Digiqole ad

Twahirwa wakatiwe igihano cy’Urupfu kikavanwaho, yashinjuwe nk’ “uwabeshyewe”

 Twahirwa wakatiwe igihano cy’Urupfu kikavanwaho, yashinjuwe nk’ “uwabeshyewe”

Ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi (Kigalitoday)

*Abamushinjuye ni abagororwa bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bakoze muri Jenoside,

*Twahirwa yabaye Bourgmestre wa Sake, abaharokokeye bamushinja uruhare muri Jenoside,

*Umutangabuhamya Habinshuti wamushinje mbere ko bakoranye ibyaha muri Jenoside, noone yavuze ko yabwirizwaga ibyo avuga,

*Habinshuti yasabye Imana n’Ubutabera imbabazi ngo kuko ibyo yabeshye byatumye Twahirwa ishinjwa ibyaha ‘atakoze’.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2015 Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rwumvise abatangabuhamya bashinjura Francois Twahirwa wari wakatiwe igihano cy’Urupfu nyuma kivuye mu mategeko gisimbuzwa burundu ariko ari mu bujurire ubu, umwe mu bamushinjuye yavuze ko yemerewe gufungurwa kugira ngo ashinje Twahirwa.

Ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi (Kigalitoday)
Ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi (Kigalitoday)

Theoneste Bisangabagabo yakatiwe imyaka 30 y’igifungo na Gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naho Habinshuti Innocent, ubu ufungiye i Mpanga, yarekuwe n’Urukiko rumaze kumukatira imyaka 12 nyuma yo kwirega akanemera icyaha mu 2003, ariko nyuma yo kwica umwana w’umuntu wamushinje mu 2006 yarongeye arafatwa arafungwa, ubu yakayiwe burundu.

Bisangabagabo yabwiye Urukiko ko aheruka kubona Francois Twahirwa akiri Bourgmestre wa komine Sake ngo kuko uyu na we yari umunyeshuri icyo gihe.

Yavuze ko atigeze amubona mu nama zo kwica Abatutsi, kuko ngo bari baturanye kandi amuzi neza.

Uwitwa Habinshuti wanatinzweho cyane uyu munsi, kuko mu buhamya bwa mbere yirega ibyaha ngo agabanyirizwe ibihano ndetse byamuviriyemo gufungurwa, yashinje Twahirwa Francois ko ariwe watanze amabwiriza yo gutema amasaka y’Abatutsi kugira ngo interahamwe zibone uko zibahiga.

Icyo gihe yavuze icyo gihe ko, Twahirwa yari atunze gerenade, ndetse yanavuze ko bajyanye gutema amasaka.

Mu buhamya bw’uyu munsi, Habinshuti, yaranzwe no kwicuza ibyo yavuze no gusaba imbabazi Imana n’Ubutabera.

Yavuze ko ubwo Jean de Dieu Mucyo yazaga muri Gereza ya Ntsinda kwigisha ubumwe n’Ubwiyunge, abagororwa bashishikarizwaga kwihana no gusaba imbabazi mu 1998, ngo nibwo yireze ibyo yakoze, nyuma umushinjacyaha witwa James Senteteri ngo amubwira ko yasubiramo ibyo yireze akanashinja Twahirwa Francois kugira ngo arekurwe.

Habinshuti yavuze ko uwari Visi Bourgmestre wa Sake witwa Albert ariwe wabashishikarije kwica Abatutsi no kubatemera amasaka, naho ngo Francois Twahirwa kuva mbere ya 1990 ngo niho amuheruka.

Ubwo Umushinjacyaha Senteteri ngo yamusabaga gushinja Twahirwa, ngo ni na we wamubwiraga ibyo azavuga, ndetse ngo anamuha umuntu bitaga Mandevu na we w’umunyamategeko ngo amufashe “Kunononsora” ubuhamya yita mpimbano bwo gushyirishamo Twahirwa ngo kuko yari umuntu wize.

Habinshuti yumvikanye agira ati “Ibyo bintu nabuvuze byari ibihimbano kugira ngo ndebe ko ibyanjye byakwemerwa. Hari n’abandi bantu baje bakavuga ngo nkore ibishoboka mushyirishemo, bazamfasha…Ndambuye ikiganza n’Imbere y’Imana nkavuga ko namubonye naba mubeshyeye,… Mu by’ukuri icyo ni ikintu nahimbye.”

