanga agakura akaba umutavu , ariko agiye kwigishwa n’amateka.

  • Mukundire gusa ko muhuje amaraso ;niwe waguhaye ubuzima ; kandi ntawamenya neza icyatandukanije ababyeyi bawe nyoko ashobora nawe atarakubwiye ukuri kose .Mukunde umusazishe neza azapfe yicuza ibyaha yagukoreye

  • Simvuze ngo amwiturinabi ariko na none kumugira se uko byakagomye nugushyigikira ubusambo nubuhemu. Nzi benshi bahemukira abagore barangiza ngo umwana nakura azizana. Uzamuhembure nkuko wabikorera undi wese ariko ntuzamuhe umwanya wo kukumenyera.Uwavutse ali selfish (egoiste) arinda yihirika aruko nyine. Wazasanga ategereje ko ugira icyuba ngo asesekare kuburanya sogokuru (ariwe na so mubyuku ri)ngo arashaka imitungo yumuhungu we.

  • Kuba yaraje kukureba yambaye nabi cg ameze nk’ umuntu ubabaye nibyo bikwemeza ko adafite cash! Niki se kikubwira ko adashobora kuba yarabyikoze kugirango arebe uko nawe umwakira? None se wowe iyo uzakumenya so nkuko ukuze ugasanga ari umuntu ukize ntabwo wari kujya kumureba? Ibaze nawe.

  • Kuba So yarataye nyoko sinabitindaho cyane kuko utazi icyo bapfuye ntiwigeze wumva icyo bombi babivugaho!! Ariko rwose ikosa ryo kutakwikoza ryo riragayitse kandi riragoye kuribabarira!! Erega kutumvikana nuwo mwashakanye ntibivuze no guhita ureka inshingano za kibyeyi!!! Uwo mwashakanye yakunanira ariko ukaba hafi y’abana mwabyaranye!!Ubwo rero nubishobora uzamubabarire nibikunanira uzabyihorere ntitukigire abamalayika cyane ngo dukabye!! Naho rero rwose Kanyarwanda umubyeyi wawe naho yakira ate atarakwitayeho ntacyo aba avuze kuko njye nzi uwaje kwibwira umwana we amaze gukura kandi ari umukire ngo ashaka kumuraga kubyo yari afite umwana aramusubiza ngo ucyo yari amukeneyeho bwa mbere ni umurage w’urukundo ngo ibindi nabyigumanire nuko birangira bityo

  • muvandi ukeneye inama yanjye wagamagara:0783109162/0722109162.ihangane.

    • Niba udashoboye gutanga inama hano wikwirirwa utanga izo telephone zawe kuko atazaza kukwirukaho,jye ndabona nta n’inama ufite na gato,uri umuteshamutwe gusa

    • YASABIYE INAMA KURUBUGA NIHO TWESE DUHURIRA,NTAZO KURI TELEPHONE AKENEYE.ZITANGE NIBA UZIFITE,MURAKOZE

  • sha mbanje kukwihanganisha kuko nanjye ibyo uvuga mbyambayeho ndamubabarira;ariko inama nakugira nuko nawe wakwihangana ukamubabarira nanakimwe urebyeho kandi uzaba ukoze cyane ni mana izaguha umugisha muvandi

