U Rwanda rubimburiye Isi mu gutangiza Drones zizakoreshwa mu buvuzi
*Keller Rinaudo uyobora Zipline yavuze ko bashoye miliyoni 12 z’Amadolari mu gukora drones zabo,
*Nta gihindutse muri Nyakanga 2016 drones hagati ya 12 na 15 zizaba zageze mu Rwanda, gahunda yo izatangira gukora mu Ugushyingo 2016.
Uyu mushinga wa Drones Zipline umaze kwemeranywaho hagati ya Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Iy’Ikoranabuhanga, n’ikigo Zipline gikora drones, kuri uyu wa gatanu herekanywe imwe mu tudege twa drone zipline tuzifashishwa mu kugeza amaraso aho akenewe, uyu mushinga ngo uzaba ubereye bwa mbere mu Rwanda, nugenda neza uzagezwa ku Isi hose no muri Amerika ubwaho nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa Zipline.
Mu gikorwa cyo kwerekana drone imwe mu zizabasha kugeza amaraso mu bigo nderabuzima bizaba bigoranye kugeramo bitewe n’impamvu zinyuranye nk’imihanda itameze neza, cyari kitabiriwe na Minisitiri Agnes Binagwaho na Jean Philbert Nsengimana, abayobozi ba Zipline, Keller Rinaudo na Will Hetzler bitabiriye inama ya WEF i Kigali.
Akadege kerekanywe gafite ubushobozi bwo gutwara Kg 1,5 kakazifashishwa mu gutwara amaraso aho akenewe mu Rwanda.
Minisitiri Urubyiruko n’Ikoranabuhanga avuga ko ku ikubitiro izi drones zizatangira gukorera mu bigo nderabuzima 21 kuri 45 birenga biri mu Rwanda, nyuba bikazagenda byiyongera. Yavuze ko iyi gahunda, igeragezwa rizaba mu kwezi kwa Kanama 2016, ariko gutangira neza bikazaba mu Ugushyingo 2016.
Mu biganiro byabaye muri iki gikorwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi drones zizaza gukiza ubuzima bw’abantu, ariko ngo zizazana n’ubumenyi mu ikoranabuhanga. Yavuze ko utu tudege dufite ikoranabuhanga nk’iry’indege zose ku buryo nta mpungenge za tekiniki bishobora guteza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, avuga ko iri koranabuhanga rizafasha cyane mu kwihutisha kugeza amaraso aho byari bigoranye, ku buryo aho byatwaraga imodoka amasaha ane, drone izajya ihakoresha iminota 15 gusa.
Umwe mu bitabiriye inama yo kumurika iyi drone, yabajije Minisitiri Binagwaho ikiguzi bizatwara Minisiteri y’Ubuzima, ndetse niba bitazahenda kuruta uburyo bwari busanzwe, amusubiza ko amafaranga atari cyo cy’ingenzi.
Ati “Ejo bundi abenshi muri mwe mwari mwaheze i Musanze imihanda yafunzwe, aho imihanda yagize ikibazo niho drone izajya ikora. Amafaranga si cyo cya mbere kuko n’ubuzima bw’umuntu umwe buratureba.”
Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima ku rwego rwo hejuru, yatangarije Umuseke ko Minisiteri izajya itanga amafaranga bitewe na serivisi yahawe, ni ukuvuga inshuro drones zagurutse.
Ati “Byagorana kuvuga ngo Minisiteri izishyura amafaranga angana gutya. Amasezerano ntabwo avuga ngo Minisiteri izatanga umubare runaka w’amafaranga, tuzajya twishyura bitewe na serivise twahawe, drones niziguruka inshuro nyinshi n’amafaranga ashobora kwiyingera.”
Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka drones hagati ya 12 na 15 zizaba zageze mu Rwanda, by’umwihariko ibiro bikuru bikazaba biri i Muhanga n’i Kigali hafi y’ikibuga cy’indege.
Yavuze ko nibura mu 2017 iyi gahunda izaba ikorera mu gihugu hose. Ku biciro bya drones zizaba zihari yavuze ko zigura nk’amafaranga atangwa kuri moto.