Urukiko rwabajije Habinshuti impamvu yabeshye kuva ku ntangiriro kugera Twahirwa akatirwa, undi asubiza ko hari ibyo yavugaga hakongerwamo ibindi kugira ngo atajya ukubiri n’icyari kigamibiriwe cyo gufungisha Twahirwa, yakomeje kugaruka ku izina Kalisa, ry’umwe mu bakoresheje ngo ashinje Twahirwa.

Habinshuti, ubu ufungiye kwica atemye umwana mu 2006, yagize ati “Mumbabarire si ugusuzugura ubutabera, iburanisha rya kiriya gihe ntiryari risobanutse… N’ubu nta kubeshye, ndicuza icyatumye biriya bintu mbisubiramo…”

Urukiko rwamubajije nk’uko arimo ashinjura ubu, kuki atigeze abikora mbere ngo anandike, Habinshuti asubiza ko yabitekerezaga mu mutima ariko ngo nta nama yigeze yigira yo kubikorwa ndetse ngo ntiyabonye ubimufasha.

Umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside witwa Venant Murekezi, unavuga ko yiganye na Twahirwa, yabwiye Umuseke ko tariki ya 5 Mata 1994 iwabo wa Twahirwa bari bamutumye kumushyira ibintu mu rugo rwe i Kigali (hafi ya Lycee de Kigali).

Uyu ngo nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, tariki ya 8 Mata 1994, yahamagaye telefoni yo mu rugo kwa Twahirwa abura umwitaba, bityo ngo nta handi Twahirwa yari yagiye uretse gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi i Sake.

Yagize ati “Mvuze ko namubonye muri Jenoside naba mbeshye kuko nari i Kigali, ariko muri ‘meeting’ yazaga i Sake avuye i Kigali (kuko avuye ku mwanya wa Bourgmestre, yagiye gukora mu biro bya Perezida wa Republika), akazana na Minisitir Cyubahiro Constantin, we yatangaga amategeko…. ntiyishe.”

Urukiko rwavuze ko iburanisha rizaba tariki ya 16 Ukwakira 2015, rikazabera i Sake mu murenge wa Rukumberi ahakorera Urukiko rw’ibanze, hazaba ari ku wa gatanu, icyo gihe hazumvwa abatangabuhamya icyenda basigaye urukiko rwahisemo, harimo abashinja n’abashinjura.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • Uwo wamwemereye kuzamufungura nashinja undi ibinyoma agomba kugezwa imbere yinkiko nawe kuko benshi bari kubirera muri gereza bitewe nabatangabuhamya baguzwe.

    • Mwitondere iryo shinjura rije nyuma y’imyaka 20! Uwo mushinjura uvuga ko mu gihe cya Genoside yabonye Ministri Cyubahiro Constantin ari kumwe n’uwo mu burugumesitiri mumwitondere. Cyubahiro Constanti nibyo yagizwe Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi muri Guverinoma yitiriwe Nsanzimana 1991, icyo gihe yari Minister wa MRND. Muri guverinoma ya Nsengiyaremye Dismas, Cyubahiro Constantin yavanywe muri Guverinoma. Mu mwaka wa 1994, nyuma gato y’Ibohozwa rya Kigali, nahuye na Mme Nyiratamba, ambwira ko Umugabo we Cyubahiro Constanti yishwe muri Genoside. Uwo mutangabuhamya uvuga ko yamubonye mu gihe cya Genoside yaba se atinyuka akavuga yirega ko ari mu bamwishe?

    • Abahutu bamaze kwiyunga, guhakana Genoside no kuyipfobya babikoresha batesha agaciro imanza zaciwe na Gacaca. Nyuma y’imyaka 20 kuba uwo mutangabuhamya avuga ko yamubonye ari kumwe na Constantin Cyubahiro ni agashinyaguro, Cyubahiro nari muzi neza, yagizwe Minister w’Amashuri Makuru muri Guverinoma yitiriwe Nsanzimana 1991, ku itike ya MRND, mugihe gito avanwa muri Guverinoma ubwo hajyagaho Guverinoma ya Nsengiyaremye. Mu gihe cya Genoside yarishwe, inkuru nayibwiwe n’uwari Umugore we Nyiratamba, nyuma gato y’ibohozwa ry’ u Rwanda, icyo gihe nari nfite imyaka 26, naherukaga guhura na Nyiratamba ubwo umugabo we yari amaze iminsi agizwe MINISTER, twari twarahuriye ahantu hitwa i Kiranuruzi imodoka yarimo ikoze Accident, igonze umunyegare.

