Digiqole ad

U Rwanda rurasaba ibisobanuro U Burundi ku rupfu rwa Amb.Bihozagara

 U Rwanda rurasaba ibisobanuro U Burundi ku rupfu rwa Amb.Bihozagara

Amb Jacques Bihozagara wanabaye Minisitiri mu Rwanda urupfu rwe rwamenyekanye ku wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko tariki ya 31 Werurwe, 2016 Leta y’u Rwanda yamenyeshejwe ku wa Gatatu iby’urupfu rwa Ambasaderi Jacques Bihozagara wanabaye Minisitiri.

Nyakwigendera Amb.Bihozagara Jacques.
Nyakwigendera Amb.Bihozagara Jacques

Rivuga ko ibyo u Rwanda rwamenyeshejwe ko urupfu rwa Bihozagara rwabaye giturumbuka mu buryo budasobanutse “suddenly in unclear circumstances”, tariki ya 30 Werurwe 2016.

Bihozagara yapfiriye muri gereza ya Mpimba mu gihugu cy’U Burundi, aho yari afungiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu Ukuboza 2015, akaba atarigeze yongera kubonana n’abo mu muryango we.

Eugene Ngoga, ushinzwe Ibibazo bya Africa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga agira ati “Jacques Bihozagara ni umwe mu Banyarwanda benshi bapfiriye mu Burundi binyuze mu rugomo, cyangwa mu buryo budasobanutse mu mezi ashize.”

Yongeraho ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irifuza kubona amakuru afatika avuye mu bayobozi b’U Burundi ku mpamvu z’urupfu rwa Bihozagara n’ibisobanuro ku ifungwa rye kuva mu Ukuboza 2015.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi muri iri tangazo iarasaba ubuyobozi bw’U Burundi kuzafasha abo mu muryango wa nyakwigendera kubona umurambo we ukazanwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Amb Jacques Bihozagara, hari bamwe bavugaga ko “yishwe” ariko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin yavuze ko “bamenye urupfu rwa Bihozagara ariko batazi icyamwishe.”

Elie Ntungwanayo Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi, yatangarije Reuters ko Amb Bihozagara yaba yishwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Ati “Turakeka ko yari afite ‘hypertension” (umuvuduko w’amaraso), turateganya gupima umurambo tukamenya icyamwishe.”

UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Umusaza Bihozagara naruhukire mu mahoro kandi umuryango we tuwifurije gukomera. Gusa ikintu kimwe kiri kuntangaza ni uburyo reta yacu isaba abarundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa nyakwigendera kandi nayo yaramutereranye kugeza apfuye urw’imbwa kandi yarabaye umugabo. Ikintu kindi cyantangaje ku rupfu rwuyu musaza ni uburyo bamwe mu banyarwanda bahise bandikako yishwe arozwe, abo ni nka Albert rudatsimburwa wa cfm nabandi ntarondoye. Abo bose babwiwe na nde ko mzee yarozwe? Aho ntiwasanga game yarasifurirwaga murwa gasabo operation yo kuroga igakomereza burundi? none tukaba twishyira mu mitwe abarundi ku busa. Ese twibajije twumva abarundi nka nkurunziza bari kugira nyungu ki mu rupfu rwa mutama? Niba yaranekaga koko mwumva ari bande bari bafite inyungu ku kutagera kwe imbere y’abacamanzza. Niyigendere aruhuke ariko nabandi bose bajye bamenyako umunsi utarengwa maze tuwitegure mu kubaho mu bupfura n’ubwangamugayo.

    • Uri kuba ignorant nawe Rwema nonese na Leta yu rwanda ya mufunze kuburyo leta yavnkurunziza nta nyungu ifite niba ntayo c koko!!! Kuki bamufunze, kd U rda rwanze kwivanga mubibazo byuburundi bamuziza ko ari maneka yurda nones nkubaze Rwema, umugabo baherutse gufunga bamwise maneko ntag basanze yari igisambo cyagiye gusa, ukuri guhari kd kudahishirwa nuburyo muburundi umntu ari kwica kubera ava mu rda. Umntu wese bamufata nka maneko nikibazo rero gikomeye

      • Uburundi bubazwe impamvu yurupfu rwe, naho u Rda rubazwe impamvu yahunze akajya i Bndi.

