Ngoma: Igihano cyo kwirukana umwana ku ishuri ntikivugwaho rumwe
Bamwe mu barimu bo mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba babangamiwe n’uko abana batagihabwa igihano cyo kwirukanwa igihe gito ku ishuri bazazana n’umubyeyi (week end), ababyeyi bo bagasanga iki gihano kidakwiye ku munyeshuri, ariko Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko icyo gihano kitigeze kivaho igihe umwana yakoze ikosa ritakwihanganirwa.
Minisiteri y’Uburezi iravuga ko kwirukana umwana wakoze ikosa rikomeye bidakwiye guhubukirwa ahubwo ngo umwanzuro wazajya ubanza kugishwaho inama.
Abarimu na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amahsuri muri Ngoma na Kirehe bavuga ko hari amakosa akorwa n’abanyeshuri adakwiye kwihanganirwa, umwanzuro usigaye ukaba ari ukwirukana uyu munyeshuri by’igihe gito cyangwa akajya gushaka ahandi akomereza amasomo ye.
Aba barezi gusa baravuga ko mbere yo kwirukana umwana bajya babanza kumwihanganira akagirwa inama, kumwirukana bikaza mu gihe ibindi byose byananiranye.
Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri agira ati “Kumwirukana (umunyeshuri) ni icyemezo cya nyuma byananiranye pe, kuko hari nk’igihe umunyeshuri ateza umutekano muke, afite nk’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi, ariko buri gihe yajya abanza kwigishwa.”
Ababyeyi ntibemera igetekerezo cyo kwirukana umunyeshuri witwaye nabi ngo kuko abarimu bo baba bifuza gutanga ibihano bikarishye gusa.
Bavuga ko guhana umwana utari ukwirukana gusa, kuri aba babyeyi ngo umwana wamuha igihano cyo guhinga aho kugira ngo atahe burundu cyangwa amare icyumweru atiga.
Nyiramugwera Immaculee agira ati “Igihano cy’icyumweru umwana atiga si byiza nubwo wamuha igihano cyo guhinga birahagije.”
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya avuga ko igihano cyo kwirukana umwana kitavuyeho ariko ngo uku kwirukana bikwiye kwitonderwa mbere yo kubikora habanza kugishwa inama kuri icyo cyemezo ntigifatwe n’umuntu umwe.
Agira ati “Ndagira ngo ntangire mvuga ko kwirukana ataribyo bikwiye gushyirwa imbere, ariko nanone nkureho icyo gihuha mbabwira ngo ntawakuyeho igihano cyo kwirukana, ariko bigakorwa mu gihe bibaye ngombwa, gusa umuyobozi akabikora abanje kugisha inama urundi rwego runaka.”
Imyitwarire y’abanyeshuri mu mashuri muri iki gihe igaragaramo ibibazo nko gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa ubundi burara butera abanyeshuri gusuzugura abarezi no kurenga ku mabwiriza y’ibigo bigaho.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Minisiteri y’uburezi yari ikwiye gutumiza inama ihuje MINEDUC, abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’abahagarariye ababyei bakaganira kuri icyo kibazo bakanagena ibihano byemeranyijweho bishobora kuzajya bihabwa abanyeshuri hakurikijwe amakosa yakozwe.
Nyuma y’iyo nama abanyamategeko bo muri MINEDUC na REB bategura umushinga w’Amabwiriza/ “Instruction Ministerielle” ukubiyemo ibihano biteganyijwe/bitangwa ku banyeshuri bafatiwe mu makosa ku ishuri, n’uburyo ibyo bihano bitangwa.
Nyuma yaho, uwo mushinga washyikirizwa Minisitiri w’Uburezi akawemeza akanawushyiraho umukono, hanyuma bigahinduka amabwiriza ndakuka yemewe na Leta, akagezwa ku bigo by’amashuri yo mu Rwanda byose kandi agatangira gukurikizwa mu gihugu cyose.
Ibyo byatuma mu mashuri yo mu Rwanda yose hatangwa ibihano bisa ku banyeshuri bose bakoze ikosa runaka, hakaba hatabaho itandukanyirizo mu bihano aho usanga buri kigo cy’amashuri cyishyiriraho ibihano uko kibyumva.
Ariko koko ibivuzwe ni ukuri pe!
Bigende gutyo. Kdi bayobozi nuzirikane ko twese twize igitsure n’ubudahangarwa by’umurezi bigomba kwitabwaho. Umurezi wujuje ibyangombwa ukora akazi ke neza umunyeshuri amusuzuguye urumva se atajugunya ireme ry’uburezi akimika amadebe. Ubushishozi bubeho duhe agaciro ishuri nshuti.
Comments are closed.