Digiqole ad

Nta kibazo hagati ya University of Kigali na HEC – Prof. AFRIKA

 Nta kibazo hagati ya University of Kigali na HEC – Prof. AFRIKA

Abayobozi ba Kaminuza ya Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (University of Kigali ) bwatangaje ko nta kibazo iyi kaminuza yigeze igirana n’Inama y’Igihugu y’Uburezi (Higher Education Council) ishinzwe kugenzura niba kaminuza zujuje ibisabwa ngo yemerwe n’amategeko.

Abayobozi ba Kaminuza ya Kigali mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba Kaminuza ya Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze ryari ryabujijwe gutangira kwigisha bitewe na gahunda ya Leta yo kugenzura niba kaminuza yujuje ibisabwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Philibert AFRIKA yavuze ko ‘programs’ (amasomo) bafite ubu yemewe na HEC, kandi icyangombwa ni uko bagomba kuyatanga neza, nk’uko HEC yabyemeye.

Yagize ati “Sinzi niba hari ikibazo twagiranye na HEC kuko ishinzwe kureba uko kaminuza zikora, ikareba niba hari ibibazo n’uburyo byakemuka.”

Yavuze ko HEC na Kaminuza ya Kigali hari ibyo batari bumvikanye ku byerekeye ishami rya Musanze, aho bavugaga ko mbere yo gutangira HEC igomba kuyisura.

Ati “Icyo nicyo kibazo cyabaye, kuko bagombaga kuza bakareba ibintu dukora i Musanze niba bihuye n’ibyo bemeye mbere.”

Prof . Philibert AFRIKA yakomeje avuga ko ishami rya Musanze ryabujijwe gutagira kuko HEC yari itaraza kubareba.

Ubu ngo nyuma yo kuza kubareba, HEC yemeye ko Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze rikomeza imirimo.

Iyi kaminuza ivuga ko ubu bafite abarimu bashoboye, ngo nta kibazo, kuko banazanye izindi ‘programs’ nshya, haba kwiga iby’uburezi mu cyiciro cya mbere cya kaminuza ‘Post Graduate Diploma in Education’, icya kabiri na cyo mu burezi bw’abana  ‘Bachelors Degree with Honours in Early Childhood Development Education’ n’icya gatatu ‘Masters of Education management and Administration’.

Aya masomo yose ngo hari hatarabaho kuyumvikana n’Inama y’Igihugu y’Uburezi ariko ubu ngo bamaze kuyumvikanaho nta kibazo gihari.

Kugeza ubu Kaminuza ya Kigali imaze kwakira abanyeshuri bagera ku 4000, ifite abarimu 120, kandi iyo umunyeshuri waho yatsinze n’amanota 70% ahabwa buruse (bourse) yo kwiga CPA na ACCA.

Iyi kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2013, ubuyobozi bwayo buvuga ko bwateye intambwe ishimishije, barahamagarira abanyeshuri kuza kwiyandikisha, kuko ngo icyo baharanira ni ugutanga uburezi bufite ireme kandi ngo mu mpera z’umwaka utaha bazaba barubatse inyubako zabo bwite zo gukoreramo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Twishimiye ayo makuru….this is university number one….we are proud you….

  • ibyo uwo muyobozi avuga bisa naho ari ukuri.
    gusa iyi Kaminuza ikomeje gushyira abantu baharangije last year mu igihirahiro,nta ikintu na kimwe kerekana ko umuntu yarangije amasomo .
    Ikindi ni ukudakurikirana abanyeshuri bandika ibitabo basoza amasomo(Dertation)ntaho biba ko umuntu amara umwaka wowe yandika igitabo.

Comments are closed.

en_USEnglish