    • Ignorant we Rwema. Mbere yo kwandika jya uzunguza ubwonko 7 nkuko ubikora cg wabikoraga wiga (niba warize cg wiga). Iyo wunva umuntu nka Nyabyenda (CNDD-FDD) avuga amagambo yagasomborotso wunva iki? Ubwo se kwica bihozagara kuri bo byo ubyunva ute? Mujye mugira critical analysis mbere yo kwandika amatakara-gasi.

      • Wowe wiyise Nyabugogo uri Nyabugogo koko!utekereza ko abarundi ari abaswa ku buryo bavuga ibyo batazi? ubanza utabazi wowe! nawe ngo critical analysis! jyana analyse zawe mu cyumba aho urara.ubu se Isi yose iribeshya? Gusa wa mugani wa Kagame it’s matter of time

        • None se wa debe we magayane wowe uzi abarundi kundusha ibyo bavuga bazi nibihe? wa nanga we se iyo uvuga ingo isi yose iribeshya, wibwirako kuba icyaha gikorwa na beshi kwisi bikigira kuba cyiza? wibwirako ikibi gikorwa na benshi bikigira cyiza? cg ngo kubera benshi bakurikira satani nibyo bituma batazarimbuka? usibye ni kuba mwibeshya mwararindagiye. Subira utekereze maze wigaye

    • Rwema, Nagira nkusubize binoze, ntituri kuburana, reka nkwereke ntago ari amb gusa wataye ubuzima mubu rundi hari abandi banyarwanda benshi baragupfa muburyo butazwi, ni nzego zumutekano wuburundi. amakru menshi aravuga ko amb yarozwe agapfira mubitaro kd yaravuye muri gereza ari muzima. aho urumva ko ntakabuza hari umukino wakinnywe, Rwema ibyo uvuga ko game zakiniwe mu Rda byose, ntago byumvikana nkubaze se yafunzwe nu Rda? igisubizo ni Oya? kd ntiwibagirwe ko u Rda rwakomeje kuvuga aba diplomate babo bafunzwe muburyo butazwi budakurikije amategeko] (ikibazo aho) ntago Leta yigeze icecekera abanyarwanda bari hanze ahubwo yamye ibaza leta y Bdi impamvu ikomeza gufunga abanyarwanda. ibita ba maneko.
      ahubwo icyagombwa u Rda rusabe umurambo wa nyakwigenda ugere mu rda hamenyekanye icyamwishe. kd ubuzima bw’ umunyarwanda wese uri muburindi bufite agaciro. twamaganye ihohotera ryose rikorwa muburundi

      • Willy rwose! ubu se shahu abatarasabye umuntu muzima barasaba umurambo!? cg wagirango Bihozagara yari yaragiye i Burundi atareba u Rwanda rwamubyaye yanakoreye???? mu Rwanda se ho ntibapfa ra?

    • Rwema ararengana. Kuva uriya musaza yatabwa muri yombi Kimwe n’abandi banyarwanda benshi bashinjwa kugira uruhare mu ben bera i Burundi Leta y’u Rwanda yarinumiye. Ndibuka ko hari n’umukozi wa Ambasade y’u Rwanda wirikanywe i Burundi ndetse ngo uburundi bunasaba Leta y’u Rwanda ibisobanuro ariko ngo nta gisubizo bwahawe ngo n’itangazamakuru ribimenye. Ejobindi ntiharashira ukwezi uBurundi bwataye muri yombi umugabo uvugwaho ubutasi ndetse bamwe mu banyarwanda bemeza ko ari OFFICER mu ngabo z’u Rwanda nyamara byafashwe n’u Rwanda ko ari umujura utobora amazu ndetse ashakirwa n’ababyeyi barabihamiriza! Nawe naramuka aguye muri gereza uzumva bavuga ko bashaka ibisobanuro kandi ambasade yacu ntacyo ikora ngo uriya mujura wiba ibishymbo agarurwe mu Rwanda kuhakurikiranirwa. Hari abanyarwanda benshi bafungiwe mu Burundi nyamara imiryango yabo cg ambasade y’u Rwanda i Burundi ntibatobora ngo bavuge basabe ko bagezwa imbere y’ubutabera.