      Uwo mutangabuhamya uvuga ko yabonye cyubahiro mu gihe Genoside yakorwaga ari kumwe na Twahirwa, byaba byiza abajijwe urupfu rwa Cyubahiro, yakwerekana ko akiriho, genoside nayo Leta ikazareba uko iyihakana!

      Imanza zipfobya Genoside ni nk’izi zishinjura ba Ruharwa bayiyoboye. Ko Leta yatubujije kwihorera tukabyemera, yadufashije kurwanya abo bashinyaguzi barimo guhakana ibyo bakoze bashingiye ku bwiyunge bwabo bujishiye ku mugambi wo gukomeza genoside?

    • Ernest Rutayisire ni umwe mu bayoboye Genoside ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo.
      Genoside ahahoze ari mu ntara ya Kibungo
      Uwari uyoboye ikigo cya Gisirikare cya Kibungo Lt.Col Anselme Nkuriyekubona, afatanyije na Col. Pierre Celestin Rwagafirita wari ushinzwe ibikorwa bya Genoside byitwga muri icyo gihe “Kwirinda kw’abasiviri cyangwa kwirwanaho”, nibo babaye ku isonga mu gushyira mu bikorwa Genoside muri icyo gice cy’iburasirazuba bw’u Rwanda. Ubwo Genoside yakorwaga i Kibungo, gutandukanya Abasirikare n’Abajandarume ntibyashobokaga kuko bari bambaye imyenda isa.
      Itsinda ry’Abajandarume ryakoraga ku mabwiriza ya Lt.Col Anselme Nkuriyekubona ryari rigizwe n’amatsinda atatu yayoboye Genoside. Uwari uyoboye Genoside i Nasho ni Lt. Mujyakera akaba yari afite irindi tsinda yari abereye umuyobozi ryacaga ibintu ahahoze ari muri komine Sake. Mu mugi wa Kibungo Genoside yari iyobowe na Lt. Mihigo afatanyije na Lt.Maniraho, abo bagabo babiri nibo bateguye banayobora Genoside muri Economat ya Kibungo ahari hahungiye Abatutsi benshi, ku biro bya Komine Birenga, Ku biro bya Komine Kigarama, ku kiriziya ya Kabarondo, muri Komine Rukira, i Sake no kuri kiriziya ya Nyarubuye no mu tundi duce tunyuranye tw’ahahoze ari Perefegitura ya Kibungo.
      Ubufatanye bw’interahamwe n’ingabo za Leta
      Ku itariki ya 7 Mata 1994, Lt. Col Anselme Nkuriyekubona yatumiye mu biro bye uwari Perezida w’interahamwe z’i Kibungo witwa Cyasa, amuha amabwiriza yo gukangurira byihutirwa interahamwe kugirango zitangire kwica Abatutsi. Icyo gihe Cyasa yahise ahabwa imodoka Mazda yari iya BRALIRWA, kugirango imufashe guhuza ibikorwa bya Genoside muri Kibungo.

      Muri uwo mubonano n’uwari umukuru w’ingabo i Kibumgo, Cyasa yahawe amabwiriza akurikira: Guhuriza hamwe abicanyi no kubasobanurira ko kuva icyo gihe bagomba gukorera ku mabwiriza y’ubuyobozi bwa Gisirikare bwa Kibungo, kugeza Abicanyi mu duce twose no Gukangurira abasezerewe mu gisirikare kuba ku isonga mu kwica Abatutsi.

      Bamwe mu bafatatanyuje na Cyasa gushyira mu bikorwa Genoside ahahize ari mu ntara ya Kibungo nkuko yabitangarije Rakia Omar ni aba bakurikira: Ndagije ufungiye Genoside, Kaporal Twagirayezu ubri muri Kongo, Najua uri muri Kongo, Djuma uri muri Kongo, na Abdoulkarim Butera. Aba bicanyi bari baberewe ku isonga na Lt Col Anselme Nkuriyekubona wari umukuru w’ingabo i Kibungo.

