Digiqole ad

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Rugby

 U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Rugby

Kamali Vincent (ufite umupira) avuga ko bizeye gutwara igikombe

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Rugby rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati. Kapiteni w’u Rwanda afite icyizere cyo kwegukana igikombe.

Kamali Vincent (ufite umupira) avuga ko bizeye gutwara igikombe
Kamali Vincent (ufite umupira) avuga ko bizeye gutwara igikombe

Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2016,  kuri Stade Amahoro haratangizwa irushanwa ry’umukino wa Rugby muri Afurika, rihuza amakipe yo muri Afurika yo hagati.

Ibihugu byose byashyizwe  muri iyi zone na ‘African Rugby Confederation’ byageze mu Rwanda kuri iki cyumweru. Ibyo bihugu ni: Congo Kinshasa (DR Congo), U Burundi, na Lesotho.

Vincent Kamali bita ‘Vince’ Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Silverbacks’ yabwiye Umuseke ko biteguye kwegukana iri rushanwa.

Ati “Turashimira cyane Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo kuko yatwitayeho, bitandukanye n’imyaka ishize. Mbere twakoreraga imyitozo ku kibuga kibi (Aho bita kuri Maralia mu Rugunga), ariko ubu dukorera ku kibuga cy’imyitozo cya stade Amahoro.”

Yakomeje avuga ko imyitozo irimo kugenda neza, ati “Dufite icyizere cy’igikombe kuko DR Congo n’u Burundi dusanzwe tubatsinda. Ikipe tutaramenya neza ni Lesotho, gusa na yo tuzahangana.”

Ingengo y’imari y’iri rushanwa ni Milioni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, zatanzwe na Minisiteri y’Imikino (MINISPOC).

DR Congo ni yo ifite igikombe cya 2015, yari yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.

 

Gahunda yose y’irushanwa

Ku wa kabiri taliki 17 Gicurasi 2016:

Umukino ufungura irushanwa 14h00, Rwanda v Burundi

Umukino wa kabiri 16h00: Lesotho v RDC

Ku wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016 :

Umukino wa gatatu – 14h00: Iyatsinzwe Umukino wa mbere v Iyatsinzwe Umukino wa mbere

Umukino wa nyuma – 16h00.

Imikino izabera kuri stade Amahoro
Imikino izabera kuri stade Amahoro
Kamali Vincent (iburyo)
Kamali Vincent (iburyo)
u Rwanda na DR Congo nizo zihabwa amahirwe muri iri rushanwa
u Rwanda na DR Congo nizo zihabwa amahirwe muri iri rushanwa

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kwinjira ni amafaranga angahe ??? mutubwire

Comments are closed.

en_USEnglish