      Na Albert RUDATSIMBURWA (wahindutse umurundi kuri TWITTER) ntiyigeze ahamagarira Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi gucyemura ikibazo cy’abanyarwanda bafatirwa i Burundi bagashinjwa gukorana n’abarwanya Leta ya NKURUNZIZA. Kandi afite Radiyo na TV bye bikorera mu Rwanda. Ifatwa n’ifungwa rya nyakwigendera Bihozagara wabonaga ntacyo ribwiye benshi mubo byakagombye gushishkaza mu Rwanda. Ariko arapfuye Leta iti muduhe ibisobanuro! Mwasibye kubisaba na cyera na kare… ! Impamvu igiye kuboneka ubu!

      • Uragirango nibabikurikirana baguhamagare bakubwire? Kuki mwishyiraho? Leta ifite uburyo ikora, nicyo iberaho. Ubwo se ibyakozwe byose haribyo bakubwiye? mwekujya muvugango Leta ntikurikirana, ntitobora ngo ibabwire, kuko ntishinzwe kukubwira wowe individually, cg ngo process yose Leta irimo ngo ibabwire.

  • Naho se u Burundi bwo nibubaza ibisobanuro kuri Ntaryamira u rwanda ruzabibona????

    • Bazakubaze wowe nabicanyi bene wanyu, ninde wamwishe s’interahamwe bagenzi bawe? ariko muzabura umbwenge mugeze ryari? muribaza ko abantu bazakomeza batega amajosi mpaka? nimurangiza mutangire muruke ngo muravuga!!! enough is enough, murahaze mwibagirwa vuba….

      • @kanuma wibagiwe gufata imiti yawe nyabu!umu pyschiatre wawe ntumukira!

        • Yeyeye…hehe..abanyarwanda muri hatari kabisa…yaaphyupfuhheehehehohohogh. ngo yibagiwe gufata imiti ndagaswi. Sha ngiye ku katsi. Se reka tube serieux: ukwiye gufata imiti ni nde? Umunyarwanda ugipfunyitse mu kinyoma cg se ubizi akabyihorera?

      • Ariko ubu wowe ubwenge uvuga abandi badafite wowe urabugira!

    • Umva uyu nawe,ntaryamira se wowe umuzanye ute?uteye uturuka he wowe?????????????

  • Njye nibaza impamvu leta itigeze iha agaciro ifungwa ry’uyu Musaza (keretze niba byara korwaga Media ntibimenye bityo natwe abaturage tukabimenya) ahubwo bakaba batangiye gusaba ibisobanuro kurupfu rwe?

    Nubwo tutazi icyo yazize, biragaragara ko hari ikibazo cy’uburenganzira bw’imfungwa aho hakurya mu baturanyi.

    Muzehe Jacques Imana Imuhe iruhuko ridashira.

  • Ubwo uBurundi nirubaza uRwanda urupfu rwa Ntaryamira, bazarubaza Habyarimana wamuhaye lift baje basubira mubyo Habyara yaravuye gusinyira Arusha muri TZ. Undi se wabibazwa ninde? Urwa Habyarimana se we ruzabazwa nde? Reka mbabwire abo muzabaza byihuse, Baramu ba Habyarimana harimo na Z, hamwe nabandi batari bishimiye ko Habyarimana yemeye gusinya amasezerano y’amahoro kdi barabimubuzaga ngo uRwanda ni Ruto ntiyemere ko impunzi zitahuka, ari nayo mpamvu bamuhanuye mu ndege kubera umujinya w’uko yasinyiye ibyo bangaga kdi bari baramwiyamye, bahitamo kubanza kumwica, noneho baboneraho kwica n’abatutsi b’imbere mu gihugu ngo bagabanyuke ntibazabe benshi, benewabo bo hanze baramutse batashye, ubundi bari minoritaire bikabarakaza ko umubare waziyongera. Wumvise Kagabo, ndagusobanuriye abazabazwa urupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira. Ubundi ntakosa Ntaryamira yakoze kuko inzira ntibwira umugenzi, yashakaga ko bagenda bamenaguramo abiri muri gahnda bari bavuyemo bavugaho utuntu n’utundi.