      Ku itariki ya 9 Mata 1994, mu kigo cy’ingabo cya Kibungo hateraniye inama yari iyobowe na Lt Col. Anselme Nkuriyekubona, ikaba yari yitabiriwe n’uwari umukuru w’interahamwe z’i Kibungo Cyasa, iyo nama yari yanitabiriwe na Sylvain Mutabaruka wari umudepite na Ernest Rutayisire wari burugumesitiri wa Komine Sake. Nyuma y’iyo nama, Lt.Col Anselme Nkuriyekubona yatanze bisi esheshatu zari iz’ikigo ONATRACOM zirimo abasirikare n’imitwe y’itwara gisirikare yo mu mashyaka yose yari mu Rwanda, igikorwa bari bashyize imbere cyari icyo gukora Genoside y’abatutsi ahari muri Komine sake kuko mu nama yari irangiye bemezaga ko Abatutsi barimo kugerageza kwirwanaho.
      Ku itariki ya 10 Mata 1994, abatutsi benshi bari bamaze guhungira mu kiriziya ya Kibungo no mu buyobozi bwa diyosezi ya Kibungo bari benshi. Mu rwego rwo gushishikariza gukora Genoside ku buryo bwa vuba, batangiye kumvisha Abahutu ko nibatirwanaho Abatutsi babatanga bakabamara bakoresheje Gerenade n’imbunda bahawe n’inkotanyi. Lt.Col Anselme Nkuriyekubona yabumvishaga ko Kibungo yasesewemo n’ingabo za RPF, icyo gihe yitiriraga impunzi zose z’Abatutsi zahungiraga mu bihaye imana n’ahandi ko ari ingabo za RPF zabinjiriye.
      Itegurwa ry’igitero cyo kwica Abatutsi bari bahungiye mu bigo by’abihayimana i Kibungo ryari riberewe ku isonga na Lt.Col. Anselme Nkuriyekubona, Cyasa wari umukuru w’interahamwe za Kibungo, Zowa wari konseye wa segiteri Kibungo, na Nkurunziza Claver wari umukuru wa serire Cyasemakamba i Kibungo.

      Muri make iyi nyandiko ngufi irabonekamo Erneste Rutayisire , mu gihe gito ndasaba umuseke, batabngaze inyandiko isobanura neza uruhare rw’uwo Ruharwa bagerageza kuvanaho ibyaha. Uwashaka ibisobanuro birambuye yanasoma Ubushakashatsi bwa Rakia Omar, bugaragaza ku buryo budasubirwaho, uruhare rw’interahamwe n’ingabo za Leta muri Genoside.

      Nzanabagezaho ku buryo burambuye uruhare rwa Erneste muri Genoside y’Abatutsi ku buryo burambuye, aho muzabona imikoranire ya na Prospere Mugiraneza washishikarizaga Genoside i Kibungo, akarara muri Ambasade y’Abafaransa.

      Aka gakuru gato mbahaye ni umusogongera, mbafitiye n’Amakuru yose ku Banyaporiotiki bari mu Rwanda kugeza ku itariki ya 06 Mata 1994 n’uruhare rwa buri wese muri Genoside.

      Muzabonamo ba Ruharwa, ba Rusarurira mu nduru n’ indorerezi zitigeze na rimwe zitubwira uko byagenze.

      Burya amanama bakoraga yagiraga inyandiko mvugo, kandi rimwe na rimwe imigambi yabo n’ibikorwa byatangazwaga na Radio Rwanda, RTLM, Ibinyamakuru byabo,…. Hari n’Abo Abanyamahanga bakuyeho amakuru aho bari mu buhungiro bivugira ibigwi by’amarorerwa ya Genoside basize bakoze, bavuga abo bafatanyije kimwe n’imigambo bafite kugeza ubu.

      Abo banyamahanga ku rukundo bafitiye u Rwanda, bamaze kubona Informations zikenewe baraziduhaye, icyo twabwira Aba bicabyi baba Ernest Rutayisire n’abamushyigikiye barimo n’Abanyamakuru bigira Abavugizi babo ni uko intwaro n’umurava twakoresheje tukabarwanya tukabatsinda ntaho zagiye.

      N’ubwo turimo gusaza, u Rwanda ruriyubaka runubaka ingufu zizakomeza kubarwanya.

      “Abanzi barwo ntibazarwambare umugoma” Ni umugani waciwe na Idrissa Biziraguteba mu mwaka wa 1995!

      Nyiramatwi niyumve!

  • Kurengana bibaho, ariko igihe kirageze ngo ababa bararenganyije abandi bagarukire ijambo ry’Imana, bature bavugishe ukuri kugira ngo abarenganye barenganurwe.

