Mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe ababa barafunzwe bakiri bato, urwego rushinzwe Amagereza mu Rwanda rufatanyije n’abafatanyabikorwa bateye inkunga abafunguwe bo mu karere ka Rwamagana babafasha kwinjira mu buzima busanzwe nyuma yo gufungurwa barigishijwe imyuga. Aba bana bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo barishimira ibikoresho bahawe bitewe n’umwuga buri wese yigishijwe, bakaba bavuga ko […]Irambuye
Rutahizamu w’Umurundi Fiston Abdul Razak ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yafashije ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba kubona itike yerekeza mu cyiciro gikurikiraho mu gushaka tike izayifasha mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya muri 2018. Abarundi babigezeho ubwo basezereraga ibirwa bya Seychelles ku bitego 2-0 byose byatsinzwe na Fiston Abdul Razak. Uyu […]Irambuye
*Me Rudakemwa yongeye kubura mu iburanisha; *Urukiko rwanzuye ko Urubanza rukomeza; *Mugesera yakomeje gutsimbarara ko ataburana atunganiwe; *Urukiko rwahise rwanzura ko Urubanza rupfundikiwe, rugena itariki y’isomwa ry’urubanza muri 2016. Mu rubanza rumaze imyaka itatu ruregwamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda; […]Irambuye
Amagana y’urubyiruko basabye kwinjira mungabo za Uganda (UPDF) batewe utwatsi mu myitozo yo kwiniza urubyiruko mu gisirikare kubera ubuzima butameze neza n’isuku nkeya ku mubiri. Imyitozo yabereye mu karere ka Mubende mu cyumweru gishize aho abarenga 400 mu rubyiruko batsinzwe hakemerwa 25 gusa. Ikinyamakuru The Monitor cyanditse iyi nkuru kivuga ko hari bamwe bangiwe kugera […]Irambuye
Ubwo habaga igikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu Nteko rusange y’abadepite, Depite John Rukumbura bita Ruku, yavuze ko imyaka 35 iteganywa n’Itegeko ku muntu ushaka kwiyamamaza ari myinshi ku buryo hari benshi izakumira batarageza iyo myaka kandi bafite ubushobozi. Hon Ruku kimwe n’abandi badepite bagendaga batanga ibitekerezo kuri zimwe mu ngingo […]Irambuye
Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye
Ingabo zose za Uganda zabaga muri Sudan y’Epfo zitangira kuvanwa muri icyo gihugu mu mpera z’iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’ukuriye izo ngabo. Brig Gen Kayanja Muhanga yatangarije BBC ko ingabo zahawe ubutumwa ku wa gatandatu w’icyumweru gishize n’Umugaba Mukuru w’ingabo asaba ko batangira gutaha, yongeraho ko ingabo zose zizatahuka. Amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa n’impande zombie […]Irambuye
*Arakekwaho gutanga inka ku muturage abanje kumuha amafaranga, *Ifumbire umuturage yasabye, yandikaga kg 5 nyuma akazongeraho undi mubare imbere, *Karongi ihinga rihagaze neza nubwo imvura hamwe na hamwe yari yatinze kugwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu mu murenge wa Twumba, yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akekwaho kurigisa […]Irambuye
Abanyeshuri 28 bo mu ishuri ryisumbuye Sainte Marie Reine birukanywe n’Ubuyobozi bw’ikigo bazira imyigaragambyo irimo kumena ibirahuri, n’inzugi by’ikigo. Mu kiganiro Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Collège Sainte Marie Reine, Padiri Nshimyumuremyi Evariste, yagiranye n’Umuseke yatangaje ko ibi ibikorwa by’urugomo aba banyeshuri bose bigaga mu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batangiye kubijyamo guhera kuri uyu wa […]Irambuye
Niba uri ingaragu ukaba uvuga ngo ntiwizera abagore/abagabo, ibuka ko inshuti zawe zikora ubukwe buri ku wa gatandatu, nonese bo bashaka abamarayika? Menya ubwenge. Niba warashatse umugore ukaba uhora uvuga ngo gushaka nibibi, wibuke ko hari abishimira imyaka itanu cyangwa 25 bamaze bashyingiranywe. Rekera kuvuga ngo “nanga akazi nkora” reba hanze aha abarenga milioni eshanu […]Irambuye