    • Mu Rwanda dufite abarwayi benshi, harya ngo ubumwe nubwiyunge bwagezweho kugipimo cya 92%? Ababivuga ntabwo bazi kubara ndabarahiye.

  • Naringizengo itangazonkili ryakababaro rya ministere ryatangwana ministre ubwe nonenuwo ngushinzwibibazo bya africa nka AU, ntanubwari PS cyangwa porte parole cyangwushinzwe communication muli ministere? yarangizango yazizurugomo nkahoyishwe namabandi cyangwa mayibobo, mwavuzese koyazize ubugome ahokuvuga urugomo. Hanyumango ministere irifuza ibisobanuro kwifungwarye nurupfu rwe, kwifungwarye se ryaririmaze amezi4 ubunibwo muibutse kulibaza? Nahwibyokuibaza niba yishwe cyangwase atishwe, yishwe nyine nonese tubyiteko yiyahuye? Ibyurupfu rwe nimureke kubishakira utubyiniriro umuganiwa kizito, nubundi ntibyamugarura. Iruhukire mumahoro mutama, Imana Ikwakire mubwamibwayo

  • Mwese nimureke gupfa ubusa. Uwagiye yigendeye, nimureke yitahire neza KANDI MU MAHORO Imana imwakire, mureke induru. Buri muntu uri hano kw’isi Imana ifite icyo yamugeneye. Ku bemera Imana, Urupfu ubwarwo si ikibazo, ikibazo ni ugupfana ibyaha. Niba mwamukundaga, nimuvuge amasengesho yo kumusabira Imana imwakire, aho gushora amarangamutima adafite agaciro imbere y’Imana n’abantu.

    Bavandimwe rero dutuye uru Rwanda nimureke buri muntu aharanire kwiyeza, yigorore n’Imana kuko ntawe uzi umunsi w’urupfu rwe. Sinzi uwavuze ngo “ruza nk’igisambo” uretse ko hari ibisambo bimwe biteguza uwo bigiye kwiba.

    Muzehe Jacques: “Que ton âme repose en paix”.

    • ariko politiki ntabwo muzi ibyayo??? niba arabarundi bamwishe cyangwa undi wese ntagitangaza kirimo ahubwo ndibaza ukuntu reta yu rwanda yacecetse agafungwa igihe kingana kuriya kandi reta yurwanda izineza ukuntu reta ya nkurunziza idashaka abanyarwa bikanyobera kuko niyo yaba yaragiye munyunguze yarigutabarwa nkumuntu uzwi wakoreye igihugu cyane ndumva aramayobera peee nonese reta yurwanda izakomeza iceceke abanyarwanda bicwe ngo ntabwo ishaka kwivanga mubibazo byuburundi???

  • ariko mumbwire, urwego officiel rwa leta y’u Burundi rwatangaje urupfu rwa Bihozagara ni uruhe? kuki nta na hamwe bigaragara? leta y’u Rwanda irasaba nde ibisobanuro?

    • Reka usange abarundi babateye indi penaliti. Nyamara gushishoza ni ngombwa mbere yo kuvuga cyane, gihamya iri he.

    • Ujye ukurikira amakuru neza. Ejo, ambassadeur Amandin yavuzeko Leta y’uburunsi yamumenyeshehe iby’urupfu rwa Ambassadeur Bihozagara…

      • Munyumvire nyabu! Ngo leta y’u Bdi. Inde se wa leta y’u Bdi? Perezida, minisitiri, ibitaro, police, prison ??? Rahira!