  • Nahobogucira gufungwa burundu, ntutinye koku ubutegetsi ntibwamaho, bumeze nkubwatsi bukura bukabisa ubundi. Umwanya numwanya urafungurwa, ukaba uwidegemvya

  • Uwababwira uwitwa HAKIZIMANA Felesiyani wari konseye wa Rubange /Musanze ukuntu baguriye abo kumushinja agakatirwa imyaka 19 ubu afungiye GISENYI ababanyenawe iminsi yose muri 1994 bashaka kumutangaho ubuhamya bakimwa ijambo n’uwari uyoboye GACACA.

    • SIMBA TOM nanjye nduwaho hafi rubange ndahabona hopfo ya buruba , gusa amakuru nkaya ntiwakagobye kuyihererana kuko nkawe uhagurutse ntiwabura abandi bagutera ingabo mubitugu maze agahabwa ubutabea agafungurwa

  • Abafunzwe bazira ubuhamya n’kubu ni benshi.
    Ubwo nibwo butabera twazaniwe cyangwe ni ubutareba

  • Leta yogambye guha ububasha abantu bakatiwe na gacaca gusubirishamo imanza zabo.Nkubu umuntu washinjwe muri gacaca n’abantu batazwi batanigeze batura muruwo murenge barangiza bakigendera ubu ukaba utanamenya aho baherereye uwo muntu azarenganurwa gute? Ubwiyunge buracyari kure nk’ukwezi.

  • Murekere aho ndumva mwakataje cyane mushyigikiye bene wanyu bamennye amaraso y’inzirakarengane ,nihahandi hanyu ni mucika ubutabera bw’u Rwanda ntimuzacika ubw’Imana,

    Aba bagabo bamushinjura bari kumwe nawe niwe wari uyoboye abayobozi babo mugihe cyo kwica abatutsi nyuma uwo witwa Innocent yica umwana witwa Murasira
    Mugabanye ibitekerezo byo kuzagaruka kungoma yo kwica kuko Imana ntiyabemerera naho kuvuga ko ubutegetsi ari nk’ubwatsi bushiraho ,ntimutegereze ko hazagaruka ubwanyu bwica

    • Ariko nkawe murekeraho, uteye uturuka he koko?

  • utabazi arababalirwa

  • Ahubwo umunyamakuru wanditse iyi nkuru nawe akwiriye gukurikiranwa kuko irabogamye cyane kuko ntakuri kurimo. Aragerageza kumvikanisha ko Twahirwa arengana nkaho ari umuvugizi we. Uwo mugabo yicishije abatutsi batagira ingano kandi abamushinjura ni interahamwe ziri murigereza zakoranye ibyaha nawe. Ntagitangaje kuko ubugome bwabo ntakindi bakora uretse gukingirana ikibaba.

  • Twahirwa yagize uruhare muri jenoside. Abayirokotse ahahoze ari sake nibo babizi! Ko numva se mwese mumushyigikiye ni iki kibemeza ko Habinshuti uwo ari kuvuga ukuri? Et dailleur urebye ibyo Habinshuti uwo yakoreye Murasira sinibaza impamvu yahawe umwanya! Ubutabera bushishoze gusa ndumva ngize umujinya!!

  • Reba gufata abantu bafatanije kwica ngo nibaze batange ubuhamya bwa mugenzi wabo !
    Ubwo wowe wumva babutanga bate?
    Uretse kumuvugira neza nkuko nabo bakwivugira,numva ibyahabwa agaciro ariby’abakorewe ibyaha naho ababifatanije ntabuhamya buzima batanga

    • Nonese ko ntacyo uvuga kuli uyu mushinjachaha ufatirana infungwa azisezeranya ko azazifungura kugira ngo zitange ubuhamya bw’ibinyoma.

      None se uyu Venant Murekezi wihanukiriye avuga ko yaterefonnye kwa Twahirwa akamubura, ngo kuba atali mu rugo bivuga ko yari yagiye kwica. Ubwo nibwo buhamya simusiga !!!!

