Digiqole ad

Umukecuru wari ushaje kurusha abandi ku Isi yatabarutse ku myaka 116

 Umukecuru wari ushaje kurusha abandi ku Isi yatabarutse ku myaka 116

Susannah Mushatt Jones yari umuntu ukuze cyane mu bagore

Susannah Mushatt Jones wari ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere ushaje kurusha abandi ku Isi yatabarutse kuri uyu wa gatanu ku myaka 116 mu mujyi wa New York.

Susannah Mushatt Jones yari umuntu ukuze cyane mu bagore
Susannah Mushatt Jones yari umuntu ukuze cyane mu bagore

Jones yavukiye mu gace k’ubuhinzi ka Montgomery muri Leta ya Alabama  mu mwaka wa 1899, avukana n’abandi bana 10.

Nta mwana yigeze abyara ariko yagiye afata abandi bana akabarera ndetse bisa n’aho aribyo yakoraga mu buzima bwe.

Nyuma yo kurangiza amashuri mu mwaka 1922, yakoreye imirimo itandukanye muri Leta ya New Jersey aho yavuye ajya mu mujyi wa New York ari na ho yaguye.

Muri Leta ya New York, Jones yafatanyije n’abo biganye mu mashuri yisumbuye bafungura ikigega cyatangaga imfashanyo (Bourse) ku bana b’abakobwa b’Abirabura bavukiye muri America.

Susannah Mushatt Jones yaciye agahigo k’umuntu ushaje cyane ku Isi, ahita yandikwa mu gitabo cy’abantu baba barakoze amateka atarigeze akorwa n’undi (Guinness World Record) mu mwaka ushize.

Icyo gihe Misao Okawa wo mur Buyapani (Japan) yari wari ufite ako gahigo,  yari amaze gupfa ku myaka 117.

Aka gahigo kahise gafatwa n’Umutaliyanikazi (Italy) Emma Morano na we ufite imyaka 116, ariko yavutse we Susannah Mushatt Jones yamurushaga amezi make.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • RIP our eldest mother Jones HOPE God will bless her heaven she is equally a mother to my grand mother who is now turning her 95 year old

Comments are closed.

en_USEnglish