  • Nje inama naķuģira:
    Ikibazo cawe ntaco nagize mu buzima kuko nakuranye ababyeyi bombi.
    Ariko nakubwira ko nagiye mbana n’abantu benshi bahuye n’ikibazo gisa n’icawe,
    1)Kuri wowe simbizi ariko abo namenye bose batazi ba se baba bafite vide muribo ikeneye igisubizo. Muribo hari n’abamaze kwihebura kuko batekereza ko uwo mubyeyi yaba yaramaze gupfa, bavuga bati iyo apfa mûbonye vyari gutuma nubwo yaduhemukiye.
    Aha rero nka gusaba yuko uba positif ugashima Imana ko yamurinze ukaba washoboye kumumenya nimba ariwe v y’ukuri.
    2)Ikindi kibazo gikunda kugaragara n’impamvu uyo muvyeyi aba yarataye umuryango haciye igihe bikamunanira kwihana no guca bugufi ngo agaruke. Nta shuli yo kuba umu papa ibaho.Ibintu byînnshî birebana n’ubuzima haroho tubimenyera kumafuti yacu canke y’abandi.
    Ikintu kizima twabikuramo nuko bavuga bati :”Ntawigana uwo agaye “.Bivuga ko kwereka umuntu ko wamunenze,uramuruta ukamugirira ineza atari yiteze urevye yagukoreye .
    3)Kubona yubahutse akaza kugushakisha nabyo bisaba courage idasanzwe.Birashoboka ko ageze aho yumva nawe ko ya vide yasiga hageze yuko ayugara. Ndatekereza ko yarazi ko ubaho ninayo mpamvu yagushaķishije aka kubona.
    4)Birashoboka kandi ko yatinya kukwiyereka kukubura ico yakumarira. Nkuko nabivuze ama choix menshi tuyakora mumakosa ariko bikaduha inyigisho canke abandi bakatwigiraho.
    5)Inama mbona yihutirwa nuko utoca wigira igitangaza ngo nuko peut être wibeshejeho ngo niyo mpamvu aje.
    Nzi ko kûbyakira bisaba courage n’umwanya.Itegure neza uzamushake muvugane neza utamußhinja kuko ntaco vyahindura.Bizatuma uhakurira,uhakura inyigisho zizafasha abandi.Uzahigira ibintu byinshi.Wihangane abe ari we umubera u mubyeyi aho we atabishoboye.
    6)Ico narangirizaho ni kukwibutsa inama nziza cane tugirwa n’ijambo ry’Imana. Usome muri Exode 20, 12; Deutéronome 5,16; Deutéronome 27, 16 na Ephésiens 6,2.

  • Ihangane muvandi ndumva hari ibyo tujya guhuza, gusa ntuhengamire kuri nyoko cyangwa so gusa bose ubashime kuba bataratumye urerwa na mukaso niba hari ubuzima bubi bubaho ni ukurerwa na mukaso, njye narezwe na mu kadata ariko bibaye amahitamo nari guhitamo ko data yari kunta, data ndamushima cyaneeeeee kuko ntacyo atankoreye ariko urabizi ko abagabo baboneka mu rugo gake ubwo nkaba mbonye nk’u rwibwa ya boneye ku mugezi aho data apfiriye narinzi ko Mama azangeraho kuko urupfu rwa data yararumenye ntiyigeze angeraho nawe rero aho amenyeye ko ntakiri wa mwana wo gufashwa ahubwo ko nanjye natanga ubufasha nibwo yibutse ko naba ndi umwana, ihangane nubishobora uzamufashe usibye ko njye nananiwe kumubabarira.

  • Uzagende babapime nusanga amaraso yanyu ahuye, ariso koko umubabariwe rwose wibanire naso wakubyaye amahoro ntawudakosa kandi Imana itubwira ngo tubabarirane cg tubabarire uzahite umubabarira rwose mwibanire neza.

  • Wowe ugize amahirwe araje hari nabatazi Nina baravutse nka Yezu. Ese Wabara inshuro ucumura Imana ikakubabarira? Mubabarire byibura nawe ugire amahirwe yo kuvuga PAPA mubuzima

  • Babarira umubyeyi wawe muvandi. N”abishe abantu barababariwe!!

  • Uwo musaza yagize neza kuza kukureba rero shaka nyoko akubwire neza ko ari so koko hanyuma ba umugabo ntumere nka so ushake uko wabahuza muganire niyo wenda bitagishoboka ko babana simbizi uko bimeze, hanyuma uzafata papa wawe mwicarane mwembi gusa akubwire ukuri kwibyabaye , uzahava wamenye icyo gukora .
    kandi umubyeyi numubyeyi ahubwo shaka uko wamukiza iyo nzara azagusigira umugisha wakibyeyi kuko ntawundi so uzabona kurino si!! gerageza nkumuntu wize.

  • Wowe ugira amahirwe ko ukimufite, kabone nubwo yaba yaragize impamvu zatumye akwirangagiza !!!! Amaraso ngo “aranuka” !!! Niyo yaba akennye ate, arwaye cg yaracitse amazuru, aracyari so wakubyaye !!!! Kumwihakana no kutamufasha, ntacyo bizakumarira kabone nubwo wowe umeze neza ukaba uzanatunga nk’ ibya “Mirenge wo ku Ntenyo”, nutamufasha uzarinda upfana icyo cyasha ku gahanga , yewe nta n’ amahoro uzigera ugira !!!! Dore ahubwo inama nakugira : shakisha umunye nyoko aho yaba ari kuko ashobora no kuba yandaraye mu gihe wowe wiratana ayo mashuli n’ akazi keza ufite !!! Mushake rwose, ndetse umuhuze na so ukubyra, mbese ube umuhuza wabo bombi !!! Bombi bazagira isoni zibyo bagukoreye ukiri ikibondo, ariko kubabera umuhuza ukanabafashiriza hamwe bizaguha amahoro, umunezero n’ ubukire k’ umutima ndetse n’ ubw’ ibintu !!!!!! Gira ibambe, ca inkoni izamba, kuko nutagirira izo mpuhwe So na Nyoko , nta wundi uzazigirira kandi nawe Uwiteka ntazo azakugirira !!! Ahubwo umujinya w’ Uwiteka ntiwazawukira !!!
    Gira amahoro