  • Mbanje gushimira umuseke kuri iyi nkuru mwadushyiriyeho mbere ya byose. Ariko sinize amategeko ariko harikintu numva ntasobanukiweho. Twahirwa uriya yari umuntu ukomeye bariya baza kumushinjura yari guhurira hehe nabo se? Barihandagaza ngo ntabwo bamubonye ajya gutema abantu!!!! Umwanya yarafite se urumva yari gufata umuhoro ngo arahiga abatutsi? Ubu ko Habyarimana yamaze abantu yigeze afata umuhoro? Twahirwa niwe warushinzwe kumara abatutsi bo muri Sake uriya ngo ni Theoneste alias Mabeyi!!! Akajya imbere yabantu nta soni azi abantu yisasiye iriya ngegera Rukongi na Rwamibabi siwe wamaze abari bahatuye, ubu wasanga na Semanya na Rwabuzisoni nabo bazavuga ko batamubonye!! Imbunda, amagerenade nimihoro hamwe namafirimbi byakoreshejwe bamara abacu mungo zabo siho byashyikiraga kandi babizaniwe na Twahirwa. Habinshuti kiriya gihe reka twemere ko yabeshye ubutabera bukemera ubu uyu munsi gihamya ko avugisha ukuri nikihe? Imyaka 3 yamaze hanze ko ataje kuvugisha ukuri akaba abyibutse aho amaze gukatirwa burundu!!! Dufite ubutabera bushishoza kandi bushyira mu gaciro reka dutegereze turebe!

    • Alpha urabeshya, ngo dufite ubutavera bushishoza kdi bushyira mu gaciro, uti reka dutegereze turebe? Vuga ngo dufite ububerwa no kubogama cga ubutabona/ubudashishoz buhengama uko bubyumva. Ariko ubundi ninde wigeze kubona ukuri muricyi mwita ubutabera? Nashimye uwavuze ngo s’ubtabera ahubwo n’Ubutabona. Jye reka mbwite ngo:Ububogamyi, buriho gutwikira abagome no kurindagiza abaturage gusa. Burya abenshi n’abarengana, ntimukabone ngo umuntu yaburanye aratsindwa ngo n’ukuri, reka reka inkiko n’abanyirazo n’indimanganya gusa gusa, burya biterwa na ça dépends!! Wabona Bambara iriya myenda y’akazi ukagirango abanyamategeko hano. apuuuu, birakajya. Iyo ubwiwe urabeshywa ariko iyo wiboneye ukuri wenyine, ubutaha ntaushobora kukubeshya. Ubutabera n’ubwo mw’Ijuru honyine. kdi aba bacamanza babeshya bacurika bagacurukura ukuri, Imana izabibahanira.

  • Hhhhh! Aliko ko bose bigize nka ya nkubisi y’***** iyitarutsa, ninde wishe benewacu? koko umunyarda ya bivuze ukuri, nibemere bahanirwe ibyo bakoze naho kuvuga ngo ararengana ntibishoboka, aba bourgmestre bariho kiriya gihe batakoze ibyaha barishwe, bake batishwe barazwi, cyane ko bashyirwaga ku ntebe kuri système bazi icyo bategura

  • Abantu,nkabo bashinja abandi ibinyoma,bakwiye kwishyurwa igihano kingana,nicyashinjwe uwabeshyewe,gusa arinkanjye,nasubizaho igihano cyurupfu nibwo abasigaye bajya bakoresha ukuri

  • Ibi nugutoneka abasigaye nonese ubwo uwitwa ko yireze hadaciye kabiri akica Murasira amuho nubundi kuba umututsi niki kind mwumva yavuga usibye gutabayanjwa ahinjura inkoramaraso mwene wayo,
    ubutabera nibushishoze kuko wasanga nabake basigaye babamaze.

  • arikose nkamwe mutegereje yangoma yamaraso koko muri muwuhe mwaka? mubara musubira inyuma? ukuri nuko uwakoze amaraso wese niyo yajyahe azabahama mwishe abazira nenge kdi mwahinyuje Imana yabaremye

  • Ibyo Abanyarwanda bashyizwemo byo kubeshyera bagenzi babo ntaho bizabageza, nta n’aho bizageza igihugu cy’u Rwanda! C’est malheureux ko ibi byose baba babishyigikiwemo n’abakagombye kubyamagana! Abantu bakifata bagahimbira umuntu ibyaha ukagira ngo n’ubutwari! Ariko ubunyanganugayo bw’abanyarwanda bwagiye he? Ni yo mpamvu u Rwanda rudateze kugira amahoro niyo imyaka yaba 1000!