Iyi gahunda ngo itangiriye mu Rwanda, ariko ikazagera ku isi hose, ati “Nta gushidikanya ko buri gihugu cyo ku Isi, na Amerika ubwayo, bizabona iyi gahunda binyuze ku rugero rw’u Rwanda.”
Keller Rinaudo yakuyeho impungenge z’uko izi drones zishobora gukoreshwa mu zindi gahunda nk’ubutasi, ati “Izi ‘vehicles’ nta kindi zagenewe uretse gukoreshwa mu buvuzi gusa.”
Will Hetzler na we ni umwe mu bayobozi ba Zipline, yatangarije Umuseke ko imiryango nka Gavi ushinzwe iby’inkingo na UPS baje muri iyi gahunda nk’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo izagere n’ahandi ku isi.
Yavuze ko Amafaranga agera kuri $800 000 yatanzwe na UPS Foundation, azafasha mu bushakashatsi bujyanye no kureba impinduka iri koranabuhanga rizazana mu buzima n’icyo byasaba ngo rigezwe ahandi ku Isi hose.
Yavuze ko iyi gahunda izazana imirimo mu Rwanda, kandi abanyeshuri bakahabonera ubumenyi.
Hetzler ati “Icyo twiteze ni ukuza mu Rwanda gufasha mu guhindura ubuzima, impamvu twafatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) na Kaminuza zo mu Rwanda by’umwihariko iziri i Kigali, ni kugira ngo Abanyarwanda bazafashe mu kuvugurura iyi program kugira ngo ntibizahende cyane.
Nta bwo navuga umubare w’abazabona akazi, biracyari kwigwaho, ariko ababarirwa mu mirongo bazabona akazi.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
25 Comments
Ko mbona ugenda useka wagirango niwowe wakoze
ngo zitwara kg 1.5 Ubwo se ikiro kimwe n’ igice n’ amaraso yo gufasha abantu? Izo n’ indege se?
Igikomye cyose ni “tuzaha akazi abantu”…ibidafite umutwe n’ikibuno ni “tuzaha akazi abantu”…Birasekeje kuba Leta ishora frw y’inguzanyo ziva mu bazungu ikayashyira mu bintu bya drones bidafite ikindi bigamije uretse ubusahuzi. MINISANTE ishobora kwerekana ubushakashatsi yakoze bugaragaza ko ibitaro na za centre de santes biri mu byaro bifite ikibazo cyo kutabona amaraso ku gihe ?
Ese ko tubwirwa ko education mu Rwanda yateye imbere kuki iyo mishonga ya drones itashyizwe muri universte UR ngo ikorwe n’abanyeshule b’abanyarwanda ko gukora drone cg kuyigurutsa igatwara 1.5 kg atari bintu bihambaye ? Bankrupt. Nzaba ndeba umunsi umusozi wabyaye imbeba !
Ndasaba Leta ko yahagarika iyi nonsense, ahubwo abo bazungu bakihutira kujyana uwo mushinga wabo muri UR, kandi noneho aka aribo bazajya bishyura Leta kuko bazaba bakora igerageza ry’igihe kirekire mu kirere cyayo.
nakumiro pe ibaze ngo amaraso muri cs
icya1:muri cs nta burenganzira bagira bwo gutera umuntu amaraso nubwo babuhabwa ntibafite ibikoresho byo gupima ikizamini bibanziriza itangwa ry’amaraso(groupage sanguinary,temps de saignement,…mbibutse ko ari icyemezo gifatwa na doctor gusa)
2:Wenda tuvuge ko byemeye ubwose aho hantu hatagerwa umuhanda haba umuriro ra ese ubwo haba internet ikora neza ko kuyobora drone bikoresha GPS na internet yihuta?
