Inzu bavuga ko ari ‘affordable’ natwe ntitwazigondera – Abadepite

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ngengo y’Imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, abadepite babajije abayobozi b’iyi Minisiteri icyo ikora kugira ngo inzu byitwa ko ari iza make ‘affordable houses’ ziboneke, ndetse bamwe bavuze ko izo nzu mu Rwanda zidashobora kuboneka mu gihe bigikorwa uko bimeze uku. Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe […]Irambuye

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Rugby

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Rugby rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati. Kapiteni w’u Rwanda afite icyizere cyo kwegukana igikombe. Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2016,  kuri Stade Amahoro haratangizwa irushanwa ry’umukino wa Rugby muri Afurika, rihuza amakipe yo muri Afurika yo hagati. Ibihugu byose byashyizwe  muri iyi zone […]Irambuye

Rusizi: Abayobozi b’ibanze basabwe kuba maso bakirinda ko FDLR yabinjirana

Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva mu midugudu itandukanye igize imirenge y’akarere ka Rusizi, ubwo bari mu nama ya bose, bibutswaga zimwe mu nshingano zabo zo kuba hafi abo bayobora no kubatega amatwi buri munsi kuko ari bo bafatanyabikorwa ba buri munsi, basabwe kuba maso bakirinda ko FDLR yabameneramo igahungabanya umutekano. Bamwe muri aba bayobozi batunzwe agatoki […]Irambuye

U Rwanda rubimburiye Isi mu gutangiza Drones zizakoreshwa mu buvuzi

*Keller Rinaudo uyobora Zipline yavuze ko bashoye miliyoni 12 z’Amadolari mu gukora drones zabo, *Nta gihindutse muri Nyakanga 2016 drones hagati ya 12 na 15 zizaba zageze mu Rwanda, gahunda yo izatangira gukora mu Ugushyingo 2016. Uyu mushinga wa Drones Zipline umaze kwemeranywaho hagati ya Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Iy’Ikoranabuhanga, n’ikigo Zipline […]Irambuye

Kabgayi:Ishuri ry’abaforomo n’ababyaza ryibutse abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside

Muri uyu muhango wo kwibuka  ku nshuro ya 22  abahoze ari abarezi n’abanyeshuri 13 bazize Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994,  Soeur MUKANTABANA Domitille  umuyobozi w’iri shuri   yasabye abo bakorana  kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside  ahubwo bashyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Soeur MUKANTABANA Domitille umuyobozi w’ishuri ry’ abaforomo n’ababyaza (Kabgayi  School of Nursing and Midwifery)  yavuze […]Irambuye

Syria: Israel irakekwa mu rupfu rwa Mustafa Amine Badreddine wahigwa

Uyu mugabo yafatwaga nk’Umugaba Mkuru w’ingabo z’umutwe wa Hezbollah zagiye gufasha Leta ya Syria mu rugamba irimo, yiciwe ku murwa mukuru Damascus. Mustafa Amine Badreddine yapfiriye mu kintu cyaturitse hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru Damascus (ahantu ubundi hagenzurwa n’ingabo za Perezida Bashar Assad), Hezbollah umutwe ukomoka muri Lebanon wabishyize mu itangazo wasohoye ku rubuga […]Irambuye

Kuba ‘Abakomeye’ batuma ubona akazi muri Leta ntabyo nzi –

*Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yaganiriye n’Umuseke kuri gahunda ya E-Recruitment, *E-Recruitment ni gahunda yo gutanga akazi binyuze kuri Internet, *Ubwo yasobanurwaga tariki 4/4/2016, hari abavuze ko itashobora guca ikimenyane na ruswa mu itangwa ry’akazi, *Hari igihe kizagera mu Rwanda gukora ikizamini cyanditse n’icyo kuvuga bibere kuri Internet. Mu kiganiro kirekire Umuseke […]Irambuye

en_USEnglish