  • Gute se mutazi icyamwishe? Mujye kubaza ambassaderi wu Rwanda mububiligi afite amakuru afatika kandi yarabitangaje.

  • None SE impunzi zabarundi zizamfira mu Rwanda uburundi buzasaba u Rwanda ibisobanuro? Kereka niba muvugako muziriya munzi zabarundi ziri mu Rwanda ntayiramfamo. Ariko reka mbabaze ko Karegeya Patrick yiciwe South Africa ko ntigeze nunva u Rwanda rusaba South Africa ibisobanuro. Jack nyine yamfuye nkizindi mpunzi zose zimfira hanze zarahunze u Rwanda. Ibisobanuro kucyamwishe abari bamushyinzwe muri prison bazabiha famille ya bihozagara, pas igihugu nyakwigendera yari zarahunze.

  • Ariko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Bwana NDUHUNGIREHE Olivier arahubuka cyane. Il n’a pas les qualités d’un vrai ambassadeur. C’ est un petit roublard. On dirait même un simple roturier.

    Ahubwo kiriya cyemezo Leta y’u Rwanda yafashe nicyo gikwiye, murabona ko Leta y’u Rwanda yasabye Leta y’u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Nyakwigendera Jacques BIHOZAGARA.

    Ntabwo ari byiza rero ko abantu bitanguranwa (nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yabikoze) bakavuga icyishe uriya Nyakwigendera kandi batarahagaze ku rupfu rwe cyangwa ngo babe baravuganye nawe mbere y’uko atabaruka.

    Umuntu nka Ambassadeur, qui est un officiel du Gouvernement Rwandais ntabwo yakagombye kwitwara kuriya kuko ashobora kuvangira Leta ugasanga havutse ibibazo bitari ngombwa.

    Nyamara murabona ko Ambasaderi RUGIRA Amandin uhagarariye u Rwanda mu Burundi we yabyitwayemo neza cyane rwose.

    • wowe se ushingira kuki ubihakana ,ariko usibye ubuterahamwe bwawe wifitemo,uzi abanyarwanda bamaze kugwa muri ziriya nterahamwe z’abarundi n’abafaransa????

  • Imana ikwakire muvandimwe naho twese tuzapfa twakwicwa trwarwara urupfu nuruphu

  • Ruhukira mu mahoro mubyeyi!Wishwe nuwatumye usubira ishyanga!

  • Icyo mbona cyo ntabwo byoroshye, mushatse igihugu mwagisenya kuko ubwumvikane ntibwagerwaho igihe abantu batumva ibyahise kimwe( amateka) gusa byaba biteye agahinda umunsi ijambo inkotanyi naryo ryabaye igitutsi nkuko mbona benshi bakoresha interahamwe batuka banacecekesha abandi.
    Hahirwa abigira amateka kumashyiga ya ba nyina.

  • Cyakoroora, Imana ishimwe ibyo aribyo byose ibibi birarutana niba atapfiriye muri iriya GEREZA nako criminologie ya hariya iBurundi. Haraho mpumurijwe banditse ngo yari yarafunguwe ariko ageze murugo ahita amererwa nabi ahita apfa, bavuga ko yaba yararogewe muri gereza noneho baramufungura ngo atabagwaho, bariyerurutsa bati, taha mzehe, bajijisha ngo bizitwe ngo n’indwara cga ubuzima bubi yagiriye muri gereza. Muzehe wacu Imana izamuduhembere kuko niyo imuzi kuturusha kdi nze ko imuzi neza pe. Abo mu muryango we ukomeze kwihangana n’ubwo bitoroshye ariko ntakundi, hariya niwacu wa twese. Muhumure abamwishe bazababara inshuro zirenze izo bamubabaje, mubihorere.