  • nshuti njye ntuye kampala ariko mpuje amateka nawe.so ntuzamubabare,gusa ujye umufasha kuko umugisha tuwukura kubabyeyi,kandi nagaruka yiyita so uzamubwire uti”data ni nyogokuru”.

    • Ntugahitiremo umuntu ibitamuhesha amahoro !ikibigaragaza ni uko ubuyatangiye kuyabura kuko kutababarira ni ikintu kibi kuko ni wowe ubihomberamo nzi neza ko yatse ubufasha amaze iminsi adasinzira igisubizo nta kindi ni ukwegera uwo musaza bakavugana na nyina yewe wanasanga icyo bapfuye kinyuranye nicyo yibwira !asanze se nyina yaranze ko papa we amwegerera umwana kuko yenda yabonaga akunda abana akumva aricyo gihano yamuha.wijuginga papa wawe wa musore we kuko nawe ntuzi ikigutegereje imbere kuko na so kuri age yawe ntiyigeze ateganya ko azahura n,ikibazo nk,icyo.

  • Ihangane ncuti!
    Inama nakugira ni uko uwo muntu aramutse ari so koko, uka wemera Imana yo mw-ijuru, uzamubabarire, umufashe kuko umwe wese afite ibyo azabazwa.
    Niwamutererane ntibizaguha amahoro kandi nawe nta mahoro yigeze agira kugeza agusabye imbabazi..

  • Ihangane muvandimwe. Gusa byadufasha utubwiyeko kugeza nanúbu uwari mama wawe yaba yaragarutse, kuko wavuzeko nawe yagiye ikigali. Njyewe rero ndumva wabyitwaramo gake, kuko uwo mugabo niyo ataba so, buriya arakuzi neza, ndetse azi na history yúko byagenze byose. Uko biri kose, uzamuhamagare ubundi umutege amatwi. Niba ugifite sogokuru wawe, wizuyaza, mwegere bwangu, umubwire uko ikibazo kimeze, kuko burya abasaza bagira ubwenge karemano, inama yaguha ziraruta kure azacu.

  • Iyi nkuru ni impimbano ntabwo yabayeho.

    • Muvandimwe icecekere kuko utazi ibibera kuri iyi si.
      njyewe ukubwira ibi ndi undi mwana wanzwe na se mu buryo bumwe na mugenzi wanjye watumye iyi nkuru yandikwa.
      ubwo rero wibiohakana kuko aribyo. kandi niba utabyemera umbwire nguhe contact nguhe ibisobanuro bihagije.
      Niba hari inama wamuha yimuhe aho kumushinyagurira ko inkuru ari impimbano.

      Murakoze

  • NDEMERANYA NABANTU BOSE BAGIYE INAMA YO KUBANZA KUMENYA KOKO NIBA ARI SE. NASANGA ARI SE KOKO AZAMUBABARIRE KUKO KUKO SO ABA UMWE GUSA NTAWE UGIRA BA SE. IMANA IGUHE UMUGISHA KANDI IGUHE NUMUTIMA UBABARIRA,

  • iyo itakubyara se uba uriho neza hehe?

    akazi se niko kakwerekako umeze neza?

    papa wawe uko ari kose ntawundi so uzabona ku isi n’uwakureze nawe yitwa sogokuru nyine

  • Kuki se ugisha inama? Rahira ko bitagufasheho? Niba bigufasheho rero gira icyo ukora! Niba bitagufasheho kandi achana na weye.

  • Nagaruka uzamuhe inoti ya 5000 niba uyifite hanyuma umusezereho agende utamugaragarije ikikuri ku mutima. Ibyo bizatuma amomeza kugaruka, bitume ujyenda umumenya wese uko abayeho n’icyo atekereza, bityo ubone gufata ingamba. Numara kumenya ibye uzahitamo kumufasha nk’undi mukene wese, cyangwa kumwitangira bitewe n’ibiganiro muzagirana.

Comments are closed.

en_USEnglish