Urubanza rw’umugore wo mu Bushinwa wafatanywe amahembe y’inzovu 706 afite agaciro ka miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika (£1.6m) arasaga miliyari 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda, rwari rutegerejwe na benshi muri Tanzania rwasubitswe. Uru rubanza rujyanye no gushimuta inzovu amahembe yazo agahererekanywa binyuze mu bantu benshi, haregwamo umugore ukize cyane ukomoka mu Bushinwa, Yang Feng Glan, […]Irambuye
Inama ya mbere izaba ku itariki ya 20/5/2016 izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda mu ihuriro ryitwa Tanzania Rwanda Trade Forum (TRTF). Mu ruzinduko rwa Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu Rwanda mu minsi ishize ku butumire bwa Perezida Paul kagame, abakuru b’ibihugu byombi bafunguye inyubako y’umupaka wa Rusomo ihuriweho n’ibi bihugu n’ikiraro mpuzamahanga […]Irambuye
Leta ya Congo yatangaje kuri uyu wa gatanu ko umuyobozi wungirije wa FDLR uheruka gufatwa n’ingabo za Congo Kinshasa, Léopold Mujyambere, muri Kivu y’Amajyaruguru yoherejwe i Kinshasa. Lambert Mende, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta yavuze ko Léopold Mujyambere, umuyobozi wungirije mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR, yoherejwe i Kinshasa ku wa kane, nyuma yo gufatirwa […]Irambuye
Umugabo ukize mu mujyi wa Nairobi muri Kenya akaba yavugwagaho kutarya iminwe anenga ubutegetsi buriho ndetse akaba yari yaranatsinze Leta mu rubanza yishyuwemo miliyoni eshanu z’Amadolari, yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Jacob Juma yari mu mudoka atashye iwe avuye mu kabari mu ijoro ryakeye ubwo abagabo bataramenyekana barasaga urufaya ku modoka ye. Uyu mugabo yagaragaye mu […]Irambuye
*World Economic Forum on Africa (WEF) ni imwe mu nama zijyanye n’Ubukungu zikomeye ku Isi Abayobozi mu karere no ku Isi muri rusange mu ngeri zitandukanye z’ubukungu, abayobozi mu bihugu byabo no mu miryango itari iya Leta, bazaba bateraniye i Kigali mu nama ya World Economic Forum on Africa (WEF) izaba ibaye ku nshuro ya […]Irambuye
*Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda buvuga ko abakeneye gufashwa ari benshi, *Mu Rwanda ngo indi mbogamizi ni iy’uko abakoranabushake bitabira uyu muryango ari bake. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutegura umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge uzizihizwa kuri uyu wa gatanu tariki 6 Gicurasi mu Rwanda, umuyobozi wa Croix Rouge ivuga ko imaze guhindura ubuzima n’imibereho […]Irambuye
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu cyumweru gishize, i Zaza, mu kagari ka Ruhembe, mu mudugudu wa Kacyiru, aho yasuye tariki 28 Mata, abahatuye n’abavuye mu mirenge iri hafi ya Zaza bavuga ko nubwo batabashije kwivuganira Perezida Paul Kagame, ariko ngo bashima iterambere bamaze kugeraho. Umuseke waganiriye na bamwe […]Irambuye
Isoko rya Kigarama mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro bivugwa ko ryagombaga kubakwa kijyambere, abaturage barimurwa barikoreragamo, aho ryakagombye kuba ryarubatswe habaye amatongo. Iri soko rimaze guhabwa ba rwiyemezamirimo babiri imirimo ibananira, rishyirwa kuri cyamunara na byo birananirana, ariko Mayor mushya wa Kicukiro aremeza ko vuba rizubakwa, ngo habuze amafaranga. Mu 2014 ubwo […]Irambuye
*Impunzi zose zigiye kujya zihabwa amafaranga aho guhabwa ibiryo, *MIDMAR yavuze ko igenamigambi ry’ibiza ari ibya buri wese. Kuri uyu wa gatatu komisiyo y’abadepite ishinzwe igenamigambi yasuzumye imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR). Iyi Minisiteri yasabye kongererwa ingengo y’imari kuko abafatanyabikorwa bagabanyije imbaraga kandi ngo u Rwanda rushobora kuzakira Abanyarwanda […]Irambuye
Kuba aka karere karashyizwe mu mijyi yunganira Kigali, ngo ni amahirwe abahatuye bafite yo kubyaza umusaruro, ibyiza nyaburanga bigize aka karere nka Pariki ya Nyungwe, Kivu, amashyuza n’ibindi byatuma abava hanze bazana amadevize muri uyu mujyi bikanazamura ishoramari muri aka karere. Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kiri kumwe n’impuguke zigize itsinda Future Moves Group zavuye muri […]Irambuye