  • Esubundi itangazo ryakababaronkili ryaministère ntilitangwana ministre ubwe cg PS cg ushinzwe communication muli minafet cg undimuyobozi, nonengo ryatanzwe nuhagararuye africa boshye AU! Yarangizango yazizurugomo nkahoyishwe namayibobo cg abajura! yavuzese koyazizubugome kwarikobili. Hanyuma izompaka zindi zokuibaza nibayarishwe cg yarapfuyegusa atishwe zoniziki kobitamugarura, Ibyongibyo nugushakira urupfu utubyiniro umuganiwa kizito yarishwe nyine nonese yariyahuye? Hanyumase gusabibisobanuro byifungwa nurupfurwe, ubunibwo muibutsekubaza ibyifungwarye nyumayamezi 4yose? Ikimbabaje nukwapfuye batarigezebemerera umuryangokumusura kugezubwo bamwivuganye, kandubwowasanga na ambasssadeur atarahageze cg ngwakulikirane dossier ye. Igendere mutama, Imana Ikwakire mubayo

  • Hypertension, hihihih….. alikomuzi gushinyagura nyabu, uwomuvuduko wamaraso twentawo twarituzi nka famille, nibayaraje nokuwugira nyuma murayamezi 4 mumumaranye muli mpimba nimwemwawumuteye kuberuko mwalimumufashe nitoteza ryanyu, kukontawo yarafite mbere, ibyanyu turabizi ntimugatekinike nonese nurushinge mwateye umwami Rudahigwa akagwa iyiwanyu iburundi nabyobyari umuvuduko? nzabandora nimwene kanyarwanda

  • umunyabwenge mu gihe nk’iki yakwicecekerea. kuko ibya politic mushatse mwabirekera abari mukibuga mwe mukareba tu!
    iyi nkuru umuntu yayivugaho byinshi kuko irimo umwijima mwinshi utamenya ikiwutera.

  • Ngo:Eugene Ngoga, ushinzwe Ibibazo bya Africa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga agira ati “Jacques Bihozagara ni umwe mu Banyarwanda benshi bapfiriye mu Burundi binyuze mu rugomo, cyangwa mu buryo budasobanutse mu mezi ashize.” Ese nta mbassaderi dufite mu Burundi? Ese inzira za diplomatie hagati yu Burundi nu Rwanda ntazikibaho? Akumiro karagwira.Gusa politiki mpuzamahanga yu Rwanda wagirango ikorera mumashayamba, nta murongo igira perezida aravuga mushikiwabo akavuga Gasana akavuga Nduhungireje akavuga muri make buri muntu yivugira ibyashaka, Ese hajya habaho inama yerekana uko u Rwanda rugomba guhagarara kubibazo byose biri kwisi? Bityo u Rwanda rwagaragaza umurongo uhamye.

  • muraho basomyi n’ abanditsi… biteye agahinda ibyabaye kuri uyu musaza Amb.Bihozagara Jacques.. Imana imwakire mubayo kandi nifurije umuryango we n’ inshuti ze ukwihangana , nahoze nsoma comments zabantu batandukanye banditse kuri iyi nkuru, biragaragara ko abanyarwanda tumaze kugera kurwego rushimishije rwo gusobanukirwa politike nibigendana nayo. Gusa harikintu kimwe nabisabiraga..! mutange ibitekerezo byanyu m’ubwubahane nta gutukana, mureke ibyamacakubiri, banyarwanda waba umuhutu waba umututsi cyangwa se umutwa turi abanyarwanda mbere yibindi byose kandi icyo kiraduhuje mbabwire bavandimwe. u Rwanda n’urwacu twese .

  • unbelievable…dont you think its high time nkurunziza leave office…or face action!?

  • Manaweeeeeeeeeeee naruhukire mubwamibwijuru

  • UMUDIPLOMATE WACU ARAPFUYE KWELI ,UMUNTU WARWANIYE IGIHUGU MURI POLITIKI IMANA IMWAKIRE MUBAYO KANDI UMURYANGO WE WIHANGANE.

Comments are closed.

en_USEnglish