3:Ese abakozi bazabikoresha barateguwe ndahamyako ari oya kuko n’imishahara iza itinze cyane NGIRANGO MURIBUKA BARIYA BAGANGA BO KU BITARO BYA CHUK NA NEMBA BASEZEYE KUBERA KURAMBIRWA
4:Ibi ndabona bizatugira aba1 ku gukorerwaho ubushakashatsi kandi tubwishyura naho ibindi ni ibikabyo gusa
ariko ndumiwe kok! ngo drones zo gutwara amaraso mubigo nderabuzima? hanyuma ngo zitwara 1.5kg. ubundi se ni Centre de Sante zingahe zifite ubushobozi bwo gutanga amaraso (transfusion). niba ntibeshye ntibirenze 2 cg 3 (C.S BIGOGWE NO kwa Nyiranuma) kuko ariho haba aba medical doctors. naho ibitaro byo biba bifite stock y’amaraso.
ahubwo batubwire ko hari inganda zishaka kwikorera ubushakashatsi barangiza bakaza kutwegeka ho urusyo natwe ngo twageze kuri technology mubuzima.
Ahaaaaaaaaaaaa,
ahaaa litro 1.5 yamaraso uburyo bwogusohora amafranga yakubatse ibikorwa byiterambete ahaa nzabambarirwa aliko inteko yacu ikora iki kwe
dore dore uko afurika yagowe nako u rwanda. Ibyo bya drone ni ibipindi by’abazungu bishakira imirimo mwarangiza mukajya imbere mukabisobanura nk’aho ari ibyanyu. Kwanza n’uburyo mubisobanura bigaragaza ko namwe mutabyumva neza.
Dukeneye kumenya irengero rya frw yishyurwa n’aba bazungu baza gukorera ubushakashatsi ku guhugu cyacu n’abanyarwanda’ Ari ibi bya drones, abaza kugerageza imiti mishya yabo mu Rwanda, abatwara amaraso bajya kuyakoreraho ubushakashatsi hanze,…! Ayo frw ajya he ?
Iyi drone igura angahe, u Rwands ruzatanga ngahe, abazi ubuvuzi 1.5L iterwa abarwayi bangahe, izo drone zizakoresha abantu bangahe, bazahembwa avuye he, ikibazo uyu munsi kiriho kigomba gukemuka gifite ubuhe buremere ko ntarasoma inkuru ivuga ku murwayi waphuye kubera kubura amaraso, voila ibibazo bikwiye gusubizwa mbere yo kwishongora ngo twatangije drone ku isi!!!Ukagirango hari n’ivisi n’imwe mu ziyifunzeho yakorewe mu rwa Gasabo???
Ariko kuki BINAGWAHO avuga nabi?ngo amafaranga si ikibazo se ayahunitse he?kuki atabwira abanyarwanda ikiguzi cy’ibyavuye mu misoro yabo?uyu ni umutwe wo kurya Igihugu amafaranga gusa nkaho babuze ibindi bayashoramo!Ibi bintu nyamara birimo tena uwashaka yabikurikirana akamenya neza ibyaribyo kuko ntabwo bisobanutse!Wa mugani w’abambanjirije ni centre de sante zingahe zifite ubushobozi bwo gutanga amaraso?ubu rero aka ngo ni agashya bazanye?kuba bitangiriye mu Rwanda bitaragera ahandi se ni agashsya cg ni uko ahandi babona nta kamaro kazo ahubwo ari ugusesagura umutungo w’Igihugu nawo uba utanahari?nzaba mbarirwa aka Minisante maze igihe nanumva g
ko abaganga b’inzobere baakabaye bazanakoresha utwo tudege tw’amayobera ngo bari kwivaniramo akabo karenge!ka dutegereze nta katarorwa
Ndabamenyesha ko n’inkingo abo bazungu birirwa batwingingira, iwabo nta wuzikozaho umwana we. Muzashake kuri Google inyandiko ivuga ngo “arnaque de la vaccination”!!!
Koko bibaye ihame Afrika iheze mu kigare izi neza ko ari cyo?? Inazi neza inyungu abayishuka baba babifitemo??
huuuu! niba 1unity of PRBC ari 300cc, kandi umuntu umwe bitewe n’uko ameze, niba afite Hb ya 3g/dl kandi in 1 unity of that blood we are expecting getting 1g/dl of Hb,meaning kandi nibura kugira ngo uyu murwayi agire icyo amarirwa akeneye 6unities kugira ngo agere nibura kuri 9g/dl ya Hb. ubwo ni ukuvuga 6×300=1800ml=1.8l,
Ngaho abasobanukiwe kundusha nimwiyumvire
ariko ubwo mwe mwese mwanditse aya magambo ntagukabya miri gushyiramo ubwo ntimugiye kumera nka ba banyarwanda ba mbare yubukoroni bakangaga bannyegaga abana bagiye mumashuri yabazungu ngo ” murakabura obyo mwiga mwa bicucu mwe ntimuzi ko abazungu bashaka kubarya bazabakaranga mumasafuriya ….” ubwo se ntibatinyaga ubusa ? kwiga se bitwaye iki . none namwe ngo ngo drones zije murwanda nizo kwica abanyarwanda ? ubwo se ntabujiji no gukabiriza ibidafite icyo bitwaye ?
Ngaho dusobanurire wowe usobanukiwe ibyazo ninyungu izavamo. utubwire n’uburemere bw’ikibazo ziza cyemura uko gihagaze. byibura iyo bazana indege zizajya zitwara imiti zikayigeza kubigo nderabuzima kuko kubwanjye numva aricyo cyambere ibigo nderabuzima byo mucyaro bifite.
Njyewe njya nibaza niba dutegekwa nabantu babifitiye ububasha.Muti Kuki? Babajije Ministre Binagwaho amafaranga gukoresha Drone bishobora gutwara :”amusubiza ko amafaranga atari cyo cy’ingenzi”. Munyumvire namwe.Ese nubwo twaba twaragashize kandi twese tuziko ataribyo wari wabona umuntu ushinzwe Ministère, ifite budget mu ngengo yimari udashobora gutanga umubare uciriritse ku mushinga nkuyu kandi ministre aba ari manager wa ministère ye? Aba bazungu baba baje kwihangira imirimo mu birabura kuko iwabo ibi biba byarabuze isoko hanyuma bakaza gushushanya abirabura bagowe.Abari gutanga ingero ngo habaye inkangu zafunze imihanda ijya i Kigali bazakoresha drones, izo nkangu ziba kangahe mu mwaka? nta kajugujugu tugira wenda tukemera tugahomba uwo munsi umwe cyangwa ibiri? Tunizerako aho drone zizaba zigiye zizahasanga abaganga niba nabo imyuzure itababujije kujya kukazi, cyangwa batarasezeye kubera kudahembwa neza? Reka ndangize nibutsa ukuntu ku ngoma ya Mobutu abazungu bo muri Ukraine baje kumushushanya ngo bari kumukorera icyogajuru, mwabonye uko byagenze.
Izi drone zizamera nka ya satellite yo muri Zaire ya Mobutu n’abatekamitwe bo muri Ukraine tu! Nawe se drone itakwikorera n’ijerekani y’amazi ngo iyageze ku kigo nderabuzima cya Bweyeye(kiri mw’ishyamba rya Nyungwe dore ko nta n’umudogiteri ubayo). Drone itakwifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro, ntikore ubutabazi bwihuse mu gihe hari abarohamye mu biyaga bimwe byo mu Rwanda, drone izafasha iki kitari gisanzwe koko? gutera amaraso bisaba presencey’umuganga(Medical Doctor)kandi Centre de Santé ntabo zigira yewe nta n’ababoneka dore ko n’abo twari dusanganywe bari kwigira muri Private Sector kubera ko Minisante itabahembera igihe none aho gushakira igisubizo aho of bazo kiri Minisante irimo kurangaza abanyarwanda na za drone zitwara 1.5 kg! Ubonye iyaba bari bazanye za Kajugujugu zigakorana na MIDMAR mu kurwanya ibiiiza no gukora ubutabazi bwihuse mu bihe by’amaaage!
Abanyarwanda barimo baricwa n’inzara ngo za drones?bazatwereke ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko izi drones zikenewe?Igisirikare cyacu se gisanzwe kidatabara mu buryo bwihuse n’izi drones zitaraza?Ibi bintu aba baminisitiri bazabisobanurire abanyarwanda tunababaza ibibazo twumve ibisubizo bazatanga!Iyi ni imisoro ya rubanda bari gukina hejuru
Njye ndibaza Binagwaho ni Doctor koko cg yabyihaye nka Mobutu?Perezida buriya NGO nabyo niwe uzabikemura?Drone mu buvuzi?Ejo ukumva abandi bakurikiranwa NGO banyereje Imari cg gusesagura muri Vup bagafata gitifu w’agali ukekwaho kunyereza cg gukoresha nabi 5000frw Binagwaho ibye utabibara en frw.Njye ndumva inteko nibaba ikora koko ikwiriye guhita imutumiza atarakoresha ariya frw.Birababaje kuba umuntu nka Minister ubau Rwanda atekereza biriya azi uko abanyarwanda babayeho n’icyo bakeneye kugeza ubu.Ndasaba abasenga harimo abahagarariye amadini bivugwa ko berekwa nabo kujya bafasha police gutahura no kugaragaza abafite imigambi iremereye mu kugusesagura ibya rubanda niba koko bakorera Imana.Gusa abanyarwanda turacyari kure niba hari abayobozi batabasha gusobanura ibyo badukorera nka Binagwaho udasobanura cost ya drone as manager wa ministere.
ntimukanyonge ibitekerezo byabantu ngo murashaka ibibashimisha. abantu bose barambiwe minister wa minisante. hiyongereho n’uyu wirirwa ubeshya ngo 4G wanabyiyitiriye… Abanyarwanda bararbiwe kubona birirwa babeshyerwa banabeshywa.
Miniater Jean Philbert Nsengimana akwiye guhumuka akareka gushyira imbaraga aho zitagomba. Nahaguruke ashyire imbaraga mu bibazo byugarije urubyiruko abishakire umuti areke kwirirwa yiruka inyuma ya za baringa zose zitwaza ICT zishaka gusa kwirira amafaranga yo mu Rwanda.
ICT imaze guhuma abanyarwanda amaso ku buryo akantu kose gashya karimo ICT basamira hejuru batabanje gukora ubusesenguzi buhagije ngo barebe inyungu nyazo abanyarwanda baba babifitemo. Nk’ubu abakoreya bazanye ngo 4G abanyarwanda bayisamira hejuru nk’icyaduka,nyamara iyo ugiye kureba imikorere ya 4g mu Rwanda ubu usanga ahanini ari icyuka gusa ntaho itaniye na 3.75.
Ministri se buriya ntashobora kudusobanurira amafranga buri drone izajya ica ku kilometero cy’urugendo cyangwa isaha y’akazi kakozwe bahereye kuri charges zizajya zigenda kuri izo drones, ngo turebe niba twunguka koko? None twazabara tugasanga 1.5 kg z’amaraso zizajya zitwarwa nko ku madolari 200 ra? Abazatwara izo drones ibyo ari byo byose ntibazahembwa urusenda, kandi maintenance yazo na carburant zizakoresha (cyangwa indi energie iyo ari yose) bifite ikiguzi. Ni ikihe ugereranyije n’icyo zizatumarira?
Ni abantu bangahe bapfira muri centre de sante kuko babuze amaraso ? Ese amaraso CS yemerewe kuyatera umuntu ? Ese iki ni cyo kibazo kiremereye mu buzima bw`abanyarwanda ku buryo ari cyo gishorwamo amafr ? Kiraruta imishahara y`abaganga se ? Kiraruta Malaria ? Ukugwingira kwiganje mu bana b`abanyarwanda ? Iki kibazo kiza ku mwanya wa kangahe koko ?
DROOOOONES YO GUTWARA AMARASO (1.5 KG)
Aka ni akumiro.
minister ati frw s,ikibazo ahubwo yiba yaravuze ko izo drone zizajya zishyira imishahara abaganga ubundi se kg1,5y yo yaba ari angahe?
IGISEKEJE NUKUMVA NGO TUBAYE ABAAMBERE KW’ISI KUKI ABANDI BATAZIGUZE TUBARUSHA UBUKUNGU?
Comments are closed.