Kabgayi:Ishuri ry’abaforomo n’ababyaza ryibutse abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abahoze ari abarezi n’abanyeshuri 13 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Soeur MUKANTABANA Domitille umuyobozi w’iri shuri yasabye abo bakorana kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bashyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Soeur MUKANTABANA Domitille umuyobozi w’ishuri ry’ abaforomo n’ababyaza (Kabgayi School of Nursing and Midwifery) yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside itizanye ko yazanywe n’abantu bagiye bayigisha bayikwirakwiza mu bana b’Abanyarwanda ari na byo byatumye ikoranwa ubukana.
MUKANTABANA avuga ko urebye uko Jenoside yateguwe igashyirwa no mu bikorwa, abayikoze bari bagambiriye kutagira umuntu n’umwe w’Umututsi urokoka kubera ko ngo bashakaga kubarangiza ntihazagire n’umuntu ubara inkuru, ndetse ngo bagahanagura uwitwa Umututsi wese.
Uyu muyobozi yongeyeho ko ingengabitekerezo ya Jenoside idafitwe n’Abanyarwanda gusa ko hari na bamwe mu banyamahanga bakiyifite n’uyu munsi.
Yavuze ko hari n’igice cy’Abanyarwanda nubwo ngo ari gitoya kikigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko agashima Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’abahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itabaye.
MUKANTABANA ati: “Icyo dushima ubuyobozi bwacu ni uko bwashyizeho gahunda zinyuranye zo kubanisha Abanyarwanda, ndetse no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
UWIMANA Joselyne, umwe mu banyeshuri bigaga muri iri shuri, avuga ko nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye yigishwa, hari bamwe mu bantu bayimye amatwi barimo uwahoze ari umuyobozi w’iri shuri MUKANDANGA Dorothée wanze gutanga Abatutsi ngo bicwe akarinda abizira.
Uyu wahoze ari umuyobozi w’iri shuri n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi MBONYINTEGE Smaragde, avuga ko ari umuntu wabaye intangarugero mu kwitangira abandi batari bahuje ubwoko, ibikorwa bye by’ubutwari ngo bikwiye kwibukwa.
MUKAGATANA Fortunée umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyatumye Jenoside yakorewe abatutsi iba ngo ni uko abantu batahagaze mu nshingano zabo ngo bumve ko kwica ikiremwamuntu ari icyaha gikomeye.
Ati: “Uyu munsi dufite umwenda wo guhagarara mu cyuho nk’icyo MUKANDANGA yahagazemo akabizira.”
Aba barezi n’abanyeshuri bibutswe ku mugoroba w’ejo bamwe biciwe muri iri shuri abandi bicirwa hanze yaryo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kabgayi.