  • Ariko ndababaye koko. Buriya mwene Gaserebere nawe numutima nama we arumva atarishe abatutsi. Mana yanjye iyo mbimenya nkareba uko abihakana. ubutabera muzakore akazi kanyu nzi neza ko namwe muri abantu ariko ntibibuzako we azi ukuri. niyo yafungurwa nuko nyine azasanga bene nyina Malawi kuko nawe ibyo yakoze nzineza ko umutima we utamukundira kuba murwo yahekuye yaba yasabaga imbabazi ahubwo. naho ubundi mwe mwicecekere njye muzi neza.

  • ese ko mbona ngo bireze ibinyoma ngo bafungurwe abandi ngo barababeshyera. mwamenyera niba abapfuye bariyishe. nonese aho Rukumberi ibyo 36.0000 birenga byishwe ni bande babishe? ubwo na mabeyi asigaje kuvugako nta mututsi yishe. yemwe Imana izanshoboze nze ndebe uko mwiregura ko mwabeshyewe. ayo ni amaraso mwakarabye ababungamo. Mana warakoze kumpa agakiza naho ubundi ababeshya muziranye kukuri kuyakira biragoye

  • Ndumunyarwanda oye!

  • Ariko koko ni igitangaza. umuntu ufunze agatinyuka akavugango ibyo yireze yiyemerera yakoze bigatuma agabanyirizwa igihano akanafungurwa byose ngo ni ibinyoma yarabeshyaga. nuko ibyaha yakoze ari byinshi cyane kuko nubundi yakatiwe gufungwa burundu kandi akaba ntakindi gihano murwanda ubutabera butanga kirenze icyo. ubundi urubanza rwe rwahita rusubirwamo agakatirwa ikirenze icyo yahawe. Niyo bakora iki amaraso yabatutsi bamennye azabakurikirana bo nurubyaro rwabo kugeza kubuvivi nubuvivure. Reka dukomeze tubitege amaso kandi twizeyeko ubutabera nabwo buzaca urubanza rutabera. murakoze.

  • Bavandimwe sinajyaga kubyemera ariko kuva bavuzemo amafuti y’umunyamategeko bita Mandela ( i Kibungo) nshobora kwemera ko bishoboka. Yakundaga kugambana no kurenganya cyane. Ariko aracyakora atyo? Mwatubwira abamuzi cg Yesu yamugiriye ubuntu?

  • Mbega mbega ngo abateguye genocide bakanayikora barayitegurana ubuhangaaaa birakabije aho abayikoze basigaye bafatanya mugushinjurana ese ubwo uwo mwafatanyije kwica amushinjura ute kweli ndumiwe koko uko nugukomeza umugambi mwatangiye wo gutsemba tutsi mwabona bibananiye mugahindura ubundi buryo bwo gukomeza kubatoneka nihahandi hanyu amaraso yabatutsi ari mubiganza byanyu no kubanyu ngo Twahirwa ntiyishe ubwose Rukumbeli yaba yarishwe nu mutingito cg numwuzure ngo tubimenye

  • Erega ndumva mwababaye mwarize ngo abantu bararengana…..ko mutibuka se abarenganye bakabura ubuzima..
    Namba na bariya baracyahumekera muri prison abandi bari Malawi..byose ningaruka zikibi mwazanye mu gihugu mwica abantu..zigomba kugera kuri bene wanyu rero bashobora kuba banarengana koko…mureke gutera isesemi rero…twabuze abantu

  • Babijy’iyo bigiye mukomere!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mbere na mbere uwanditse iyi nkuru azakosore titre yayihaye iriya yayihaye siyo.Icya kabiri aho yanditse ko cyubahiro yazaga muri meeting agatanga amabwiriza ariko atishe sibyo”Nyakwigendera cyunahiro costantin yari Minister mbere ya genocide kuba yari muri MRND ntibimugira umwicanyi kuko genocide igeze yarishwe nawe umuryango we wari Rukumbeli nta numwe wasigaye. Kuri twahirwa abavuga ko arengana muratera iyaharurutse nkayayindi abapfobya genocide bakoresha ngo abatutsi twishwe n’inkotanyi”ni mureke gushinyagura ijoro ribara uwariraye.Uruhare rwa twahirwa mwene Gaserebere mukumara abacu ruzwi nabo ibikorwabye byagize imfubyi abandi inshike,indi miryango ikaba yarazimye.

  • Ayinya,hhhhhh!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish